Nyuma y’uko abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuhinzi Bugezweho (Agriculture engineering) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (UR-CAVM) riri i Busogo, banze gukora ikizamini kubera kutajyanwa mu rugendoshuri, ubuyobozi bw’iyo kaminuza bwavuze ko byatewe n’uko banze kujya aho bari batoranyirijwe.
Icyo kibazo cy’abanyeshuri banze gukora ikizamini cyabaye ku wa 30 Gicurasi 2025, ubwo bari bahawe ingengabihe y’ibizamini byagombaga gutangira ku wa 2 Kamena 2025.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye n’abanyamakuru bagaragaje ko bafite ikibazo cy’uko badahabwa amasomo uko bikwiye, aho bagaragaza ko gahunda y’imyigire yabo iba igizwe n’ibice bibiri birimo igice cya 50% biga mu magambo n’igice cya 50% biga bashyira mu ngiro. Iki gice cya kabiri gikorwa iyo abanyeshuri bagiye mu ngendoshuri.
Umwe yagize ati “Muri iyi minsi twatunguwe no kubona abayobozi baduhaye ingengabihe yo gukora ibizamini, tubabwira ko tutarasoza kwiga kuko twize mu nyandiko gusa (theory) tutari twajya kubishyira mu ngiro mu rugendoshuri (field visit), tubibasabye batubwira ko nta bushobozi buhari.”
Yakomeje ati “Ibyo twarabumvise tubaza bamwe mu bakozi ba BRD kuko ni bo dufitanye amasezerano, batubwira ko iyo umwaka w’amashuri utangiye, bohereza amafaranga y’ubushakashatsi, imenyerezamwuga n’urugendoshuri ku mashami ya kaminuza kugira ngo umunyeshuri yige neza.”
Yavuze ko bakoranye inama n’abayobozi ba kaminuza, bababwira ko amafaranga bayakiriye ariko kugeza ubu nta yo bafite, bagaragaza ko icyo bashaka ari ukubanza kujya mu rugendoshuri bakabona gukora ikizamini kuko amafaranga bakoresha bazayishyura.
Abanyeshuri bakomeza bagaragaza ko gusoza kwiga utagiye mu rugendoshuri bigira ingaruka ku bumenyi bavana muri kaminuza, bitewe n’imiterere y’amasomo yabo.
Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yavuze ko abanyeshuri bafite iki kibazo bari kuganira n’ubuyobozi bwabo kugira ngo basobanurirwe impamvu nyamukuru yateje iki kibazo, hanaganirwe ku buryo bwo kugikemura.
Yagize ati “Abanyeshuri bagiye mu rugendoshuri ariko bumvaga bakwiye kujya ahandi hantu, ariko uko ubuyobozi bwa koleji bubiteganya ni uko bazayijyamo ikindi gihe kitari ubu cyangwa bakayijyano ahatari aho bifuza kujya.”
Yakomeje avuga ko abanyeshuri bifuza cyangwa baryoherwa no kujya ahantu kure, bityo ingendoshuri zakorwa ntibabyishimire ari naho habaye intandaro y’iki kibazo, asobanura ko byatewe n’uko aho bateganyirijwe kujyanwa batahashaka.
Kabagambe yakomeje asobanura ko umunyeshuri atari we wihitiramo aho azajya nk’uko atari we wigenera ibyo yiga n’aho ari bubyigishirizwe, abasaba kudakurikiza ibyabagaho mbere kuko biri guhinduka, aho kuri ubu ingendoshuri zizajya zikorerwa hafi y’ishami umunyeshuri yigamo.
Ati “Ingendoshuri zizajya zikorerwa mu gice cy’ishami umunyeshuri yigamo, ubushakashatsi bakora, gufatika kwabyo bihere aho riri, ureke kujya Rusizi uva Busogo, ujye Kirehe n’ahandi. Hera Musanze, Rulindo, Gakenke hafi aho, ni uko gahunda yahindutse.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwasabye abanyeshuri kubaha ibyo bateganyirizwa aho kumva ko ari bo bigenera ibyo gukora kandi bakwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga.