Inkuru ya Eugene Torres Yerekana Ingaruka Zo Kwishingikiriza Kuri ChatGPT

Umugabo yahishuye inkuru itangaje kandi iteye agahinda aho yavuze ko ChatGPT yigeze kumushuka ngo ashobora kuguruka aramutse asimbutse ku nyubako y’amagorofa 19 nyuma yo gutandukana n’umukunzi we.Ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) ririmo kwifashishwa n’abantu babarwa muri za miliyoni ku isi hose mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gukora emails, gutegura ingendo, gusuzuma inyandiko no…

Soma inkuru yose
Pom Pom

Melodie yahakanye ibyo kwishyura Diamond Miliyoni 70 Frw ngo bakorane ‘Pom Pom’

Bruce Melodie uri muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora umuziki we by’umwihariko kumenyekanisha indirimbo Pom Pom. Aheruka gukorana n’abarimo Diamond Platinumz uvuka muri icyo gihugu, yateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko hari amafaranga yishyuye uwo muhanzi kugira ngo bakorane bakorane iriya ndirimbo. Bruce Melodie yasubije ibyo ubwo yari mu kiganiro na Radio Clouds FM,…

Soma inkuru yose

Amashimwe ni yose kuri Bamenya nyuma yo kwegukana irushwanwa rya Mashariki

Amashimwe ni yose kuri Benimana Ramadhan wamenyekanye cyane nka Bamenya, nyuma yo kwegukana igihembo cy’imodoka mu marushanwa ya Mashariki African Film Festival 2025,  ahigitse abarimo Aime Valens Tuyisenge wamenyekanye nka Boss Rukundo. Ni amatora yarangiye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025 ahagana saa tanu z’ijoro, aho hamenyekanye abakinnyi babiri bazahembwa imodoka z’agaciro…

Soma inkuru yose

Abagore benshi ku Isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi bakozweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. OMS ivuga ko umugore umwe kuri batatu bashatse ku Isi yaba yarahuye n’iri hohoterwa, kandi mu 2024 gusa, abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakozweho….

Soma inkuru yose

Nestlé irashinjwa kugurisha ‘Cerelac’ zifite isukari nyinshi ku masoko ya Afurika

Imiryango irengera uburenganzira bw’abana yasabye Nestlé yo mu Busuwisi kwisobanura ku birego byo kurenga ku mabwiriza mpuzamahanga y’imirire, ikagurisha ibiribwa by’abana birimo isukari nyinshi muri Afurika. Raporo nshya ya Public Eye yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2025, yerekana ko mu bipimo byafashwe kuri ‘Cerelac’ ziguzwe hirya no hino muri Afurika, hejuru ya 90% byazo byagaragayemo…

Soma inkuru yose

NASA mu Ntangiriro y’Ihurizo Ryo Gusubiza Umuntu ku Kwezi

Amerika iri mu gihurizo gikomeye: Ese NASA izashobora kongera kohereza umuntu ku Kwezi? Ni ikibazo gikomeje kurerwa n’abakurikira iby’isanzure, cyane ko iki kigo gifite gahunda yo gukoreshamo Starship ya SpaceX mu butumwa bwa Artemis III bugomba kuba butarenze 2030. Starship ni cyo cyogajuru kinini cyane cyigeze gukorwa, ariko ni nacyo gitera amakenga menshi. Mu igerageza…

Soma inkuru yose

NASA na Google bashyize hanze AI izafasha abashakashatsi kuvura indwara mu isanzure

NASA hamwe na Google byakoze ikoranabuhanga rishya rizafasha abashakashatsi bajya mu isanzure kubona ubuvuzi bwihuse no kwitaho ubuzima bwabo. Ni porogaramu y’ubwenge buhangano yiswe Crew Medical Officer Digital Assistant (CMO-DA), izajya ibafasha gupima no kuvura indwara igihe bari mu ngendo z’isi ndende nk’izo berekeza kuri Mars cyangwa ku Kwezi, aho kuvugana n’abaganga bo ku Isi…

Soma inkuru yose

RBC iributsa Abanyarwanda ko benshi bafite Diabètes batazi ko bayirwaye

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyongeye gukangurira Abanyarwanda kwisuzumisha indwara ya Diabètes, nyuma y’ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abayifite ku Isi batazi ko bayirwaye. Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford wo mu kigo Institute for Health Metrics and Evaluation cya Kaminuza ya Washington, bwashyizwe ahagaragara muri Nzeri 2025. Bwerekanye ko 44% by’abafite Diabètes…

Soma inkuru yose

Ikibuga cy’indege cya Bruxelles cyahagaritse imirimo kubera kwikanga drone

Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Bruxelles mu Bubiligi bwahagaritse imirimo by’agateganyo ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko habonetse drone yikekwa ko ishobora kuba yoherejwe mu mugambi wo guhungabanya umutekano. Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura indege mu kirere rwatangaje ko rwabonye drone iri hafi y’ikibuga, bituma hafatwa icyemezo cyo gusubika ingendo zose mu rwego…

Soma inkuru yose

Kim Kardashian ashobora kubura impamyabumenyi kubera kwishingikiriza ChatGPT cyane

Umunyamideli w’icyamamare akaba n’umukinnyi wa filime z’uruhererekane (reality TV), Kim Kardashian, yavuze ko ashobora kuzatsindwa ibizamini byo kuba umunyamategeko w’umwuga kubera kwishingikiriza cyane ChatGPT mu gihe yigaga. Mu kiganiro Lie Detector Test cya Vanity Fair, yari kumwe na mugenzi we Teyana Taylor, bakinanye muri filime All’s Fair ya Ryan Murphy. Teyana yamubajije niba akoresha ChatGPT…

