Dore uko imbunda zimizinga zikorerwa mu Rwanda

Share this post

Mu Rwanda hari uruganda rukora intwaro rumaze igihe rukora ndetse mu bikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa by’umutekano byamuritswe mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), harimo imbunda nini n’into zikorerwa i Kigali.

Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy’inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.

REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n’Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Israel.

Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n’imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n’izindi, harimo n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

Harimo kandi izo mu bwoko bwa ‘Machine Gun’ nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk’amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y’igihugu.

Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n’ahandi.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *