Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje intambwe yatewe mu rwego rw’ubuvuzi, ubu mu Rwanda hakaba habarurwa Ibigo Nderabuzima birenga 500 n’ibitaro birenga 50. Kuri ubu, ngo mu Rwanda hagiye gufungura ibitaro 10 bya Kaminuza hirya no hino mu Ntara.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA. Yasobanuye ko amateka y’amavuriro mu Rwanda, agaragaza ko yatangiye ari utuvuriro duto twabaga tuje nk’ahantu bacukura amabuye y’agaciro no kuvura abari hafi yatwo.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ari yo nkomoko y’ibitaro bya Rutongo mu Mujyi wa Kigali na Rwinkwavu mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yagize ati: “Byarafashije ku gihe cyabyo ariko twavuye nko ku mavuriro 100 ku bigo nderabuzima ubu turi kuri 510, ubu tugeze ku bitaro hafi 57, amavuriro y’ibanze yo nta nayabagaho icyo gihe, twari kuri zero, ubu tugeze ku 1 200.
Ibitaro bya Kaminuza habagaho ibitaro bimwe, ubungubu tugeze ku bitaro hafi 6 bya Kaminuza ndetse no mu Ntara turi gufungura ibindi bigeze ku 10 bya Kaminuza ku rwego rwa Kabiri.”
Ku mavuriro byarihuse kuko ngo iyo ushaka kwegereza ubuvuzi abaturage, ubegereza mu buryo bw’aho baherereye ariko no mu buryo bw’amikoro.
Minisitiri Dr Sabin akomeza avuga ati: “Icyo cyo gukora amavuriro menshi cyari ukugira ngo umuntu abone aho yivuriza ariko no kugira ngo nagerayo, ataza kubura ubushobozi akabura uko yivuza, ni naho rero mituweli yaziye mu ntangiro z’umwaka wa 2000, nibwo mituweli yavutse.”
Mu 2022, Minisiteri y’Ubuzima yashyize ibitaro icyenda ku rwego rwo kwigishirizamo abiga ubuvuzi mu Rwanda, mu kongera inzobere z’abaganga.
Mu bitaro bigiye gufungurwa, harimo ibya Ruhengeri, Kibungo, Rwamagana, Kabgayi, Butaro, Kibogora, Kibagabaga, Nyamata, ndetse n’ibya Byumba.
Ibitaro bishya bizigishirizwamo bije bisanga ibindi bitanu birimo ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, ibitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB), ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’ibya Ndera.
Imbaraga zo guhugura inzobere mu buzima, zijyanye na gahunda ya Leta yo kongera inzobere z’abaganga mu rwego rw’ubuvuzi (2030), bikazafasha kunoza serivisi z’ubuvuzi mu gihugu.
Kugira ngo ibyo bigerweho, Guverinoma irateganya gushyiraho abakozi bashinzwe ubuzima babifitiye ubushobozi, kandi bari hirya no hino mu gihugu.
Intego ni uko hazaba hari abakozi bo kwa muganga, bageze ku 6 513 bazarangiza kwiga mu myaka 10 (2020-2030).
Ishuri ry’amenyo rizatanga abaganga 464 mu gihe ishuri ry’ubumenyi mu by’ubuzima riteganyijwe gutanga 1 241, iry’ubuvuzi na farumasi rizatanga 2 572 mu gihe ishuri ry’abaforomo n’ababyaza rizatanga 2 236.