Nshuti yange, wowe warangije amashuri yisumbuye cyangwa wowe witegura kuyarangiza, mpa akanya gato katarengeje iminota 5 kugeza ku minota 10 nkuganirize.
Kurangiza amashuri yisumbuye ni intambwe ikomeye mu buzima bw’umuntu. Ndetse benshi bumva ari igihe cyo gutangira inzira nshya, aho bamwe baba barangamiye gukomereza amashuri muri Kaminuza, abandi barangamiye akazi, abandi na bo bagashakisha ubundi buryo bwo kubaka ejo hazaza. Igitangaje n’uko iyo tukiri ku ntebe y’ishuri tuba twumva ko ibyo byose dutekereza byoroshye kandi bizaba nk’ihame ku bigeraho. Ariko se koko iyo turangije icyi kiciro ubuzima buhita bugenda uko twabutekereje?
Ntiza akanya katarambiranye twiganirire. Nkwibutsa ko aha wageze ni mu gisata cy’itangazamakuru cyataziriwe izina Gate of Wise.
Nikoko nk’uko ubyumvise ni nk’irembo rikaba n’ishakiro ry’ubwenge. Ntatinze reka twikomereze n’inyandiko yacu uko tuyisoma kandi ari nako tugenda tugerageza kuyumva no kuyisesengukirwa.
Intambwe wagezeho ni intambwe ikomeye.

Mu gihugu cyacu, imibare yerekana ko atari buri wese ugera ku rwego rwo gusoza amashuri yisumbuye. Kuba warabigezeho ubwabyo ni intsinzi ikomeye. Gusa kandi menya ko ari urugendo rutoroshye rwuzuyemo amasomo menshi, ibizamini, n’amasaha menshi yo kwiga iby’ubuzima utazahererwa impamya bumenyi/bushobozi. Aho benshi badatinya kuvuga ko rimwe na rimwe bihira bake bikananira abandi. Kuri wowe wabyinjiyemo, ni impamba izagufasha mu rugendo rwawe rw’ahazaza bitewe n’uruhare uzabigiramo.
Ibibazo n’amahirwe muri iyo nzira nshya.

Ubuzima bwa nyuma yo kuva mu ishuri ntabwo buba bufite ishusho yoroshye. Hari igihe wumva byose bigiye kugenda neza, wibwira uti: Kaminuza irahari, akazi kazaboneka, Ku buryo nzahita ngera ku nzozi zange. Nyamara uko iminsi igenda ishira, usanga inzira itari nyabagendwa. Hari abakomeza amashuri, hari abashaka akazi kandi bakakabona, hari n’abahitamo gutangira imishinga mito kandi bikabahira. Gusa kandi hari n’abo bidakundira ko bakomeza amashuri bitewe n’impamvu zitandukanye, abandi bagakora uko bashoboye bashaka akazi ariko ntibakabone ari nako kandi abandi bagerageza gutangira imishinga itandukanye bikarangira babuze igishoro. Ibi byose ni ibisanzwe kandi ni ingenzi ko usobanukirwa ko buri wese aba afite umwihariko w’ubuzima.
Gufata ibyemezo bikomeye.

Nyuma yo kurangiza amashuri, umubare munini w’urubyiruko ukunze guhura n’ikibazo cy’ishuko ry’isi yo hanze (ikigare). Aho usanga umuntu akoresha nabi amafaranga abona abitewe no kugendera kuri bagenzi be, nko: gusohokana inshuti ze cyangwa uwo bakundana, kugura ibyo kurya no kunywa cyangwa ibyo kwambara birengeje ibikenewe bitewe no kutagira icyo witaho, hakaba nubwo usanga bamwe na bamwe bahera ko bishora mu ngeso mbi babitewe no kwiyumva nk’abafite icyubahiro n’ubwigenge bwo gukora icyo bashaka n’ibindi bishuko bishobora gusenya ejo hazaza.
Aha ni ho ukwiye kumenyera ko ugomba guharanira kugira intego zigaragara, ukamenya icyo ushaka kugeraho, n’icyo ugomba kwirinda.
Shyira imbaraga ku ntego yawe/zawe.

Niba wifuza kujya muri Kaminuza, tegura neza ibyo ukeneye. Niba wumva ugomba kwinjira mu murimo, tangira witoreze mu bintu bito bishobora kukuzamurira ubumenyi. Niba ufite impano idasanzwe, ntuzayitere ukwezi ahubwo uyishyire imbere kuko nayo ni umuryango w’ubuzima.
Kora buryo ki ugira itangiriro ry’ubuzima wimenyereza guhera kuri duke ufite, hari ubwo waba nta mafaranga ufite ariko imbere yawe hakuzengurutse hari byinshi waheraho bigusabye guhindura imitekerereze yawe gusa.
Koresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ni imbaraga zikomeye. Bitari ukubyifashisha twirebera ibiteye isoni cyangwa mu bundi buryo butemewe na leta, bitari ukureba ibihangano by’abandi gusa, ahubwo ugomba kubibyaza umusaruro wiyungura ubumenyi. Hari n’abandi bifashisha YouTube cyangwa izindi mbuga z’amashuri bakiga ibyo batigeze bahabwa mu ishuri kandi ku buntu uretse Bundles za interineti. Dore ko nyuma yo kubimenya bitakiri ngombwa ko uzatwika akarenge ubaririza aho gusaba akazi kuko ushobora gushinga urwawe rubuga uhisemo rukworoheye nka: YouTube, TikTok n’izindi ukajya usangirizaho abandi ubumenyi ufite, wabigira umwuga bigatangira kukwinjiriza akavagari k’amafaranga.
Inama y’ingenzi ku rubyiruko.

Dore inama ukwiye kwitaho:
- Jya ugisha inama abantu bakuru bafite uburambe.
- Icyo utekereza kugeraho, andika uko uzagikoraho buhoro buhoro.
- Irinde ibishuko by’ubusambanyi, ibiyobyabwenge n’inzoga.
- Nta nzozi nto zibaho: icyo wifuza kugeraho gishobora kubashwa n’umurava n’umuhate.
Ngana ku musozo w’inyandiko yacu, reka nkwibutse ko: ubuzima bwa nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ari urugendo rushya rujyana no kwihangana no kugira intego. Nta muntu ugomba kugushyiraho inzira ngo uyigenderemo; ni wowe uhitamo icyerekezo cy’ubuzima bwawe. Icy’ingenzi ni uko ugomba gukomeza kwiga amasomo y’ubuzima, kuba inyangamugayo, no gukoresha imbaraga zawe mu bintu byagira uruhare nu kubaka ejo hazaza hawe.
Wakoze gufata umwanya ugasoma iyi nyandiko.
Ngewe wayiguteguriye kandi nkayikugezaho nitwa: CYIZA Theogene
Ushaka kujya ukomeza kwiyungura ubumenyi mu buryo butandukanye, ubona n’amakuru atandukanye arimo n’ayerekeranye n’imyanya y’akazi, amafaranga, imyidagaduro n’ibindi….
Jya mu ishakiro wandikemo uti: http://www.gateofwise.com Uzasangamo amakuru menshi wifuza mu rurimi rw’icyongereza no mu Kinyarwanda.
Turabashimira uburyo mutugezaho amakuru yizewe mukomeze mwibereho
@Habanabashaka Thomas
Murakoze cyane namwe!