Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Yisangize abandi

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio.

Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo kubona ba Minisitiri, Amb. Jean Patrick Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda na Kayikwamba Vagner ku ruhande rwa Congo Kinshasa basinya ku nyandiko, bagasuhuzanya ndetse bagaseka.

Imbere ya camera zitari nyinshi, ariko ku rubuga rwa YouTube rwa Deparitema ya leya ya America, niho byabereye abayobozi basinya amasezerano, kandi buri ruhande rugira icyo rwiyemeza.

Marco Rubio, Umunyamabanga wa leta ya America, yavuze ko ari intambwe ikomeye kuba aya masezerano asinywe ko ashobora kurangiza amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu karere k’ibiyaga bigari.

Yashimiye Perezida Donald Trump “yise Perezida w’amahoro”. Ati “Perezida Trump ni Perezida w’amahoro, rwose aunda amahoro, ashyira amahoro imbere ya byose.”

Yavuze ko Perezida Trump yafashije Ubuhinde na Pakistan kumvikana, ndetse ngo yanagize uruhare mu guhosha intambara mbi cyane yari yadutse hagati ya Israel na Iran.

Marco Rubio yavuze ko nyuma y’igihe gito America yizeye kwakira Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Congo gushyira akadomo ka nyuma kuri aya masezerano, akemeza ko iyi ari yo nzira.

Ati “Twishimiye uruhare twagize, turemera ko hakiri ibikenewe gukorwa byinshi, ariko turabashimira ko mwagize uruhare muri uyu munsi ukomeye, kandi w’amateka.”

Yavuze ko iyo hari ibibazo ku nshuti za America bitayifasha kuba igihangange, kwaguka mu bukungu no gutekana, …. Yashimiye Minisitiri Olivier Nduhungire na Minisitiri Kayikwamba ariko abibutsa ko hakiri akazi ko gukora.

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Perezida Donald Trump ku ruhare rwe yagize ngo aya masezerano agerwe, anashimira Ibiro bya leta ya America muri Africa biyobowe na Boulos n’abandi babigizemo uruhare harimo leta ya Qatar yagize uruhare runini mu buhuza.

Yavuze ko u Rwanda ruzashyigikira ibikorwa bya Qatar byo guhuza leta ya Congo n’umutwe wa M23/AFC bizakomeza ibiganiro mu byumweru biri imbere, kugira ngo na bo bagere ku bwumvikane.

Amb. Nduhungire yanagurutse ku ruhare rw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe muri gahunda yayo y’amahoro (Africa-led peace Initiative), iyobowe na Perezida wa Togo, Faure Essozimna GNASSINGBÉ wagenwe nk’umuhuza n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.

Yaavuze ko umutima ushingiye kuri aya masezerano ari ukumvikana gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano buhuriweho hagati ya Congo n’u Rwanda, bakazahera ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gusenya burundu umutwe wa FDLR, ukorera muri Congo, bigakurikirwa n’uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ati “Ibi biri mu kwiyemeza kwabereye aha ko bidasubirwaho, kandi bizagenzura ko hashyizwe iherezo ku gufasha umutwe wa FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho. Ni ryo zingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere kacu.”

Yavuze ko FDLR atari inyeshyamba zasanzwe ko ahubwo ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, yaguyemo abantu barenga miliyoni.

U Rwanda na Congo kandi byiyemeje gucyura impunzi bigizwemo uruhare na UNHCR, bikaba ari ibintu by’agaciro kandi inzo mpunzi kuri buri gihugu zigataha mu buryo bwubahiriza kiremwamuntu.

Amb. Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano kandi azafasha ko abashoramari bo muri America bazaza gushora imari bikagirira ibihugu byombi akamaro mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ariko yasabye America kuzagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Yagize ati “Tugomba kwemera ko hari ikibazo cyo kutizera muri aka karere n’ahandi kuko amasezerano yagiye yemezwa mu bihe byashize ntabwo yashyizwe mu bikorwa, kandi nta gushidikanya ko uruhare rusigaye rutoroshye, ariko hamwe n’inkunga izakomeza ya America, n’abandi bafatanyabikorwa twizeraho hari intambwe ikomeye izagerwaho.”

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo rwiteguye gukorana na Congo mu gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, yavuze ko gusinya aya masezerano hagati y’u Rwanda na Congo bitangije igika gishya, ko u Rwanda rusabwa kwiyemeza no kubona ibi byemejwe biba impamo.

Kayikwamba ati “Gusinya aya masezerano twongeye guhamya ukuri, amahoro ni amahitamo ariko ni n’inshingano, kubahiriza amategeko mpuzamahanga, kubaha uburenganzira bwa muntu no kubaha ubusugire bw’ibihugu. Bariya bababaye cyane baratureba bategereje ko aya masezerano azubahirizwa kandi ntituzabatenguha.”

Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abihayimana mu biganiro bigamije kubaka igihugu, kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko aya masezerano “nta kidasanzwe”.

Ati “Nta kintu cy’ubumaji kiri muri aya masezerano. Ikirimo mu buryo bworoshye ni ukwemera ukuri kuri leta ya America, ku ntambara yahitanye miliyoni z’abaturage mu myaka 30 ishize.”

U Rwanda na Congo bimaze igihe umubano warabaye mubi kuva mu mwaka wa 2021 ubwo umutwe wa M23 wihuje na Alliance Fleuve Congo wuburaga intwaro ukarwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Congo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe, u Rwanda rukabihakana rugashinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, no gushaka gukuraho ubutegetsi i Kigali.

Gusinya aya masezerano bizaba ari intambwe imwe itewe, ariko rubanda rwo muri Congo, mu Rwanda no mu biyaga bigari rutegereje kubona ibiyakubiyemo bishyirwa mu bikorwa, amahoro agasugira agasagamba mu karere k’Ibiyaga bigari.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *