Ubushakashatsi bwerekana ko kugenda intambwe 7.000 ku munsi bigabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Lancet Public Health bwerekanye ko kugenda intambwe nibura 7.000 ku munsi bifasha umubiri gukomeza gukora neza no kurinda indwara zitandukanye. Abashakashatsi basanze abagenda izi ntambwe baba bafite amahirwe menshi yo kutarwara indwara nk’iz’umutima, kanseri, cyangwa indwara zifata ubwonko (nka dementia). Ubwo bushakashatsi bushingiye ku makuru y’abantu barenga 160.000 baturutse hirya…

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana aherutse gusaba kurandura imigenzo isaba abakobwa inka cyangwa ibindi bisabwa kugira ngo bashyingirwe

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke kwirinda imigenzo igoreka uburinganire, irimo gusaba abakobwa kugira ibintu runaka, nk’ikimasa, kugira ngo bashyingiranwe. Yaboneyeho no guhumuriza abasore batinya gushaka kubera kubura inkwano, abibutsa ko amategeko mashya atabategeka gukwa kugira ngo basezerane imbere y’amategeko. Ibi Minisitiri Uwimana yabivugiye ku wa 2 Ukwakira…

Soma inkuru yose

Ingabire Immaculée yitabye Imana ku myaka 64

Ingabire Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda umuryango urwanya ruswa n’akarengane yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, afite imyaka 64. Urupfu rwe rwemejwe n’abagize umuryango we ndetse n’abo bakoranaga muri Transparency Rwanda, bagaragaza ko atabarutse asize umurage ukomeye mu rugamba rwo kurwanya ruswa no kwimakaza ubunyangamugayo mu Rwanda. Ubuzima n’inzozi…

Soma inkuru yose

Umubyinnyi Titi Brown yarokotse impanuka ikomeye ya moto

Umubyinnyi w’Umunyarwanda wamamaye mu myidagaduro, Ishimwe Thierry uzwi cyane nka Titi Brown, yarokotse impanuka ikomeye yabereye ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025. Amakuru avuga ko Titi Brown yari ari kuri moto igihe bagongwaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Howo. Umumotari wari umutwaye yahise ahasiga ubuzima, mu gihe Titi Brown we yabashije kurokoka atagize…

Soma inkuru yose

Kalisa “Camarade” yajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kumufunga by’agateganyo

Kalisa Adolphe uzwi cyane ku izina rya Camarade, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyamutegetse gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Icyo cyemezo cyafashwe ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rusobanura ko hari impamvu zikomeye zituma Kalisa akekwaho ibyaha aregwa, bityo bikaba byari ngombwa ko afungwa by’agateganyo…

Soma inkuru yose

Nyabihu: Abakozi b’Akarere n’abayobozi ba IBUKA 14 bafunzwe kubera amakosa mu iyubakwa ry’inzu z’abarokotse Jenoside

Ku wa 6 Ukwakira 2025, abakozi batandatu b’Akarere ka Nyabihu hamwe n’abayobozi umunani bo mu muryango IBUKA bafunzwe bakurikiranyweho uburiganya mu kubaka inzu zagenewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abafashwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe uburenganzira bwo kubaka, n’abandi bakozi bo mu mashami atandukanye y’Akarere. Harimo kandi Perezida wa…

Soma inkuru yose

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye basaga 600

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera abofisiye 632 ku wa 4 Ukwakira 2025. Abo bose bari bafite ipeti rya Sous-Lieutenant, none bahawe irya Lieutenant, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’ingabo z’u Rwanda. Ibi bihita bitangira gukurikizwa guhera ubwo itangazo risohotse. Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurinda ubusugire bw’igihugu no kugirira akamaro…

Soma inkuru yose

Pi DEX hamwe AMM byinjijwe muri testnet mu gukoresha Pi Token features

Decentralised Exchange (Dex) hamwe na automatique martket maker byamaze kugezwa muri testnet aho pi token zishobora gutangira gukoresha hakorwa igerageza. Ibi byatangajwe na Dr Chengzao watangije umushinga wa Pi network afatanyije na Dr Nikolas kokkalis mu nama yabereye muri Singapore iikaba yarahawe inyito ya Token 2049. gushirwa muri testnet bizafasha abakora imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

CHANCEN na HEC Bafatanya mu Guteza Imbere Ireme ry’Uburezi mu Mashuri Makuru na Kaminuza

CHANCEN International yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) agamije guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda. Ubu bufatanye bugamije gufasha kaminuza kongera ubushobozi mu guha abanyeshuri uburezi bufite ireme no gushyigikira gahunda zifasha urubyiruko kubona akazi. Ni uburyo bwo gusangira ubumenyi, gushyiraho amahugurwa, gutanga ubufasha bwa tekiniki, no guteza imbere uburyo bugezweho bwo…

Soma inkuru yose

Minister Nduhungirehe confident Rwanda won’t be asked again to give passage to foreign mercenaries in DRC

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Ambassador Olivier Nduhungirehe, has stated that Rwanda should not once again be asked to provide passage to mercenaries hired by the government of the Democratic Republic of Congo (DRC) when they are defeated by the M23 rebel group. On January 29, 2025, more than 280 mercenaries fighting…

Soma inkuru yose

Joseph Kabila yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare igihano cy’urupfu

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye Joseph Kabila Kabange urwo gupfa. Lt Gen Joseph Mutombo Katalayi, Perezida w’Urukiko, yatangaje ko Kabila yahamijwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, iby’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kwifatanya n’umutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Ibyaha bye byatangiye gukurikiranwa kuva muri Nyakanga 2025,…

Soma inkuru yose

Dr Chengdio fan wagize uruhare mu gutangiza umushinga wa Pi Network agiye kwitabira inama yiga ku ifaranga koranabuha ( Cryptocurrency) muri Singapore

Umugore wa Dr Nicolas Kokkalis Dr Changdio fan akaba n’umwe mu bafatanyije n’umigabo we mu gutangiza ifaranga koranabuhanga rya Pi network agiye kwitabira inama izabera ku mugabane wa Asia mu gihugu cya Singapore ni inama yahawe inyito ya Token 2049. Nk’uko itangazo ribigaragaza inama ya Token 2049 izaba tariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi ikazitabirwa…

Soma inkuru yose

Visit Rwanda yabaye umuterankunga w’amakipe akomeye muri Amerika

GATEOFWISE.COM Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko Visit Rwanda yabaye umuterankunga wa LA Clippers ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ya National Football League (NFL). Aya makuru yatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, kandi ni bwo bwa mbere ikigo cy’iturufu yo muri Afurika kimenyekanisha izina ryacyo muri shampiyona…

Soma inkuru yose

Impamvu Radio Salus igiye kumara hafi ukwezi itumvikana

GATEOFWISE.COM Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) imaze igihe kitari gito itumvikana ku mirongo yayo isanzwe ikoreshwa, uretse gusa ibiganiro ikomeje gusakaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko iyi radiyo izamara hafi ukwezi idasubiye ku murongo, nyuma y’uko mu mpera za Kanama 2025 yatangiye guhura n’ibibazo by’itumanaho. N’ubwo byigeze gukemurwa…

Soma inkuru yose

Chancen International mu Rwanda: Uburyo bushya bwo guteza imbere uburezi binyuze muri Income Share Agreements (ISA)

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme, hatangiye gukorera mu Rwanda umuryango Chancen International. Uyu muryango wihariye mu gutanga ubufasha bushingiye ku bwumvikane bwitwa Income Share Agreement (ISA), aho umunyeshuri ashobora kwiga atabanje kwishyura amafaranga y’ishuri mbere, ahubwo akazishyura nyuma yo kurangiza no kubona akazi. Iyi gahunda izwi nka…

Soma inkuru yose

Dore uburyo watandukana burundu n’indwara y’umutwe udakira

Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe…

Soma inkuru yose

Microsoft yahagaritse serivisi zimwe za gisirikare cya Israel

Ikigo cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse bimwe mu bikoresho cyahaga igisirikare cya Israel, nyuma yo gusanga byifashishwaga mu kuneka abaturage ba Palestine mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Brad Smith, Visi Perezida wa Microsoft, yavuze ko serivisi zakuweho zari zikoreshwa na Unit 8200, ishami rikomeye ry’ubutasi mu gisirikare cya Israel, rikoresha ikoranabuhanga rya Azure Cloud mu kubika…

Soma inkuru yose

Ukraine yashinje Hongrie drones zavogereye ikirere cyayo

Ukraine yatangaje ko drones zaturutse muri Hongrie zavogereye ikirere cyayo mu Burengerazuba, bikekwa ko zari zigamije ubutasi. Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko inzego z’umutekano zamenyesheje ko izi drones zari zishaka amakuru ku nganda n’ubushobozi bwa gisirikare muri ako gace. Umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza. Hongrie ikunze gushinja Ukraine kubangamira abaturage bafite inkomoko yayo…

Soma inkuru yose

Imiti yinjira muri Amerika igiye kujya isoreshwa ku rugero rwa 100%

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko imiti ikorwa n’inganda zitandukanye zo mu bindi bihugu, izatangira gusoreshwa 100% guhera mu Ukwakira 2025. Imiti irebwa n’izi ngamba ni izwi nka ‘branded drugs’. Ni imiti iba yarakozwe bwa mbere n’uruganda rwayivumbuye. Iba yarahaye amazina yihariye ku buryo urwo ruganda aba ari rwo ruyikora…

Soma inkuru yose