Gakenke: Ikamyo ikoze impanuka ikomeye

Yisangize abandi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda uva Kigali werekeza mu Gakenke utakiri nyabagendwa kubera impanuka yabereye ahitwa Buranga.

Ubuyobozi bwa Polisi bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga za Polisi, bwasabye abakoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe imirimo yo gukuramo ikamyo yaguye mu muhanda ikomeje.

Polisi yagize iti: “Turabamenyesha ko kubera impanuka y’ikamyo yabereye ahitwa Buranga, mu kagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, umuhanda Kigali-Gakenke utari nyabagendwa muri aka kanya.”

Si ubwa mbere ikamyo igwa mu muhanda wa Gakenke, kuko no mu myaka 3 ishize hari impanuka yabereye hafi y’ahahoze Ibiro by’Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba, ahagana saa moya z’igitondo, nabwo umuhanda ntiwaba nyabagendwa.

Iyi foto yakoreshejwe ikindi gihe


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *