Rutsiro: Umusore w’imyaka 21 yafashwe akekwaho gushuka umwana w’imyaka 16

Umusore w’imyaka 21 wo mu Karere ka Rutsiro yafashwe akekwaho gushuka umwana w’umukobwa w’imyaka 16, amwizeza ko azamugira umugore, nyuma bakajyana iwe bakararana. Ibi byabereye mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Rwamiyaga, amakuru akamenyekana mu gitondo cyo ku wa 9 Nzeri 2026. Umwaka w’urukundo warangiye mu buryo butunguranye Uyu mwana yabwiye IGIHE…

Soma inkuru yose

Shema Ngoga yasabiwe gufungwa iminsi 30 ku byaha bifitanye isano na sheki za $600,000

Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bwasabiye Umunyemari akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu rubanza aregwamo ibyaha bibiri bifitanye isano no gutanga sheki zitazigamiye zifite agaciro ka $600,000. Shema yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 27 Kanama 2026, nyuma y’iminsi…

Soma inkuru yose

Gisagara: Umugabo n’umuhungu we bafashwe bakekwaho kwica umukecuru w’imyaka 66

Abantu babiri bo mu muryango umwe, barimo umugabo n’umuhungu we, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Karere ka Gisagara, bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukecuru w’imyaka 66 witwa Kubwimana Agnès. Urupfu rw’uyu mukecuru rwabereye mu Mudugudu wa Gahora, Akagari ka Shyanda, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, aho bivugwa ko yaba yarishwe akoreshejwe agafuni….

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kwigisha AI mu mategeko, abanyeshuri bazatozwa kuburana mu Isi y’ikoranabuhanga

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya birangwa no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), u Rwanda na rwo rukomeje gutera intambwe mu kurihuza n’inzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubutabera. Kuri ubu, kaminuza zifite amashami yigisha amategeko zatangiye gutegura amasomo azafasha abanyeshuri kumenya no gukoresha AI mu mwuga wabo. Ni gahunda igamije gutegura…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Visi Meya yatawe muri yombi mu iperereza ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, akekwaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome nyuma y’uko bivuzwe ko yamenyeshejwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko ntagirire uwahohotezwaga ubutabazi. Ifungwa rye ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 29 Nyakanga 2026, rikaba rifitanye isano n’iperereza ryatangiye rikurikiranye dosiye y’Umunyamabanga…

Soma inkuru yose

Gatsibo: Abagabo babiri bakurikiranyweho guheza mugenzi wabo mu bwiherero

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi nyuma y’uko umuturage wahawe akazi ko kuvidura ubwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa agwirwe n’itaka agahita apfa. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026, mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaragavu Jean…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore bapfuye 2,000 Frw byo kunywera inzoga

Umugabo wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu, nyuma y’amakimbirane bivugwa ko yaturutse ku mafaranga 2,000 Frw yari yasabye umugore ngo ajye kunywera inzoga akayamwima.Ibi byabereye mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Mucaca, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, mu Karere…

Soma inkuru yose

Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge wa Musebeya yatawe muri yombi akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, Nkurikiyimana Pierre, yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba ihamagazwa ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho akurikiranyweho ikirego cy’ihohoterwa cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’utugari tugize uwo murenge. Amakuru avuga ko Nkurikiyimana yatawe muri yombi ku wa 24 Nyakanga 2026, nyuma yo kwitaba ihamagazwa rya kabiri rya RIB, ishami…

Soma inkuru yose

Abakekwaho Jenoside babiri bafatiwe mu Budage no muri Canada

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA) bwatangaje ko Innocent Sebagoyi na Laurent Nduwayezu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batawe muri yombi nyuma y’imyaka bihishahisha mu Budage no muri Canada. Sebagoyi yafashwe ku wa 1 Nyakanga 2026, mu gihe Nduwayezu yafashwe ku wa 22 Kamena 2026. NPPA yavuze ko Sebagoyi yafashwe hashingiwe ku…

Soma inkuru yose

DJ Sonia yahaye imbabazi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss

DJ Sonia, umwe mu banyamakuru ndetse n’abavangamiziki bazwi mu Rwanda, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubabarira abantu bari bakurikiranywe n’inzego z’ubutabera bazira kumuhohotera no kumusebya bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Uyu mwanzuro yawutangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko yawufashe amaze gutekereza ku ngaruka amakimbirane nk’ayo ashobora kugira ku babigizemo uruhare ndetse no ku miryango…

Soma inkuru yose

U Buholandi bwasabiye Eugène Ntambara igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Buholandi bwasabye Urukiko rwa La Haye gukatira Umunyarwanda Eugène Ntambara igifungo cya burundu, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko IGIHE yabitangaje, Ntambara w’imyaka 66 yaburanishijwe nyuma y’iperereza ryamaze imyaka myinshi rikozwe n’inzego z’u Buholandi zishinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga. Amakuru yatangajwe na IGIHE agaragaza ko Ntambara yahoze atuye muri Komini Mbazi…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026. Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira Yasabye Abagabo Bahohotewe Kujya Batanga Ibirego aho Kwihorera

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko kuba umugabo bitagomba gushingira ku kwihorera cyangwa gukoresha imbaraga, ahubwo ko ubugabo nyabwo bugaragarira mu bushobozi bwo kwifata, kugenzura uburakari no gushaka ibisubizo binyuze mu nzira zemewe n’amategeko. Yabitangaje ku wa 19 Kamena 2026, mu gikorwa cyabereye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu…

Soma inkuru yose

I Ngoma: Abantu bane bakatiwe burundu nyuma yo kwica umubyeyi w’umwe muri bo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abantu bane nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe Mukaremezo Xaverine, bwateguwe kandi bugakoranwa ubushake. Muri abo harimo umuhungu wa nyakwigendera, Hakizimana Jean Luc uzwi nka Shehe, ushinjwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu mugambi wo kwica nyina. Icyemezo cyasomwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

Yampano yisobanuye ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha busaba ko afungwa iminsi 30

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 2 Kamena 2026, aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’amakimbirane yo mu rugo. Mu iburanisha ryamaze amasaha menshi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Yampano akekwaho ibyaha bitandatu birimo gukubita no gukomeretsa…

Soma inkuru yose

Kenneth Law yemeye ibyaha byo gufasha abantu kwiyahura

Kenneth Law, umugabo w’Umunya-Canada ukurikiranyweho kugurisha uburozi ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, yemeye ibyaha 14 byo gufasha abantu kwiyahura mu rubanza rwabereye mu Ntara ya Ontario. Uyu mugabo w’imyaka 60 yemeye ibi byaha mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye uruhare rwe mu rupfu rw’abantu batandukanye bo muri Canada. Nyuma y’ayo masezerano, ibirego by’ubwicanyi yari…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO ya Kigeyo bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 88 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 88 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba batawe muri yombi barimo Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André ushinzwe ibaruramari, ndetse…

Soma inkuru yose