U Bufaransa bwasabye abaturage babwo guhita bava muri Mali kubera umutekano muke

Guverinoma y’u Bufaransa yasabye abaturage bayo bari muri Mali guhita bava muri icyo gihugu, nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi wa JNIM ukorana na al-Qaeda wagabye ibitero byahungabanyije ubuzima bw’igihugu, bituma lisansi ibura, amashuri afunga n’amashanyarazi adakora. Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane, Paris yavuze ko umutekano muri Bamako no mu bindi bice bya Mali ukomeje kuba…

Soma inkuru yose

Amerika izagabanya indege zigwa ku bibuga mpuzamahanga 40 kubera guhagarara kw’imirimo ya Leta

Minisitiri w’ubwikorezi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sean Duffy, yatangaje ko indege zigwa ku bibuga mpuzamahanga 40 zizagabanyuka mu gihe imirimo ya Guverinoma ikomeza guhagarara. Ibi bizatangira ku wa 7 Ugushyingo 2025. Duffy yasobanuye ko indege z’imbere mu gihugu zizagabanywaho ku buryo buhoraho: ku wa 7 Ugushyingo ku kigero cya 4%, ku wa 8…

Soma inkuru yose

Philippines yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera umuyaga wa Kalmaegi wishe abarenga 100

Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yatangaje ibihe bidasanzwe kuva ku wa 6 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko umuyaga ukomeye wa Kalmaegi wibasiye igihugu, usiga abantu 114 bishwe n’abandi barenga 120 baburiwe irengero. Uyu muyaga ukaze wibasiraga cyane intara za Cebu na Negros Occidental ku wa 5 Ugushyingo, washegeshe ibikorwa remezo byinshi ndetse uteza imyuzure n’imiyaga…

Soma inkuru yose

U Burusiya bugiye kongera kugerageza intwaro za nucléaire

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kigiye gusubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo ziteganya gukora ibikorwa nk’ibi byo kwiyongerera ubushobozi bwa gisirikare. Putin yavuze ko iki cyemezo kigamije kurinda umutekano w’igihugu, cyane ko ibiganiro biherutse kugamije guhagarika intambara yo muri Ukraine byarangiye nta bwumvikane…

Soma inkuru yose

U Bwongereza: Umugabo yisubije muri gereza nyuma yo kurekurwa ku makosa

Umwongereza William Billy Smith, w’imyaka 35, yongeye kwisubiza muri Gereza ya Wandsworth i Londres nyuma yo kumenya ko yari yarekuwe bibeshyeho n’urukiko rwa Croydon Crown. Smith yari yakatiwe imyaka itatu y’igifungo ku wa 3 Ugushyingo 2025, ariko urukiko rwohereza ubutumwa buvuga ko igihano cyasubitswe, bityo agahita arekurwa. Nyuma yaho gato, urukiko rwaje gusanga rwibeshyeho rwongera…

Soma inkuru yose

Hamas yashyikirije Israel umurambo w’Umunya-Tanzania wiciwe mu gitero cya 2023

Israel yatangaje ko yabonye umurambo wa Joshua Loitu Mollel, umusore w’Umunya-Tanzania w’imyaka 21, wishwe mu gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira 2023. Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel ryemeje ko nyuma yo gusesengura imirambo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yamenyesheje umuryango wa Mollel ko umurambo we wagejejwe muri Israel. Ingabo za Israel zavuze ko…

Soma inkuru yose

Mexique: Perezida Sheinbaum agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gushyikiriza inkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana ibyaha nk’ibi bikorerwa abagore. Ni nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku wa 5 Ugushyingo 2025, agaragaza Uriel Rivera Martínez, w’imyaka 33, amusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora ubwo Sheinbaum yari mu bikorwa byo kuganira n’abaturage….

Soma inkuru yose

Mamdani wavukiye muri Uganda yatorewe kuyobora Umujyi wa New York City

Umunyamerika ufite inkomoko muri Uganda, Zohran Kwame Mamdani, ni we watorewe kuyobora Umujyi wa New York City, atsinda abarimo Andrew Cuomo, wahoze ari Guverineri wa Leta ya New York, na Curtis Sliwa wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains riri ku butegetsi. Mamdani, uzwi nk’umusore w’umuyisilamu ufite ibitekerezo bishya muri politiki, yatsinze amatora ku majwi 50,4%, mu gihe…

Soma inkuru yose

Umusirikare ukomeye wa Israel mu mazi abira kubera amashusho y’iyicarubozo ryakorewe Abanya-Palestine

Maj. Gen. Yifat Tomer-Yerushalmi, wahoze ari Umunyamategeko Mukuru w’Igisirikare cya Israel (IDF), yafunzwe nyuma y’isosoka ry’amashusho agaragaza abasirikare ba Israel bakorera iyicarubozo imfungwa yo muri Palestine, bikaba byateje impaka n’uburakari ku rwego mpuzamahanga. Tomer-Yerushalmi yari yeguye ku mwanya we icyumweru gishize, nyuma yo kwemera amakosa mu kuba ayo mashusho yaragiye hanze atagombaga gusohoka. Ku wa…