Soma inkuru yose

Bwa mbere i Kigali hagiye kubera Isôoko Great Lakes Festival ihuza abahanzi bo mu Karere

Ku nshuro ya mbere, Umujyi wa Kigali uritegura kwakira Isôoko Great Lakes Festival 2025, iserukiramuco rishya ry’ubuhanzi n’umuco rizahuriza hamwe abanyempano baturutse mu bihugu bitandatu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Iri serukiramuco rizamara iminsi ine kuva ku wa 6 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025, ribere mu bice bitandukanye bya Kigali. Rigamije guteza imbere ubuhanzi…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso byakwereka ko urya isukari nyinshi kurusha uko bikwiye

Isukari ni ingenzi ku mubiri, ariko iyo irengeje urugero, ishobora guteza indwara nka Diyabete n’izindi ngaruka ku buzima. Umuhanga mu mirire Céline De Groote, wo muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi, asobanura ko kurya isukari nyinshi, cyane cyane ku mugoroba, bituma isukari mu maraso izamuka nijoro, bigatuma umwijima n’umusemburo wa insulin bidakora neza, maze umubiri…

Soma inkuru yose

Niba unywa inzoga n’itabi, dore imyaka bizatangira kugushegesha

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Laurea muri Finland bugaragaza ko abantu banywa inzoga n’itabi kandi batitabira imyitozo ngororamubiri bakiri bato, batangira guhura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima guhera mu myaka 36 kugeza kuri 40. Abashakashatsi bavuze ko imyitwarire mibi yo mu busore, nko kunywa inzoga cyangwa itabi no kudakora siporo, itangira kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umuntu ageze…

Soma inkuru yose

Ibyo wamenya kuri Parasomnia itera kurota umuntu agenda cyangwa avuga

Hari abantu barota bagenda cyangwa bavuga batabizi, abandi bakabyuka batamenya aho bari. Ibi bishobora kuba biterwa n’indwara yitwa Parasomnia, igaragazwa n’imyitwarire idasanzwe ibera mu gihe umuntu asinziriye. Abahanga bavuga ko Parasomnia ituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo ibibazo byo mu mutwe nko guhangayika, agahinda gakabije, umunaniro, ndetse no kunywa inzoga cyangwa caffeine mbere yo kuryama. Ibimenyetso…

Soma inkuru yose

Ibyago bishobora guterwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga nijoro

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Bristol mu Bwongereza bwerekanye ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu masaha yo nijoro, cyane cyane mu kwandika, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Ibyo bushakashatsi byagaragaje ko abantu bakoresha izo mbuga hagati ya saa tanu z’ijoro (11:00 p.m.) na saa kumi za mu gitondo…

Soma inkuru yose

Havumbuwe uburyo bushya bwo gupima ubwoko burenga 50 bwa kanseri icyarimwe

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bushya bwo gupima kanseri bushobora gutahura ubwoko burenga 50 icyarimwe, bikaba bitegerejweho guhindura uburyo bwo kuvumbura no kuvura kanseri ku isi. Ubu buryo bwiswe Galleri, bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, bufite ubushobozi bwo kumenya utunyangingo tugaragaza ko kanseri iri gukura mu mubiri w’umuntu, ndetse…

Soma inkuru yose

Ikibuno n’ibituza ni bimwe mu biri gukurura abantu batandukanye i Kigali

Mu Mujyi wa Kigali, hari abantu benshi bavuga ko hari ibice by’imibiri by’abasore n’abakobwa bibakurura cyane. Abasore bamwe bavuga ko bakunda abakobwa bafite imiterere y’umubiri igaragaza ubuzima n’imbaraga, abandi bakavuga ko bibakurura iyo umukobwa afite isura nziza, aseka kenshi, cyangwa agaragaza isuku n’ikinyabupfura. Ku rundi ruhande, abakobwa bamwe bavuga ko bakururwa n’abasore bafite imiterere myiza…

Soma inkuru yose

Butera Knowless Wizihije Isabukuru Idasanzwe y’Imyaka 34

Umuhanzi Butera Knowless, wizihiza isabukuru ye y’imyaka 34, yavuze ko uyu mwaka utandukanye cyane n’indi yose yigeze yizihiza, nubwo atashatse gutangaza impamvu zose zihariye zituma uyu mwaka udatandukanye. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko uyu mwaka wiyumvamo kuba udasanzwe. Ati: “Uyu mwaka ndawumva utandukanye. Ni nk’aho naba mbona inzozi nagiye ndota mu buzima ibintu navugaga…

Soma inkuru yose

Mu butumwa bw’imbamutima icyamamare Lewis Hamilton yagaragaje agahinda kenshi yatewe n’urupfu rw’imbwa ye

Umukinnyi rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku modoka, Lewis Hamilton ari mu gahinda kenshi ko gupfusha imbwa ye yari ifite imyaka 12, aho yavuze ko yapfushije inshuti ye magara, ayisezeranya ko atazibagirwa ubuzima bwiza babanagamo. Uyu mukinnyi ufite izina rikomeye muri Formula 1, yatangaje iyi nkuru y’akababaro kuri uyu wa Mbere, aho yagize ati “Naraye mpfushije…

Soma inkuru yose