MUTUYIMANA Beatrice utuye mu mudugudu wa Nyarukore, akagari ka Tumba, mu murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, aratabaza akarere ka Burera nyuma yo gukubitwa ishoka n’umugabo we.
Uyu mukecuru avuga ko ku wa 25-09-2020 aribwo yakubiswe ishoka mu musaya agasa n’upfuye ariko Imana igakinga akaboko, dore ko ngo yamaze amezi atanu (5) ari mu bitaro ariko we atazi aho ari.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko n’ubundi atarabanye neza n’umugabo we, dore ko ngo bagiye no mu buyobozi mbere yo gukubitwa ishoka ubuyobozi ariko bukabunga bagataha. Nubwo budakeye kabiri n’umugabo we aribwo yamukubise iyi shoka.
Nyuma yo gukubita ishoka umugire we, uyu mugabo yahise atorokera mu karere ka Nyagatare. Ariko n’ubundi abana b’uyu mugabo harimo n’uwitwa TWIZERIMANA Jean d’Amour bakomeza kumohoza ku ncyeke bashaka kumwirukana mu mitungo ya se.
Ubu aravuga ko afite ubumuga burimo nko kutareba, kutarya ibiryo bikomeye, kandi akaba atabasha no gukora, ibi rero bikaba bibangamiye imibereho ye ya buri munsi.
Beatrice akaba asaba akarere ka Burera kumushakira aho kuba igihe yaba yirukanywe mu rugo rwe, ndetse n’uyu mugabo akagezwa imbere y’ubutabera.