Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika ikwiye kwita ku nkingi yo kwishakamo ibisubizo biyifasha kwirindira umutekano, yirinda ko ukomeza kujya mu maboko y’amahanga kuko mu myaka myinshi yashize bikorwa n’abandi, nta musaruro byatanze ku mugabane no ku Isi muri rusange.
Yabigarutseho ku wa 19 Gicurasi 2025 ubwo yafunguraga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yabereye i Kigali.
Perezida Kagame yagaragaje ibibazo by’umutekano wa Afurika bidashobora gukemurwa n’ibisubizo bitanzwe n’abo hanze yayo.
Ati “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi, tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika ko ku Isi.”
Yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare mu kwicungira umutekano nk’umufatanyabikorwa ukomeye kandi ufite ubushobozi.
Ati “Ntitwavuga abatuvangira baturuka hanze icyarimwe tunishyiriraho ibituma bibaho. Ubusugire bw’igihugu ntabwo bugarukira gusa ku kurinda umutekano w’imipaka, ni ukwiyemeza kwicungira umutekano nka Leta hamwe n’umugabane dufatanyije. Kwirengagiza iyi nshingano biha abandi urwaho rwo kubizamo bikaganisha ku gutakaza icyizere bakakuyobora.”
Yongeyeho ko “Dukeneye kandi kongerera imbaraga inzego z’umugabane wacu by’umwihariko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Akanama k’Umutekano ka AU kugira ngo bikemure ibibazo by’umutekano.”
Perezida Kagame yavuze ko inkingi y’umutekano ijyana n’imiyoborere kandi iyo kimwe gihungabanye bituma n’ikindi kitagira umusingi cyubatseho.
Ati “Byose bidahari nta kwizerana, kandi nta terambere rifatika ryagerwaho. Umutekano ntabwo bivuze kuba nta biwuhungabanya bihari. Umurimo wacu nk’abayobozi ni ugukora ku buryo abaturage babaho bafite agaciro, bakishimira uburenganzira bwabo kandi bakarangamira ahazaza bizeye.”
Yanashimangiye ko umutekano w’ibihugu bya Afurika uzagerwaho binyuze mu bufatanye burenga gusangira amakuru gusa ahubwo hakiyongeraho n’ubushake mu mikoranire.
Ati “N’iyo haba hari imikorere myiza imbere mu gihugu, nta gihugu cyagira umutekano kibaye nyamwigendaho. Ntacyo. Ibyago bitareba imipaka nk’ibyorezo, ibitero by’ikoranabuhanga bikwirakwira byihuse kurusha uko ibihugu bihangana na byo ariko ubufatanye bugomba kurenga gusangira amakuru.”
Perezida Kagame yavuze ko bigomba gukorwa mu buryo bufite umurongo uhamye, harimo ubushake no guhanga ibishya.
Ati “Urufunguzo rwo gutsinda ibihungabanya umutekano ruri mu bushobozi bwacu bwo kwishakira ibisubizo.”
Yavuze ko imurikabikorwa riteganyijwe muri iyi nama rigaragaza ibyo umugabane ushoboye mu gihe hashowe imari mu kubaka ubushobozi.
Ati “Aho dufite ubushobozi tugomba kubwongera, aho butari igihe ni iki cyo kubwubaka no gufatanya.”
Umuyobozi w’Inama Ngishwanama ya ISCA, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko umutekano wa Afurika ukwiye kubakirwa ku bisubizo bya Afurika kandi byatanzwe n’Abanyafurika hanibandwa ku gukumira ibiteza umutekano muke aho guhangana n’ingaruka zabyo.