Abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR bageze mu Rwanda

Share this post

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakozi b’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bakuye aba Banyarwanda mu nkambi iherereye mu Mujyi wa Goma mu gitondo, baberekeza ku mupaka munini wa RDC n’u Rwanda.

Umusaza uri mu Banyarwanda batashye, yatangaje ko akomoka mu Karere ka Musanze. Yari yaragiye muri RDC mu bikorwa by’ubuhinzi mu 2003. Yasobanuye ko yabaga mu gace ka Katale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Abajijwe uko FDLR yamufataga, yagize ati “Baboneka nijoro bari kuduhohotera. Banangize ikimuga. Bagiye bampondagura.”

Nibishaka Marcel Kagabo w’imyaka 31 y’amavuko yatangaje ko we yabaga mu gace ka Kagusa, teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Yasobanuye ko umuryango we wagiye muri RDC mu 1994.

Yasobanuye ko FDLR yasahuraga imitungo yabo. Ati “Bazaga nijoro, baje gusahura amatungo n’ibyo kurya. Mu gasisiro k’iwacu ntabwo bageragamo ari ku manywa, hari kure y’ishyamba.”

Uwamariya Valentine yatangaje ko yishimiye gutaha mu Rwanda, kuko agiye gusubirana n’umuryango we. Yasobanuye ko yatahanye n’abana be batandatu.

Ati “Umuryango wanjye baba mu Rwanda. Njyewe wabaga hariya ndumva nishimiye kuba ngiye gusanga umuryango wanjye. Nazanye n’abana batandatu banjye.”

Umuvugizi wungirije w’ihuriro AFC/M23 rigenzura umujyi wa Goma, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko FDLR na Leta ya RDC byahatiraga abasivili barimo aba Banyarwanda kuguma mu bice biberamo imirwano kugira ngo bibifashishe nk’ingambo zibakingira.

Yagize ati “Aba bantu bari barafashwe bugwate n’abarwanyi ba FDLR. Murabizi ko ari bwo buryo bukoreshwa na FDLR na Leta ya RDC. Murabizi ko inkambi ya Kanyaruchinya, Mugunga na Lushagala zari zarafashwe bugwate n’iyi Leta n’abafatanyabikorwa. Iri huriro ryifashishije ubu buryo kugira ngo rigumishe abasivili mu bice biberamo imirwano.”

Icyiciro cya mbere cy’Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR cyatashye mu Rwanda tariki ya 17 Gicurasi. Bose uko ari 360 bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Kijote mu Karere ka Nyabihu mbere y’uko bajyanwa gutura aho bakomoka.

Abo mu cyiciro cya kabiri bo barajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bitewe ahanini n’uko iya Kijote ifite ubushobozi bwo kwakira abatarenze 500.

Mu nkambi y’i Goma, UNHCR iracyahafite abandi Banyarwanda barenga 1000 na bo bategereje gutaha mu bindi byiciro. Muri rusange, abagera ku 2500 ni bo bifuje gutaha ku bushake nyuma y’igihe kirekire FDLR yarababujije gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Abanyarwanda bari barashimuswe na FDLR bazahabwa ibyangombwa byose, ndetse amahirwe batabonye bakayabona. Yavuze ko abana baziga, abakuru bagafashwa kwiga imyuga kugira ngo bazashore kwiteza imbere.

Ari “Ibyabateraga ubwoba mwabisize aho mwahoze… Mutuze mu mutima yanyu, ubu mugiye gukora imishinga y’ahazaza, mu gihe muri RDC mwabagaho mutazi ejo hazaza.”

“Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka, ubu mu bihe biri imbere tuzasanga mwarahindutse aborozi b’inka, aborozi b’amatungo magufi.”

Meya Mulindwa yasabye aba Banyarwanda kujya bitabira gahunda z’igihugu zirimo inama, cyane ko ari ho bazajya bakura amakuru agezweho.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *