
Ibyihariye kuri Shield Tech Hub: Ikigo cyinjirira abajura b’ikoranabuhanga kikaburira ibigo byo mu Rwanda ku migambi mibi bibateganyiriza
Shield Tech Hub ni rumwe mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Rwanda byihariye mu kurinda umutekano w’amakuru y’ibigo, aho gikoresha uburyo budasanzwe bwo kwinjira mu matsinda y’abajura b’ikoranabuhanga, kikamenya imigambi yabo mbere y’uko bayishyira mu bikorwa. Iki kigo cyashinzwe n’impuguke mu by’ikoranabuhanga Joel Gashayija, kimaze imyaka itatu gikora, kikorera muri Norrsken House Kigali. Gifasha ibigo birenga…