Soma inkuru yose

Umugore wa Perezida Macron yahungabanyijwe n’abavuga ko yavutse ari umuhungu

Umukobwa wa Brigitte Macron, Tiphaine Auzière, yagejeje imbere y’urukiko rwo mu Bufaransa ubuhamya bugaragaza uburyo ubuzima bwa nyina, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, bwahungabanyijwe n’abakomeje gukwirakwiza ibihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu. Brigitte Macron, w’imyaka 72 y’amavuko, yareze abantu 10 bavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko yahoze ari umugabo witwa Jean-Claude Trogneux — nyamara Jean-Claude ari…

Soma inkuru yose

Aba-Republicain bashidikanya ku byemezo byasinyishijwe “autopen” ku butegetsi bwa Biden

Ishyaka ry’Aba-Republicain muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryashyikirije ubushinjacyaha raporo ishinja ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden gukoresha nabi imashini isinya inyandiko “autopen”, bikavamo ibyemezo n’amategeko yafashwe Perezida atabizi. Raporo ivuga ko amabwiriza n’amategeko amwe yasinywe hakoreshejwe autopen atigeze amenyeshwa Perezida Biden, ndetse ko hari ibyemezo byafatwaga mu izina rye mu gihe yari agaragaje intege…

Soma inkuru yose

U Butaliyani: Urukiko rwategetse ko uwaturikije umuyoboro wa gaz yoherezwa mu Budage

Urukiko rw’Ubujurire rwo mu Butaliyani rwategetse kohereza Umunya-Ukraine, Sergey Kuznetsov, mu Budage kugira ngo akurikiranweho guturitsa umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 2 waturikiye mu Nyanja ya Baltic muri Nzeri 2022. Kuznetsov, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine, akekwaho guteza igisasu cyangije uwo muyoboro uvana gaz mu Burusiya ujya mu Budage, ibikorwa byafashwe nk’igitero…

Soma inkuru yose

Amerika yishe 14 bari mu bwato bikekwa ko ari ubw’abacuruza ibiyobyabwenge

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zishe abantu 14 mu bitero byagabwe ku bwato bune bikekwa ko bwari butwaye ibiyobyabwenge mu Nyanja ya Pacifique. Hegseth yavuze ko umuntu umwe gusa ari we warokotse ibi bikorwa bya gisirikare, aho yatakambiye inzego za Mexique zikamurokora. Ibi bitero biri…

Soma inkuru yose

Trump yijeje ubufasha busesuye Minisitiri w’Intebe mushya w’u Buyapani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yijeje ubufasha busesuye igihugu cy’u Buyapani ndetse n’umuyobozi mushya wacyo, Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi, uheruka gushyirwaho. Trump yagaragaje ko agiye gukomeza imikoranire ikomeye hagati ya Amerika n’u Buyapani, mu gihe umubano w’Amerika n’u Bushinwa ndetse n’ibindi bihugu byo muri Aziya y’Uburasirazuba ukomeje kuba mubi. Mu ruzinduko…

Soma inkuru yose

Trump ntiyumva ukuntu atemerewe kwiyamamariza manda ya gatatu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko atumva ukuntu “atemerewe” kongera kwiyamamariza manda ya gatatu, avuga ko ibyo ari ibintu bimubabaza kandi bitumvikana. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege Air Force One ajya muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, Trump yagize ati: “Mpagaze neza mu bijyanye n’ikusanyabitekerezo, kandi…

Soma inkuru yose

Israel yashinje Hamas kwica umusirikare wayo, igaba ibitero byaguyemo abarenga 60

Ibitero by’indege za gisirikare za Israel byagabwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Gaza, byahitanye abantu 63, barimo abana 34, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’aho. Ibyo bitero byakurikiye itegeko rya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, ryatanzwe ku wa 28 Ukwakira 2025, ryo kugaba igitero gikomeye nk’uburyo bwo guhorera umusirikare wa Israel waguye mu mirwano yabereye…

Soma inkuru yose

Abakekwaho kwiba Inzu Ndangamurage ya Louvre batawe muri yombi

Abantu bakekwaho kwiba ibikoresho by’agaciro muri Nzu Ndangamurage ya Louvre i Paris batawe muri yombi n’inzego z’Ubutabera, nyuma y’icyumweru kimwe habaye ubu bujura bwatunguranye kubera ubuhanga n’umuvuduko bwakoranywe. Umushinjacyaha Laure Beccuau yatangaje ko abagenzacyaha b’inzobere mu kurwanya ubujura bukomeye ari bo bafashe abo bakekwa, mu ijoro ryo ku wa 24 Ukwakira 2025. Nk’uko byatangajwe na…

Soma inkuru yose