Nyuma y’iminsi 137 yari ishize badahurira ku rubyiniro, umuraperi Green P yatangaje ko agiye kongera gutaramana n’umuvandimwe we The Ben mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizabera i Kampala muri Uganda, kikaba kigamije kumenyekanisha Album nshya yise ‘Plenty Love’.
Ni inkuru yagaragaje amarangamutima menshi mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, bitewe n’uburyo ubusabane bwabo bwagiye bugaragarira benshi mu ndirimbo, mu mashusho ndetse no mu bitaramo byahurijemo impano zabo.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Green P yagize ati “Iki gitaramo cyanjye cyo ku Cyumweru nditeguye cyane. Gusa no mu gitaramo cya The Ben kizaba ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 muri Serena Hotel nzaba mpari kandi nzaririmba.”
Yabivuze ashimangira ko atari gusa gutaramana n’undi muhanzi, ahubwo ari igikorwa cyihariye cyo kongera gusangira urubyiniro n’umuntu bafitanye isano ya hafi—kuko bombi ari abavandimwe—bikaba bigarura ishusho y’umubano w’umuryango binyuze mu buhanzi.
Baherukaga guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cya BK Arena
Guhurira ku rubyiniro kwa Green P na The Ben si ibintu bihoraho, ariko igihe bibaye bigaragaramo ishusho y’ubumwe bw’abahanzi b’abanyarwanda bafite icyerekezo.
Baherukaga kubigaragariza imbaga y’abakunzi babo ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo The Ben yakiraga umwaka mushya mu gitaramo yamurikiyemo Album ye nshya cyabereye muri BK Arena.
Icyo gitaramo cyaranzwe n’amarangamutima menshi, cyahurije hamwe ibyamamare bitandukanye, ariko kinasiga ishusho y’ubufatanye bw’abavandimwe ku rubyiniro.
Kuva icyo gihe hashize iminsi 137, ari nayo itandukanya icyo gitaramo n’icyo bagiye kongera guhuriramo muri Serena Hotel i Kampala ku wa Gatandatu, tariki 17 Gicurasi 2025.
Nyuma y’igitaramo cya The Ben muri Uganda, Green P azahita akomeza imyiteguro ye, aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cye kizabera muri Pili Pili ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025.
Kuri iyi nshuro, azahurira ku rubyiniro na Sky2, umuhanzi bakorana bya hafi ndetse bafite umubano umaze imyaka mu ruganda rwa Hip Hop nyarwanda.
Green P aritegura ibi bitaramo byombi nk’amahirwe yo kwegera abafana be no gukomeza kugaragaza imbaraga ari gushyira mu muziki we, dore ko ari no gutegura EP nshya izasohoka mu minsi iri imbere.
Ubwumvikane bwa Green P na The Ben ntibugarukira gusa ku rubyiniro, ahubwo bushingiye ku isano y’umuryango. Mu gihe benshi bakunze kubona aba bombi mu bikorwa bitandukanye bya muzika, ni bake bazi ko ari abavandimwe.
Green P kenshi akunze kugaragara ashyigikira ibikorwa bya The Ben, yaba mu ndirimbo, mu mashusho cyangwa mu bitaramo bikomeye.
Ubufatanye bwabo bugaragaza isomo rikomeye ku rubyiruko n’abahanzi bakizamuka, rwerekana ko gushyigikirana no gukorana nk’umuryango bishobora guteza imbere ubuhanzi bw’imbere mu gihugu no mu mahanga.
The Ben azamurika Album ye ‘Plenty Love’
Igitaramo cya The Ben muri Uganda kigamije kumenyekanisha Album ye nshya yise Plenty Love, igizwe n’indirimbo zigaruka ku rukundo mu buryo butandukanye. Iyo Album ikubiyemo ubuhamya, amarangamutima ndetse n’ubutumwa butanga icyizere ku rukundo rw’ukuri.
Kwiyambaza abahanzi b’inshuti ndetse n’abavandimwe nka Green P ni kimwe mu bigaragaza uko The Ben ashyira imbaraga mu gukwirakwiza ubutumwa bwa Plenty Love binyuze mu bahanzi bafite aho bahuriye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Green P na The Ben bongeye kwerekana ko umuziki ari ururimi rusumba ibindi, rufasha gusigasira umubano no gusangiza isi impano ziri mu muryango umwe. Kuri aba bahanzi bombi, gutaramana si igikorwa cy’ubuhanzi gusa, ahubwo ni isabukuru y’urukundo, ubumwe n’icyerekezo kimwe.
The Ben kandi anagaragaza ko muri iki gitaramo, azahurira ku rubyiniro na Element ndetse na Kevin Kade baherutse guhurira mu ndirimbo ‘Sikosa’ yamamaye.