U Rwanda na RDC byemeranyije ku ngingo zigize amasezerano y’amahoro

Itsinda rya tekiniki ry’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ku ngingo ngari zigize amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’iminsi hari ibiganiro byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku wa 18 Kamena ni bwo Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko impande zombi zemeranyije ibikubiye mu masezerano agomba kuzashyirwaho umukono…

Soma inkuru yose

Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri

Kuva mu mpera za Mutarama, ubutaka bungana na kilometero kare 75,72, ni ukuvuga ko burutwa na Kigali inshuro hafi 10 bwavugishije Isi yose. Ni umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma, urimo umupaka uri mu igendwa cyane muri Afurika. Intambara y’iminsi ibiri yarangiye tariki 27 Mutarama, ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma…

Soma inkuru yose

Ubuzima bw’i Masisi mu gace katwitswe na FDLR; Sake ho ubucuruzi bwarazanzamutse

Niba hari uduce twiza mu miterere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Masisi yaza mu twa mbere. Ni hamwe mu hari imisozi ibereye ijisho, bikaba byiza cyane kuyirebera kure. Gusa kuhagera ni indi nkuru kuko imihanda yaho, ituma ahantu ubusanzwe wagenda iminota icumi, uhagenda isaha yose. Ni kimwe mu bibangamiye abaturage batuye muri iyi misozi…

Soma inkuru yose

Umwuka mubi uracyatutumba hagati y’u Rwanda na Congo

Nubwo ibihugu byombi bigaragaza ko biri mu nzira nziza yo gukemura amakimbirane bifitanye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yagaragaje ko agifitiye u Rwanda akangononwa. Inkuru nziza yatashye i Kigali n’i Kinshasa tariki ya 25 Mata 2025, ubwo u Rwanda na RDC, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika,…

Soma inkuru yose

Congo: Ubuyobozi bwatangaje ko abarenga 100 bapfiriye muri Kivu

Ku munsi w’ejo nibwo abuyobozi bwa Congo bwatangaje ko abarenga 100 bishwe n’imvura y’amahindu iherutse kwibasira agace ka Kivu gaherereye muri Congo, ubuyobozi butangaza ko uretse aba bitabye Imana hari n’abandi bavanywe mu byabo n’iyi mvura. Uyu ni umwuzure wibasiye iki gihugu nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa…

Soma inkuru yose