Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe kinini, ndetse n’uburyo bworoshye bwo kwirinda.
Dore bimwe mu bishobora gutera umutwe udakira:
- Ihindagurika ry’imisemburo:
Abagore benshi bagira uburibwe bw’umutwe iyo bari mu gihe cy’imihango, mbere gato cyangwa se nyuma yayo. Igihe cyo gucura (menopause) n’uburyo bwo kuboneza urubyaro nabyo bishobora gutera iki kibazo.
- Amarangamutima:
Guhangayika, stress, ubwoba, agahinda gakabije cyangwa kumenyeshwa amakuru atari meza bishobora guteza umutwe udakira.
- Umunaniro uhoraho:
Kutabona umwanya wo kuruhuka, gukora akazi kenshi, cyangwa gukora siporo nyinshi cyane bigatuma umubiri ubura imbaraga na sucre (isukari) mu maraso, bishobora gutera umutwe.
- Ibidukikije:
Urumuri rwinshi rwa televiziyo cyangwa mudasobwa cyangwa telefone, urusaku, umwotsi w’itabi cyangwa ubushyuhe bwinshi nabyo biri mu bikurura uburibwe bw’umutwe.
- Imirire n’ibinyobwa bidahwitse:
Gutinda kurya cyangwa kurya utinze cyane, kunywa inzoga cyangwa ikawa nyinshi bituma umutwe wiyongera.
Uburyo bworoshye bwo kugabanya no kurinda umutwe:
1. Kuruhukira ahantu hatuje kandi hijimye:
Abantu benshi bahangayikishwa n’urumuri cyangwa urusaku igihe umutwe ubarya. Kuryama mu cyumba kitarimo urumuri bishobora kugabanya ububabare.
2. Koresha igitambaro gikonje cyangwa gishyushye:
Igitambaro gikonje ku gahanga gishobora gucisha bugufi ububabare, mu gihe igishyushye gifasha imitsi kuruhuka. Kandi no kwiyuhagira n’umubiri wose bishobora kugabanya igitutu cy’umutwe.
3. Kunywa amazi ahagije:
Kutanywa amazi neza bishobora guhinduka imbarutso y’umutwe ku bantu benshi. Kunywa amazi kenshi bituma umubiri usubirana amahoro. Niba amazi akugora, ushobora kongeramo indimu bigatuma aryoha.
4. Massage y’umutwe:
Gukora massage ku gahanga no mu musaya bifasha imitsi kuruhuka, bikagabanya uburibwe bw’umutwe.
5. Imyitozo ngororamubiri:
Siporo yoroheje nko; kugenda n’amaguru cyangwa yoga ifasha kugabanya stress no gusinzira neza, bityo bikanabarinda kurwara umutwe udakira.
Kuribwa umutwe igihe kire-kire ntibikwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe. Iyo umuntu ahinduye imibereho, agasinzira neza, akanywa amazi, akarya indyo yuzuye kandi akagira umuco wo gukora siporo, ashobora kwirinda iki kibazo burundu. Mu gihe ububabare budacika, ni ngombwa kwivuza hakiri kare kugira ngo hamenyekane indi ntandaro ishobora kuba ibyihishe inyuma.
Wakoze gufata umwanya ugasoma iyi nyandiko.Ngewe wayiguteguriye nkanayikugezaho nitwa: CYIZA Theogene
Ushaka guhorana amakuru atandukanye, Twiyungeho mu itsinda ry’Amakuru rya WhatsApp unyuze kuri iyi Link ikurikira:
Kanda hano 👇
https://chat.whatsapp.com/BJecblBskqSLDMcbszKlDD?mode=ems_copy_t
Murakoze!