Sky2 Yatawe muri Yombi Akurikiranyweho Gukubita no Guhoza ku Nkeke Umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB (Rwanda Investigation Bureau), rwatangaje ko rwataye muri yombi Hahirwabasenga Thimotee uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Sky2, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe. Acyekwaho gukomeretsa umugore we Amakuru yatangajwe na RIB avuga ko Sky2 akekwaho gukubita umugore we bashakanye byemewe n’amategeko, akanamuruma…

Soma inkuru yose

Uwahoze Ahagarariye u Rwanda muri Loni, Eugene Gasana, Yatsinzwe Urubanza rw’Ihohotera rishingiye ku Gitsina

Urukiko rw’i Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwemeje ko Eugene Richard Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), yakoze ihohotera rishingiye ku gitsina ku mukobwa wari umwimenyereza-mwuga muri Ambasade y’u Rwanda. Iki cyemezo cyafashwe ku wa 7 Gicurasi 2026 nyuma y’urubanza rwari rumaze imyaka myinshi ruburanishwa kuva ikirego cyatangirwa mu mwaka…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

Umurimo Unoze” ni rwo rufunguzo u Rwanda rukeneye ngo rwinjire mu bukungu bushingiye ku bumenyi

Tariki ya 1 Gicurasi 2026, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura amarembo y’ishoramari no kwihutisha impinduramatwara mu bukungu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umurimo unoze, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyi ntego ntabwo ari intero isanzwe, ahubwo ni umukoro ukomeye ku bakozi, abakoresha, n’inzego zifata ibyemezo mu rugendo…

Soma inkuru yose
Abadepite

Abadepite bagaragaje impungenge ku gipimo cya alukoro cyemererwa abatwara ibinyabiziga

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ku ngingo iri mu mushinga w’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda. Iyo ngingo iteganya ko utwaye ikinyabiziga yemerewe kugira alukoro mu maraso, itarenze garama 0,80 kuri litiro imwe y’amaraso. Byongeye kandi, uwo mushinga uteganya ko icyo gipimo gishobora kugabanywa n’Iteka rya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano….

Soma inkuru yose

Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu: Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura…

Soma inkuru yose

Uko Imbuga Nkoranyambaga Zihindura Ubuzima bw’Abantu n’Imibanire yabo

Mu myaka 20 ishize, isi yahindutse mu buryo budasanzwe kubera imbuga nkoranyambaga. Ubu, hafi ya buri muntu wese uri munsi y’imyaka 35 usanga afite konti nibura kuri Facebook, WhatsApp, Instagram cyangwa TikTok. Mu Rwanda, nk’uko imibare ya RURA yabigaragaje mu 2024, abarenga miliyoni 4,5 bakoresha murandasi buri munsi. Iki kintu cyazanye inyungu nyinshi, kikoroshya ubucuruzi,…

Soma inkuru yose

Nyarugenge: Inkuru y’urupfu rw’umusore bikekwako yiyahuye abitewe n’umukino w’akadege

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ubwo umurambo w’umugabo witwa: Turimumahoro Antoine, wari usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, wabonekaga muri ruhurura ya Mpazi. Amakuru dukesha abaturiye ako gace avuga ko nyakwigendera yaherukaga kubonwa ku wa Kane, tariki ya 11 Nzeri 2025, ari mu kabari akina umukino w’amahirwe…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd

Muri iyi nyandiko naguteguriye isesengura ryuzuye ku ruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company Ltd (Karambi-Nyamasheke), Nibanze ku mateka, imirima, umusaruro, inyungu ku bahinzi, imbogamizi n’ingamba z’iterambere ryerekeranye n’uru ruganda. Uruganda rwa Gatare Tea Company Ltd, ruherereye mu Murenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda, rukaba ari kimwe mu bigo bikomeye…

Soma inkuru yose
HEC BURUSE

UR NA RP: HEC yagaragaje impamvu gusaba inguzanyo bitari gukunda

Ikigo k’igihugu gishizwe amashuri makuru na za kaminuza Higher Education Council (HEC) cyagaragaje impamvu gusaba ingunzanyo ku banyenyeshuri babaye admitted muri University of Rwanda na Rwanda Polytechnic (RP-Bachelor of Technology) bitari gukunda. Ibi bibaye nyuma yuko HEC iherutse gusohora itangazo rishishikariza abanyeshuri gusaba inguzanyo, aho muri iri tangazo HEC yavugaga ko gusaba inguzanyo bizatangira ku…

Soma inkuru yose
Akazi ko gutwara imodoka

Imyanya 9 y’akazi ko gutwara imodoka muri TTL

Itangazo ry’Akazi: Abashoferi 9  TTL Travel Ltd, sosiyete ikodesha imodoka ndetse ikora na Taxis ikorera mu karere ka Nyarugenge, irifuza gukoresha abashoferi icyenda (9) bafite uburambe mu gutwara taxi cab.Ibisabwa: Drivers Icyitonderwa: Abatoranyijwe bazasabwa gutanga amafaranga y’ubwishingizi (caution) mbere yo guhabwa ikinyabiziga azasubizwa nyuma y’igihe runaka cy’akazi karamutse karangiye. Ibisabwa ku Mukandida  Ibyiza Byiyongera  Uko…

