I Karongi: kuri Dawe uri mu ijuru habereye impanuka yahitanye umuntu n’ihene 30

Yisangize abandi

Mu Murenge wa Gishyita ho mu Karere ka Karongi, ahazwi nko kuri “Dawe Uri Mu Ijuru”, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abantu 3 n’ihene 200.

Ibyo byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025,

Ubwo iyo modoka, yavaga mu Karere ka Karongi yerekeza mu isoko rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, yageze ahantu hari ikorosi rikomeye, umushoferi ananirwa kurikata, igonga ibyuma byo ku muhanda, igusha urubavu.Muri iyi mpanuka, Uwitwa: Dusengumukiza Alexandre yahise ahasiga ubuzima, abandi bantu babiri barimo n’umushoferi barakomereka byoroheje. Naho ihene 30 mu zigera kuri 200 zari zitwawe na yo zihita zipfa.Bamwe mu bantu babonye uko impanuka yabaye nk’uko tubikesha ikinyamakuru “Imvaho Nshya” bavuze ko iyo modoka yageze ahantu hari ikorosi rikomeye, umushoferi akananirwa kurikata, igahita igonga ibyuma byo ku muhanda, ikagusha urubavu.

Ifoto: imodoka yari itwaye ihene yerekeza mu isoko rya Rugali
Amwe mu mashusho yafashwe n’umunyamakuru wa Imvaho Nshya.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *