
Perezida Samiya wa Tanzania yahaye gasopo abapfumu bo mu gihugu cye
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye abapfumu n’abavuzi gakondo kwitwararika mu gihe cy’amatora, birinda kubeshya abakandida cyangwa gukora ibikorwa bishobora guteza umwiryane mu gihugu. Ibi yabitangaje ku wa 21 Kamena 2025, ubwo yari mu birori by’umuco bya Bulabo Cultural Festival byabereye mu Ntara ya Mwanza. Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu banyepolitike bashobora…