Abahinzi ba tangawizi i Rusizi bahangayikishijwe no kubura isoko

Abahinzi ba tangawizi bo mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko bahuye n’ibihombo bikomeye nyuma yo kubura isoko ry’umusaruro wabo, ku buryo bamwe bahisemo kuwusiga mu mirima kubera ko abaguzi batakiboneka. Aba bahinzi bavuga ko iki kibazo cyafashe intera mu 2026, kandi ko cyabatunguye kuko mu myaka yashize bari basanzwe babona abaguzi ndetse…

Soma inkuru yose

Igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba riracyari hejuru, Guverineri Ntibitura arasaba ubufatanye mu kurirwanya

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’igwingira gikomeje kwibasira abana bo muri iyi Ntara giterwa ahanini n’imirire mibi, ubukene, isuku n’isukura bidahagije ndetse n’ubumenyi buke ku mirire iboneye. Yasabye inzego zose n’abaturage guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo iki kibazo gihashywe burundu. Yabitangaje ku wa 23 Nyakanga 2026 i Karongi, mu nama nyunguranabitekerezo…

Soma inkuru yose

PAC Yashimangiye Gukurikiranira Hafi Inzego Zagaragayemo Imicungire Mibi y’Umutungo wa Leta

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’inama yatanze ku nzego zagaragayemo amakosa mu micungire y’umutungo wa Leta, hagamijwe gukomeza kubazwa inshingano no kunoza imiyoborere. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko inzego zitandukanye za Leta zitumijwe gusobanura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta….

Soma inkuru yose

Imipaka ya Rubavu na Goma yafunzwe by’agateganyo kubera ‘Ebola’

Gisenyi–Goma yafunzwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya “Ebora” Kiri kuvuza ubuhuha muri DRC. Kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu District yafunzwe by’agateganyo kubera icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri RDC. Imipaka yafunzwe irimo…

Soma inkuru yose

Rusizi: Yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza Parike

Nkusi Viateur w’imyaka 35, utuye mu Mudugudu wa Rwamisave, Akagari ka Nyamuzi, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibilo 20 by’imbuto z’igiti cy’umukore yari avuye gusoroma muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.  Ubu Nkusi afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bweyeye, akaba akekwaho icyaha cyonkwangiza Pariki y’Igihugu. Uwo…

Soma inkuru yose