Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza Parike

Share this post

Nkusi Viateur w’imyaka 35, utuye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibilo 20 by’imbuto z’igiti cy’umukore yari avuye gusoroma muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. 

Ubu Nkusi afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bweyeye, akaba akekwaho icyaha cyonkwangiza Pariki y’Igihugu.

Uwo mugabo akimara gufatwa yavuze ko izo mbuto bazigurisha amafaranga y’u Rwanda 3000 ku kilo, ku bantu bababeshya ko bazitubura bakazikuramo ibiti bisimbura ibiba byatwitswe muri Pariki n’ahandi bikenewe.

Umwe mu baturanyi b’uwafashwe yagize ati: “Si imbuto z’ibiti by’Imkore gusa biba muri Nyungwe kuko baniba iz’iby’itwa Imishwati aho ikilo bavuga ko bakigurisha amafaranga 1000, iz’Imiyove abenshi bita Libuyu ikilo bakigurisha amafaranga 7.000, hakaba n’iz’Imihurizi bagurisha amafaranga 4.000 ikilo ariko ababibagurira babahishira cyane.”

Akomeza avuga ko uwafashwe yababwiye  ko unukiliya w’izo mbuto bazimushyira mu Bugarama i Rusizi, ariko ngo hari n’abajya kuzigurisha mu Karere ka Huye.

Uyu wafashwe yavuze ko atarabona aho abazibagurira bazifumbira, hagakekwa ko hari ibindi zaba zikurwamo kuko nk’izi uyu yafatanywe zari mbisi cyane ku buryo utazifumbira ngo bikunde.

Undi muturage wo mugabo Kagari ka Nyamuzi kegereye cyane iyi Pariki, yavuze ko abafatanwa imbuto nk’izi akenshi baba basanzwe ari ba Rushimusi bica inyamaswa bakangiza n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.

Ati: “Iyi Pariki idufitiye akamaro gakomeye cyane, nk’abaturage ntitwakwihanganira abayangiza ngo baratemamo ibiti, barica inyamaswa, barahakura ubuki cyangwa barasoroma izi mbuto kuko baba baduhemukira twese.”

Yongeyeho ko umusaruro uva mu bukerarugendi bukorwa muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe wavuyemo amavuriro y’ibanze, amashuri no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza

Ati: “Aba ba Rushimusi rero bitwaza ngo barasoromamo imbuto bakayangiza twese nk’abaturage tugomba kubacunga tukajya dutangira amakuru ku gihe bagafatwa, bakabihanirwa.”

Aba baturage bavuga ko izi mbuto zafatiwe aho yari yazibikije ku mudozi wo muri santere y’ubucuruzi yo muri aka Kagari ka Nyamuzi, ategereje ko uzitwara amugeraho.

Byamenyekanhe uwazibitse aracika, zo ziraboneka na we aracyashakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Rwango Jean de Dieu, yongera gusaba abaturage kwirinda kwishora muri iyi Pariki ngo barashakamo icyo ari cyo cyose kibujijwe, kuko ubifatirwamo wese azajya abihanirwa by’intangarugero.

Ati: “Iracunzwe bihagije ku buryo ubu kuyinjiramo ngo ugiye kwangiza ibirimo bitakorohera ababikora. Mbere bari baramenyereye kuyigabiza uko bashatse n’igihe bashakiye, ariko ubu ifite ubuyobozi bufatanya natwe Inzego z’ibanze n’abaturage mu kuyibungabunga ku buryo abenshi mu bagerageje kujyamo bafatwa.”

Yavuze ko kuyirinda ari ngombwa cyane kuko hari abajyamo bitwikiriye gusoromamo imbuto  bagakora n’ibindi bikorwa biyangiza.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *