Gate of Wise

Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda

Habonetse andi mahirwe y’akazi

ITANGAZO RY’AKAZI  Ibitaro bya King Faisal, Rwanda –Ikigo cy’indashyikirwa mu gutanga serivisi z’ubuzima, uburezi mu by’ubuvuzi, no mu bushakashatsi.”Ibi ni ibihe bishimishije kuri King Faisal Hospital, Rwanda, kuko turi kwinjira mu cyerekezo gishya cy’iterambere. Ibitaro bikomeje kwaguka kubera kwamamara mu gutanga serivisi z’ubuvuzi zifite ireme Ukongeraho n’abaganga b’inzobere cyane, cyane cyane mu buvuzi n’ibikorwa byo…

Soma inkuru yose

Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi – Amb Ngoga abwira Akanama ka Loni

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025. Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO…

Soma inkuru yose

Amasezerano y’amateka hagati y’u Rwanda na Congo yasinywe

Isi yose yakurikiye umuhango wo gusinya amasezerano agamije amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu bayasinyiye imbere y’Umunyamabanga wa leta ya America, Marco Rubio. Ni inkuru yari yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, muri Congo Kinshasa no ku isi. Impande zirebwa ntizatengushye abafite amatsiko yo…

Soma inkuru yose

Kenya: Abigaragambya barashinjwa kugerageza guhirika ubutegetsi

Muri Kenya, abari mu myigaragambyo mu rwego rwo kwibuka bagenzi babo bapfuye baguye mu myigaragambyo yakozwe umwaka ushize wa 2024, bafashwe nk’abashaka guhirika ubutegetsi. Abo bibukwa muri iyo myigaragambyo yatangiye ku itariki 25 Kamena 2025, ni abaguye mu myigaragambyo yakozwe ahanini n’urubyiruko rwiswe ‘Gen-Z’, rwamaganaga izamuka rikabije ry’imisoro ndetse n’ubuzima buhenze cyane muri icyo gihugu….

Soma inkuru yose

Kicukiro: Umugore yakubise umwana we umwuko amukura amenyo

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, akurikiranyweho guhoza umwana ku nkeke nyuma yo gukubita umwuko umwana we akamukura amenyo amuhoye ibiceri 200 Frw. Uyu mugore utuye mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Kicukiro, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ni icyaha cyabaye tariki 18 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose
Job in Rwanda/ Akazi mu rwanda

Amahirwe y’akazi ku bantu mufite A0 na A2

Intego y’Akazi Gucunga imikorere, isuku n’umutekano w’amacumbi y’ibitaro (Lync-House), hagamijwe gutanga ahantu hatuje, hasukuye kandi hatekanye ku bakozi b’ibitaro, abanyeshuri bari muri sitage (internship ) n’abashyitsi. Inshingano Nyamukuru 1. Gucunga Imikorere y’Amacumbi Gukurikirana ibikorwa bya buri munsi bya Lync-House no kwemeza ko ibikorwaremezo byose bikora neza.  Guhuza gahunda zo gutanga ibyumba, kwakira (check-in) no kohereza…

Soma inkuru yose

Isi turimo irarwaye – Tito Rutaremara

Iyi nyandiko ni ibitekerezo bya Tito Rutaremara. Ni Inararibonye muri Politiki akaba ari n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Isi turimo irarwaye, indwara yayo ni Judeo-Christian civilization Philosophy ( intekerezo) na ideology (ingengabitekerezo) by’iri terambere rishingiye ku binyoma. Duhere ku biriho muri iki gihe: Muri Gaza abantu, inyamanswa, ibintu, amazu, imihanda byose Israel irabishwanyaguza. Wabaza…

Soma inkuru yose

Dore indwara yatumye umugore wa Yago amusiga Uganda.

Inkuru zivuga ku mubano wa Yago na Mama Life [umukunzi akaba n’umugore wa Yago] zimaza iminsi zicicikana ku mbuga nkoranyambaga no mubitangazamakuru bitandukanye, benshi batekerezaga ko ari ibihuha bikunze kuba mu myidagaduro yo mu Rwanda ariko Umahanzi Yago abicishije kuri Channel ye ya YouTube “Yago Tv show” yashyize umucyo kuri aya makuru.   Dukurikije video…

Soma inkuru yose

Young Africans SC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Tanzania (NBC 2024/2025)

Ikipe ya Young Africans Sports Club (Yanga SC) yegukanye igikombe cya Shampiyona ya NBC Tanzania 2024/2025. Ku wa Gatatu, kuri sitade ya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam, ikipe ya Yanga iyobowe n’umutoza Miloud Hamdi yatsinze bikomeye ikipe bahanganye bikomeye ya Simba SC ku bitego 2-0, uyu ni umukino wa nyuma wagombaga kwemeza uwegukana igikombe….

