Congo: Ubuyobozi bwatangaje ko abarenga 100 bapfiriye muri Kivu

Share this post

Ku munsi w’ejo nibwo abuyobozi bwa Congo bwatangaje ko abarenga 100 bishwe n’imvura y’amahindu iherutse kwibasira agace ka Kivu gaherereye muri Congo, ubuyobozi butangaza ko uretse aba bitabye Imana hari n’abandi bavanywe mu byabo n’iyi mvura.

Uyu ni umwuzure wibasiye iki gihugu nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu nk’uko Bernard Akili yabitangarije (AFP), uyu muyobozi yagize ati:
“Imvura y’amahindu yatumye umugezi wa Kasaba wuzura maze amazi avamo atangira gutwara amabuye, ibiti n’imyanda ibitura ku nzu z’abaturage”
Yatangaje ko abana n’abagore aribo benshi baburiye ubuzima muri iki kiza.

Abazwa impamvu ubuyobozi butahise butabara, Theophile Walulika Muzaliwa minister w’ubuzima mu ntara ya KivuĀ  Yatangaje ko byatewe n’uko ihuzanzira ry’ateleohone ryari ryangiritse Kandi bakabura n’ubundi bufasha.

Iki gihugu cya Congo ni kimwe mu gikunze kwibasirwa n’ibiza.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *