
Isuzuma rya MINEDUC ryashimangiye ko abanyeshuri batsindwa Icyongereza
Ishusho rusange y’Uburezi mu mashuri yisumbuye yagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yerekanye ko ku rwego rw’Igihugu mu Cyiciro Rusange (O’Level), mu masomo atatu y’ingenzi bareberaho imitsindire y’abanyeshuri; abatsinda Icyongereza bari ku kigero cya 47%, Imibare bari kuri 64% mu gihe Siyansi bari kuri 66%. Ishusho yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena 2025,…