Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

Yisangize abandi

Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Karambi, Haravugwa ishuri rya GS Karambi rizwi nk’ Urwunge rw’amashuri abanza n’ayisumbuye rwa Mutagatifu Dominiko Saviyo (Group Scoraile St Dominique Savio De Karambi) rikomeje kwandika amateka adasanzwe mu rwego rw’uburezi, aho hari n’abavuga ko ari hafi ya ntaho wasanga ibindi bigo by’amashuri nk’iryo mu Rwanda.

Iri shuri rigaragaza uburyo bushya n’ibikorwa byihariye bitaboneka mu bindi bigo by’amashuri bigamije kuzamura ireme ry’uburezi no guha abanyeshuri imibereho myiza.

Iki kigo kirererwamo abanyeshuri bagera ku 2,450 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kikaba gifite umwihariko wo kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi ari nabyo nyine bifatwa nk’udushya tudakunze guhirwa ngo tugerweho na buri umwe wese uko abyishakiye.

Dore tumwe mu dushya iki kigo gifite:

  • Abanyeshuri bose bafata ifunguro rya mu gitondo (Breakfast), Bakongera gufata ifunguro rya nimugoroba (Supper) ririho n’amagi,
  • Abanyeshuri bose bagahabwa igihe cyo kuruhuka (Siesta) iminota 30 nyuma yo gufata ifunguro rya saa sita bitegura gukomeza amasomo ya nyuma ya saa sita.

Si ibyo gusa kuko muri GS KARAMBI, ari ni itegeko ko abanyeshuri bose bakora Siporo rusange incuro runaka buri cyumweru kandi hakiyongeraho umukino uzwi nka Aerobic Exercise ukundwa n’abatari bake yaba abawukina n’abareba ba nyir’ukuwukina.

GS Karambi yashyize ikoranabuhanga mu myigire kugira ngo rifashe mu guteza imbere uburezi bujyanye n’igihe. Abarezi bakoresha Projectors hamwe na Mudasobwa ntoya za OLPC (One Laptop per Child) mu masomo ndetse no mu igenzura ry’abanyeshuri

Iyi gahunda y’ikoranabuhanga ifasha abanyeshuri gukunda amasomo no kuyitabira neza, kuko biga mu buryo bubereka ibintu bifatika kandi bigatuma basobanukirwa amasomo kurushaho. Ni uburyo butangiza uburezi bufite ireme kandi butagombwa gukenera amafaranga menshi.

GS KARAMBI irihariye cyane kuko ifite: Itsinda rishinzwe ireme ry’uburezi ritangaje

GS Karambi ifite abarimu batatu bashinzwe kugenzura ireme ry’uburezi (Quality Team), bashyizwe mu myanya idasanzwe mu rwego rwo gukurikirana imyigire n’imyigishirize.

  • Uwa mbere: yibanda ku banyeshuri bo mu mashuri abanza, cyane cyane P6.
  • Uwa kabiri: agakurikirana imyiteguro y’abanyeshuri bo mu cyiciro rusange (S1-S3).
  • Uwa gatatu: akibanda ku banyeshuri bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S4-S6).

Aba bose bafatanya na DOS (Director Of Studies), DOD (Director Of Discipline) n’abarimu b’intangarugero mu gushakira abanyeshuri ibisubizo by’ibibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Aha twavuga nko kuba baragize uruhare mugushaka igisubizo ku kibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri benshi wagaragaraga mu mashuri bigateza ingaruka ku banyeshuri.

Ngo kubera ko iri shuri rikunzwe cyane, rikunda kugira umubare munini w’abanyeshuri baryiga mo, bigatuma usanga mu ishuri rimwe harimo abanyeshuri benshi ugereranije n’abagenewe ishuri, bigatuma bamwe mu banyeshuri batsindwa.

Gusa kuri icyo kibazo Ubuyobozi bw’ishuri bwatugaragarije ko bwashakiye igisubizo icyo kibazo kuko kuri ubu abanyeshuri bashyizwe mu matsinda mato yo kwiga no gusubiramo amasomo bafatanyije.Aho bahamya badashidikanya ko byatanze umusaruro munini cyane.

