Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 yakwamburwa ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera.
Ubushinjacyaha bw’Igisirikare cya RDC bwasabye Sena kubanza gukuriraho Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo bumukurikiraneho icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha buhuza ibi byaha n’uruzinduko Kabila yagiriye mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23 muri Mata 2025. Bwagaragaje ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ari mu buyobozi bw’iri huriro.
Tariki ya 15 Gicurasi, abasenateri barateranye, basuzuma niba Kabila yakwamburwa ubudahangarwa. Nyuma y’impaka ndende, bashyizeho Komisiyo yihariye, bayiha iminsi itatu yo gusuzuma iyi ngingo, ikabona guha Sena yose raporo y’ibyo izemeza.
Iyi Komisiyo igizwe n’abasenateri 40 barimo 26 bahagarariye intara zose uko ari 26, uwo mu mujyi wa Kinshasa ndetse n’abandi 13 bahagarariye amashyaka yose afite imyanya muri Sena.
Senateri Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ADP ni we Perezida w’iyi Komisiyo. Yungirijwe na Bulakali Mululunganya Aristide wo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi. Aya mashyaka yombi agize ihuriro ‘Union Sacrée’ rishyigikiye Perezida Félix Tshisekedi.
Abasenateri batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi batoranyije Senateri Yav Norbert ngo abe Visi Perezida w’iyi Komisiyo gusa biro ya Sena ya RDC yabyanze, asimbuzwa Bulakali wo muri UDPS.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 19 Gicurasi, iyi Komisiyo isaba ibisobanuro Umushinjacyaga ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Général Lucien-Rene Likulia Bakumi, ku byaha Kabila ashinjwa.
Kuri uyu wa 19 Gicurasi ni bwo iyi Komisiyo ishyikiriza Sena raporo y’isuzuma imaze iminsi ikora, kandi ngo nibiba ngombwa ko hakenerwa ibisobanuro bya Kabila, na we azabazwa.