Soma inkuru yose
Nyamasheke

Nyamasheke: Abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bubatse

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Bushekeri, abakobwa baravugwaho gushukisha amafaranga abagabo bafite ingo, maze bagatoteza abagore babo. Aba bagore bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagabo babo bitewe n’abagore ndetse n’abakobwa babarusha amafaranga bashukisha abagabo babo, bagatuma babakubita bagamije ko barambirwa, bakahukana maze izo ngo zigatahamo abo bakobwa. Ibi kandi biteza amakimbirane hagati y’abakazana…

Soma inkuru yose
Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda

Habonetse Imyanya 6 y’akazi muri CARITAS Kigali

Cartas Kigali iramenyesha abantu ko yifuza gutanga akazi mu bigonderabuzima n’ibitaro bya Arkidiyosezi ya Kigali ku myanya ikurikira: 1. Umukozi ushinzwe kuboneza urubyaro ku buryo bwa kamere (PFN): Umwanya 1 Abashaka akazi kuri uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira. 2. Umubitsi (Cassier[e]): Imyanya 3 Abashaka akazi kuri uwo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:…

Soma inkuru yose
Akarere ka Nyanza

Nyanza: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we

Nyanza: Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo iratangaza ko umugore w’imyaka 21 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we. Byabereye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bikekwa ko nyakwigendera yasanze umugore we ari kumwe n’undi mugabo i saa munani z’ijoro bagatangira kurwana. UMUSEKE wamenye amakuru ko iki cyaha cy’ubwicanyi bikekwa ko…

Soma inkuru yose
Indangamuntu

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima…

Soma inkuru yose
Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Perezida Kagame yagize Dr. Justin Nsengiyumva Minisitiri w’Intebe. Yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Dr Nsengiyumva yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, umwanya yagiyeho ku wa 25 Gashyantare 2025. Asimbuye Dr Edouard Ngirente wari kuri izi nshingano kuva mu 2017. Mbere yaho, yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi kugeza…

Soma inkuru yose
ingabire victoire

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma yuko ruburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruregwamo uyu munyapolitiki. Ingabire Victoire washinze ishyaha DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikuranyweho ibyaha birimo kurema…

Soma inkuru yose
Lamin Yamar

Lamine Yamal yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga

Rutahizamu wa FC Barcelone, Lamine Yamal, yashinjwe gutesha agaciro abafite ubumuga, nyuma yo kwishyura abafite ubumuga bw’ubugufi ngo abifashishe yishimisha mu birori by’isabukuru ye. Ku Cyumweru, tariki ya 13 Nyakanga 2025, ni bwo Lamine Yamal yizihije isabukuru y’imyaka 18, atumira inshuti ze mu munsi mukuru wo kwishimira ibyo yagezeho. Mu kurushaho kunezerwa no kunezeza bagenzi…

Soma inkuru yose
Wema sepetu

Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byavugaga ko yapfuye

Umunyamideri, Umukinnyi wa filime akaba na Nyampinga wa Tanzania ubitse ikamba rya 2006, Wema Sepetu yanyomoje ibihuha byazengurutse ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yitabye Imana avuga ko nubwo ntacyo bimutwaye ariko atari ibintu byiza. Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba w’itariki 13 Nyakanga, aho bafashe ifoto ye bashyiraho urumuri rukunze gukoreshwa iyo…

Soma inkuru yose
Inkweto zishaje cyane ku Isi

Ni zo nkweto zifite imyaka myinshi-Menya byinshi kuri izi nkweto

Abashakashatsi bo mu Bwongereza bataburuye urukweto rufite imyaka 2,000, aba bashakashatsi bagaragaje ko uru ari rwo rukweto runini cyane ku Isi-Ni urukweto rwataburuwe mu mbuga yo muri Roma. Aba bashakashatsi babwiye ikinyamakuru AFP ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse. Izo nkweto zifite uburebure burenga sentimetero 30, izo nkweto zataburuwe n’itsinda ry’abashakisha ibisigaratongo bo muri Vindolanda Charity…

Soma inkuru yose
KAZUNGU Denis

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ibishingiye ku bantu barenga 10 babonetse bashyinguye mu cyobo yari yaracukuye aho yari acumbitse, rutegeka ko igihano yahanishijwe kigumaho. Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, nyuma yuko…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje intambwe yatewe mu rwego rw’ubuvuzi, ubu mu Rwanda hakaba habarurwa Ibigo Nderabuzima birenga 500 n’ibitaro birenga 50. Kuri ubu, ngo mu Rwanda hagiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA. Yasobanuye ko amateka y’amavuriro mu Rwanda, agaragaza ko yatangiye…

Soma inkuru yose

Trump yatumiye Perezida Kagame na Tshisekedi mu nama i Washington

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J. Trump yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, abatumira mu nama izabahuriza i Washington DC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yemeje ko ayo mabaruwa yohererejwe Abakuru b’Ibihugu bombi nyuma yo gushyira…

Soma inkuru yose

Miliyoni 14 z’abana bashobora gupfa mu myaka itanu kubera umwanzuro wa Trump

Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza. Ubushakashatsi buvuga ko kimwe cya gatatu cy’abari mu kaga ko gupfa imburagihe ari abana. Mu…

Soma inkuru yose

Dosiye ya Ingabire Victoire yaregewe urukiko

Ubushinjacyaha Bukuru bwaregeye dosiye ya Ingabire Victoire Umuhoza Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ingabire washinze ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 19 Kamena 2025, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali. Urukiko Rukuru rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma Ingabire akekwaho…

Soma inkuru yose

Uko byari bimeze tariki ya 1 Nyakanga 1962, umunsi wahaye Abanyarwanda icyizere nyuma kikaraza amasinde

“Ibyo twari twizeye si byo twabonye, nakugereranyiriza nk’umugore waba utwite yizeye ko azabyara akana kazima, hanyuma agakuramo inda, ukabona ibintu wari wizeye si byo bibaye.” Ayo ni amagambo ya Mugesera Antoine, umwe mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, asobanura ko ibyo Abanyarwanda bari biteze nyuma y’uko igihugu kibonye Ubwigenge…

Soma inkuru yose

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga ubwo yari kumwe na bagenzi be mu bwato bwakoze impanuka bukarohama. Uyu musore witwa Niyonshuti Michel yarohamye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, umurambo we uboneka kuri iki Cyumweru tariki 29…

Soma inkuru yose

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Musanze: Gashaki umugabo yatoraguwe ku muhanda yapfuye, hakekwa ubusinzi

Mu Karere Musanze, Umurenge wa Gashaki, Akagari ka Kigabiro, Umudugudu wa Buzoza mu Karere ka Musanze, haravugwa urupfu rutunguranye rw’umugabo witwa Rumbiya Eric, watoraguwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’inzoga cyangwa indi mpanuka yaba yabayeho nyuma yo kunywa. Rumbiya Eric, w’imyaka 40, yasanzwe munsi y’umukingo ku muhanda, aho abamubonye bwa mbere bavuze ko yari…

Soma inkuru yose

Ingabo zirenga 400 za SAMIDRC zari i Goma zatashye zinyuze mu Rwanda

Ingabo 461 zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatashye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda Izi ngabo zatashye uyu munsi ni izo mu bihugu bibiri gusa. Zigizwe n’abasirikare 317 bo muri Afurika y’Epfo na 144 bakomoka muri Malawi. Batashye muri bisi…

Soma inkuru yose

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda banagirana ibiganiro ku ruhare rw’izi nzego bayobora mu gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi. Amakuru dukesha Sena y’u Burundi, avuga ko Perezida wayo, yakirwe na mugenzi we w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu…

Soma inkuru yose

Nyanza: Umugabo yatwitse umwana we kubera gukora mu nkono

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, yemera icyaha, akavuga ko yamuhoye gukora mu nkono y’ibishyimbo bari batetse. Uyu mugabo ubu ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, akekwaho gukora iki cyaha tariki 05 Kamena 2025 agikoreye iwe mu…

Soma inkuru yose

Umuryango FPR wasinyanye amasezerano n’Ishyaka Communist Party of China

Umuryango FPR Inkotanyi wasinyanye amasezerano mashya n’Ishyaka Communist Party of China riri ku butegetsi mu Bushinwa, agamije kongera imbaraga mu mikoranire nyuma y’imyaka 20 impande zombi zifitanye umubano mwiza. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025, impande zombi zemeranyije gufatanya no gusangira ubumenyi mu byo kubungabunga ingoro ndangamuco n’amateka n’andi…

Soma inkuru yose

Ubwenge buhangano AI, bugiye kwigishwa mu mashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI). Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Umuhanzi Yago ntameranye neza n’umugore we nyuma yo kwibaruka imfura yabo

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat n’umugore we Teta Christa batumye benshi bibaza ku mubano wabo nyuma y’ibyo bakoze bigaragaza ko ushobora kuba wajemo agatotsi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko Yago Pon Dat n’umugore we basanzwe babana muri Uganda baba batameranye neza. Ni…

Soma inkuru yose

Musanze: Umumotari utwara moto anahetse umwana ashobora gukurikiranwa na polisi

Polisi y’u Rwanda yavuze ko umumotari wagaragaye atwaye moto anahetse umwana mu mugongo yakoze ibitemewe, ndetse ko uru rwego rwatangiye kubimubazaho. Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umumotari utwaye moto mu mujyi wa Musanze mu Karere ka Musanze, anahetse umwana mu mpetso mu mugongo. Ni amashusho yazamuye impaka nyinshi, bamwe bibaza kuri uyu…

Soma inkuru yose

U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…

Soma inkuru yose