Tanzania: Polisi ya Tanzania yabitse Perezida Samia Suluhu Hassan

Share this post

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Leta ya Tanzania, tariki ya 20 Gicurasi zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, zitambutswaho ubutumwa burimo ububika Perezida Samia Suluhu Hassan.

Ubu butumwa bwatambukijwe ku mbuga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter rukoreshwa na Polisi ya Tanzania, umuyoboro wa YouTube w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ndetse no ku rubuga rwa X rwa Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel.

Polisi ya Tanzania ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko amakuru abika Perezida Samia Suluhu yatangajwe mu izina ryayo atari ukuri, ndetse akaba ntaho ahuriye na yo.

Perezida Samia Suluhu Hassan akomeje kubikwa ari muzima, mu gihe nanone kuva mu mpera z’icyumweru gishize akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu biganjemo abanya-Kenya ndetse n’abanya-Tanzania badashyigikiye ubutegetsi bwe.

Ni nyuma y’uko ku Cyumweru gishize Leta ya Tanzania yirukanye ku butaka bwayo abanya-Politiki batandatu bo muri Kenya barimo n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Kenya bari bagiye muri Tanzania, gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Lissu unasanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka CHADEMA rya mbere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi.

Kuri ubu urubuga rw’ikoranabuhanga rwa NetBlocks ruravuga ko Leta ya Tanzania yaraye ifunze urubuga rwa X muri iki gihugu, nyuma ya kiriya gitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri iki guhugu.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *