Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31, avuga ko mbere yari mu batishoboye bo mu Murenge wa Byumba, ariko ingurube ebyiri yahawe ku nkunga y’Umushinga PRISM zamuhinduriye ubuzima nyuma yo kuzororana n’amasazi.
PRISM ni umushinga w’imyaka itanu watangijwe na Guverinoma ifatanyije n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu 2021, ari na cyo cyawuteye inkunga ya miliyoni 15,5 z’Amayero.
Yagize ati:
“Umushinga PRISM wampaye ingurube 2 n’ibiryo by’igihe gito biba burashize, ntangira gutekereza uburyo nazibonera ibizitunga ndetse nsagurire na bagenzi banjye ndetse n’aborozi b’inkoko, ibi rero byaramfashije kuko nko mu biro 10 by’igiheri cy’ibigori nshyiramo ikiro kimwe cy’ibiryo mba naratunganije biturutse ku masazi”.
Uyu mworozi w’amasazi avuga ko kugeza ubu byatumye ingurube zibaho neza kandi n’umusaruro wariyongeye, ashingiye ko mu minsi 45 isazi imara ivutse kugira ngo ipfe umusigira umusaruro.
Yagize ati:
“Kuri ubu nsigaye nizigamira cyane kuko amafaranga nakoreshaga ngura ibiryo yaragabanyutse cyane, nko mu igarama rimwe ry’amagi rivamo inyo zivamo ibiro 9. Izo rero ni zo ngenda nkakaranga nkazikuramo ibiryo ngenda nkavanga n’ibindi biryo by’amatungo, kandi nabonye ingurube zanjye zikura neza ndetse n’inkoko zigatera neza.”
Akomeza avuga ko uretse kugaburira amatungo, ahamya ko kilo cy’ibiryo by’amatungo akomora ku masazi akigurisha amafaranga y’u Rwanda 450.
Nkezabandi Emmanuel umwe mu bakoresha ibiryo bikomoka ku masazi ya Uzabakiriho, avuga ko yatangiye buriya bworozi bamwita umusazi ariko ngo byarangiye basanze ari umushinga wazamura nyirawo.
Yagize ati:
“Nanjye ndi umwe mu bahawe inkunga y’ubworozi bw’inkoko nahawe, nagorwaga no kubona ibiryo by’inkoko zanjye. Ariko aho Uzabakiriho azaniye ubu bworozi n’ubwo yatangiye tumufata nk’umusazi, ariko byatumye ibiciro by’ibiryo by’inkoko bigabanyuka kuri njyewe nko mu biro 5 by’igiheri cy’ibigori nshyiramo inusu y’ibi biryo. ibi rero njye byatumye mbona umusaruro w’amagi, ndasaba buri wese kudafata aborozi b’amasazi kuko byunguka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko bazasura abo borozi abakeneye ubutaka bwo kwaguriraho umushinga wabo bakagira icyo babafasha.
Yagize ati:
“Kugeza ubu twishimira uburyo PRISM ikomeje kuzamura abaturage mu iterambere. Uriya Uzabakiriho yatangiye yorora ingurube mu rwego rwo kubona ibiribwa byazo rero yahisemo guhanga agashya yorora amasazi ni igikorwa twishimira. Kuba rero avuga ko agifite ikibazo kwagura ubwo tuzamusura turebe icyo akeneye, kuko ntabwo twabura kumushyigira kugira ngo umushinga we ukomeze gutera imbere”.
Umuyobozi wa PRISM Nshokeyinka Joseph avuga ko uyu mushinga ugamije kurwanya ubukene watangiye mu mwaka wa 2021, bikaba biteganijwe ko uzasoza ibikorwa byayo mu 2026.
Yagize ati:
“Umushinga PRISM ugamije gushyigikira ubworozi bw’inkoko, ingurube, ihene n’intama, ugamije kubuteza imbere kugira ngo burusheho gutunga ababukora, cyane hibandwa ku rubyiruko n’abagore bo mu cyaro, kugira ngo bubatunge harwanywe ubukene. Ni muri urwo rwego rero n’uwo Uzabakiriho agenda azamuka mu myumvire kuko yahawe inkunga y’ingurube kandi amaze kugera ku rwego rwiza, aba tuzakomeza kubashyigikira.”
Umushinga PRISM ukorera mu Turere 15 two mu Ntara zose z’Igihugu, aho intego yawo ari ukurwanya ubukene no gushyikira ubworozi bwo mu cyaro, ukaba umaze no gutanga inguzanyo ya miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda zakwirakwijwe mu baturage 2 680.