Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Brunei

Share this post

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashyikirije Umwami wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Izo nyandiko Amb. Uwhihanganye akaba yazitanze ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025.

Brunei Darussalam ni igihugu gito giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’Umugabane wa Aziya mu majyaruguru y’inkengero z’ikirwa cya Borneo.

Ni igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda washinze imizi mu 2020, wemejwe binyuze mu guhana impapuro zemeza imibanire mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Muri Kamena 2021 ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bagiranye ibiganiro bahuriye mu nama y’Ibihugu bikomeye ku Isi (G20) byibanze ku kongera imikoranire.

Abakuru b’Ibihugu na bo bagiye bagenderana aho muri Kamena 2024, Nyiricyubahiro Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, yasuye u Rwanda agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku gukomeza gutsura ubufatanye mu bya dipolomasi, kubyaza umusaruro amahirwe ari mu mikoranire mu bukungu, uburezi, ubuzima n’iterambere rusange.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *