Uko kugenda n’amaguru bifasha umuntu guhorana akanyamuneza

Mu buzima bwa buri munsi, usanga abantu benshi baba bahugiye mu kazi, mu masomo n’izindi nshingano zitandukanye ku buryo bamwe bavuga ko batabona umwanya wo gukora siporo. Nyamara abaganga n’abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaza ko n’iminota mike yo kugenda n’amaguru ishobora kugira uruhare runini mu buzima bw’umuntu haba ku mubiri no mu mitekerereze. Ubushakashatsi butandukanye bwerekana…

Soma inkuru yose

Ibintu by’ingenzi wakora igihe wumva ufite umunaniro ukabije

Umunaniro ni ibintu bisanzwe ku muntu wakoze cyane, yaba mu kazi k’umubiri cyangwa mu bitekerezo. Gusa hari igihe umunaniro urenga urugero, ukagira ingaruka ku buzima bwa buri munsi ndetse umuntu akabura uko awutandukanya n’indwara. Nubwo kuruhuka ari cyo gisubizo cya mbere, hari n’izindi ngamba zafasha umubiri kongera imbaraga no guhangana n’iki kibazo. Kuruhuka bihagije ni…

Soma inkuru yose

Impamvu zituma umuntu ahorana stress atazi impamvu yazo

Hari abantu benshi bavuga ko bahorana guhangayika cyangwa stress, nyamara iyo ubabajije ikibazo kibibatera bakabura icyo bavuga. Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko stress itava gusa ku bibazo bikomeye umuntu aba ahanganye na byo, ahubwo ishobora guterwa n’imibereho ya buri munsi, uburyo umuntu atekereza, ndetse n’imihindagurikire y’ubuzima. Guhora utekereza cyane Imwe mu mpamvu zikunze…

Soma inkuru yose

Ibyafasha igitsina gore kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bigira uruhare mu mubano mwiza hagati y’abashakanye. Bityo iyo ubu bushake bugabanutse, bishobora gutera impungenge cyangwa kutumvikana hagati y’abakundana. Abahanga mu buzima bagaragaza ko kugabanuka k’ubushake ku bagore akenshi bidaterwa gusa n’impamvu z’umubiri, ahubwo ko bishobora guterwa n’ubuzima bwa buri munsi, imitekerereze cyangwa ibibazo byo mu muryango….

Soma inkuru yose

Dore ingaruka ushobora guhura na zo mu gihe wirengagije gusinzira bihagije

Gusinzira ni kimwe mu bintu abantu benshi badaha agaciro cyane, nyamara ni ingenzi nk’uko kurya no kunywa amazi ari ingenzi ku mubiri. Hari abantu bakunda kuvuga bati “kuryama si akazi”, abandi bakajya bamara amajoro bareba filimi, bakora akazi cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bibwira ko gusinzira atari ikibazo gikomeye. Ariko se byagenda bite uramutse uretse…

Soma inkuru yose

Dore uburyo watandukana burundu n’indwara y’umutwe udakira

Umutwe w’umuntu ni igice cy’ingenzi kiyobora ibindi bice byose by’umubiri. Bityo iyo umuntu ahorana indwara y’umutwe, usanga bituma n’izindi nshingano z’umubiri zidakora neza. Hari abantu bahorana iki kibazo kandi mu by’ukuri nta yindi ndwara igaragara bafite, nyamara abahanga mu buvuzi bavuga ko hari intandaro zitandukanye zituma abantu benshi bahura n’iki kibazo cyo kuribwa umutwe igihe…

Soma inkuru yose