Soma inkuru yose

Kenya: Abaturage biraye mu mihanda mu kwibuka bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo

Abaturage b’i Nairobi, mu Murwa Mukuru wa Kenya, bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho bari kwibuka bagenzi babo bishwe mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize ndetse batishimiye uburyo ubuzima bukomeje guhenda, ari nako amahirwe y’iterambere ku rubyiruko arushaho kuyoyoka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ibihumbi babyukiye…

Soma inkuru yose
Umugabo yaheze mu bwiherero

Umugabo yaheze mu bwiherero agiye gutabara Imbwa

Abashinzwe kuzimya inkongi barokoye umugabo wari wafatiwe mu bwiherero bw’ikibuga rusange  giherereye muri Leta ya Connecticut,  uyu mugabo yisanze muri ubu bwiherero ubwo yageragezaga gukuramo imbwa ye yari yisanze mu bwiherero ubwo imiryango yafungwaga ku buryo bwikora n’ijoro [Automatic]. Polisi yahampagajwe mu gitondo cyo ku cyumweru n’abakozi b’ahitwa Rockwell Park Ziherereye i Bristol kubera ko uyu…

Soma inkuru yose
Kubeting muri betting

Kelly yatsindiye miliyoni 100 Frw muri Betting

Umugabo wo muri Leta ya North Carolina yavuze ko inama yahawe na murumuna we yamufashije gutsindira amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari (100,000 $) mu mukino wa tombola w’amakarita aho ugura ikarika ugasabwa gukuraho akayunguruzo ni umukino uzwi nka shishura. Patrick Kelly, utuye mu mujyi wa Hickory, yabwiye abakozi ba North Carolina Education Lottery ko atari asanzwe agura…

Soma inkuru yose
Trump na Putin

Trump yanze ubufasha bwa Putin ku kibazo cya Iran na Israel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamuhamagaye amubwira ko yamuha ubufasha bagakemura amakimbirane ari hagati ya Iran na Israel, arabyanga. Ibi Trump yabitangarije itangazamakuru ubwo yari yitabiriye inama ya NATO ku wa 24 Kamena 2025. Yavuze ko Putin yamuhamagaye, amwizeza ubufasha ariko amubwira ko…

Soma inkuru yose
Yago

Yago yaciye amarenga yo gutandukana n’umukobwa baherutse kubyarana

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko we n’uwari umukunzi we, Teta Christa, baherutse kubyarana umwana w’umuhungu, bashobora kuba baramaze gutandukanya, buri umwe agatangira ubuzima bwe. Yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24. Aho yanditse ati “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa.” Ni amagambo yakurikije utumenyetso two kurira n’umutima ushengutse, n’indirimbo ye yise…

Soma inkuru yose
Umusirikare wishe abandi

Walikale: Umusirikare wasinze yishe bagenzi be batatu, akomeretsa benshi

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishe arashe bagenzi be batatu muri gurupoma ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, abandi umunani barakomereka. Mu gitondo cyo ku wa 24 Kamena 2025 ni bwo uyu musirikare yakoze aya mahano. Abashinzwe umutekano basobanuye ko iyi myitwarire yayitewe n’ubusinzi kuko yari yanyoye inzoga. Abaturage bo batekerezaga ko ari…

Soma inkuru yose
Umusore wiyahuye

Musanze: Umusore w’imyaka 25 yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi

Umusore witwa Ishimwe Emmanuel, w’imyaka 25, wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Nyabigoma, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfuye amanitse mu mugozi w’inka mu gikoni aho yararaga mu gikari cy’iwabo, aho bikekwa ko yaba yiyahuye. Abaturage babanje kugwa mu kantu nyuma y’uko mugitondo cyo ku wa kabiri tariki 24 Kamena 2025,…

Soma inkuru yose