Dore ibipimo ku mitsindishirize y’umwaka wa 2024/25

  • Mu mwaka wa gatatu (S3/2024-25): Abanyeshuri 137 bose batsinze ku kigereranyo cya 100%. Muri bo, 112 bahawe amabaruwa abemerera kwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (boarding schools).
  • Mu mwaka wa gatandatu (S6/2024-25): Mu banyeshuri 85 bose, 82 baratsinze. Hatsindwa abanyeshuri 3 gusa baturutse mu ishami ry’Indimi n’ubuvangazo (LFK), mu gihe ibindi byiciro bibiri (HGL na MPG) byose byagize amanota 100%.
  • Mu ishami rya MPG (Mathematics, Physics, Geography): Abanyeshuri 22 bose baratsinze; uwatsinze neza yabonye amanota 84%, naho uwabonye make kurusha abandi yagize 64%.

Ubwo naganiraga n’umwe mu banyeshuri bo muri iki kigo, Uwitwa: Marceline NSHUTI YIZEWE , umunyeshuri wo mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye (S5 MPG), yagize ati:

“Kuba dufashwa gufata ifunguro rya mu gitondo no kubona amagi buri munsi biturinda inzara kandi bigafasha ubwonko bwacu gutekereza neza, kandi tukiga dufite imbaraga. Ndi umuhamya wo kwivugira ko byatumye mbasha gutsinda neza amasomo.”

Na ho, Pacifique NKURIYINGOMA, umwe mu barezi bo mu itsinda rishinzwe ireme ry’uburezi, ati:

“Twabonye ko iyo umwana ahabwa uburyo bwo kwiga mu itsinda rito, ahura n’abamufasha, kandi ibyo bigatuma adatsikirizwa n’ubwinshi bw’amasomo. Ubu buryo bwatanze umusaruro ugaragara.”

GS KARAMBI Indashyikirwa mu burezi

Ibi byagaragaje ko GS Karambi itari ishuri risanzwe, ahubwo ari ikigo gifite icyerekezo gishingiye ku gufatanya no gushyira imbere imibereho myiza y’abanyeshuri.

Padiri Jean Claude NTAMUTURANO, Umuyobozi w’ishuri yasoje agira ati:

“Turashimira ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri bacu bose bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri muri uru rugendo. Umusaruro tubona uyu munsi ni ikimenyetso cy’uko dushobora kugira uburezi bufite ireme kandi buzagirira akamaro buri mwana wese kuri ejo hazaza he heza mu gihe twese duhagurukiye hamwe.”

Iyi nkuru n’aha nayisoreje kuko Numvaga imyato y’uru rwunge rw’amashuri yandaza inkêra n’uko mpitamo ntyo guhinira aho…

Ngewe waguteguriye iyi nkuru nitwa: CYIZA Theogene Umwanditsi n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Gate of Wise.

Ishuri ryange, Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’iyi nkuru Aho nasoreje ayisumbuye urwunge rwitiriwe Mutagatifu Dominiko Saviyo rwa KARAMBI.


Yisangize abandi

4 thoughts on “Uko GS Karambi Yahindutse Isoko y’Uburezi Bufite Ireme muri Nyamasheke

  1. Nange ndumuhamya wo kubihamya GSkarambi uyizi nawe wayikunda kuko ireme ryuburezi rikomeje keiyongera Niko ibihe budasubira inyuma nange nasubirayo kuko mutoza abana iyobokama kwitonyuka bakavugira murugaga rwa abantu bagiye nge nabyo nzi gusa pe GS karambi irashoboye kd irashobotse niyo mpamvu nibahashyira kaminuza nzayiga muri GS karambi uwahageze niyifuza kuhava murakoze kd nabandi mutayizi murwanire kuyimenya kuko irarenze ❤️❤️❤️🙏🙏🙏🙏✌️

    1. Nange naba umuhamya wo kubihamya G.S Karambi ni ishuri ry’indashyikirwa! 🎓 Rifite imyigishirize ifite ireme kandi bitaa ku banyeshuri mu buryo bwose ku buzima, ubwenge n’imyitwarire, batoza no gusenga. Kuko niho nasoreje MPG, 2023 ndabashimira cyane! 🙏💪,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *