Gushimira cg Kwisegura kuri ChatGPT bihombya amamiliyari menshi banyirayo (OpenAI)”Sam Altoman”

Share this post

Umuyobozi wa OpenAI akaba n’umumiliyoneri Sam Altoman yatangaje ko kwandikira ChatGPT “Please cg Thank you” bihombya kampani (Company) ye ya OpenAI amamiliyoni atangira ingano.

Ibi byabaye nyuma ya Post yashyizwe kuri X yahoze yitwa Twitter. Aho uwabajije iki kibazo yagize ati:
“Ni amafaranga angahe muhomba iyo umuntu yandikiye Robot ngo ‘Thank you and please’?”
Altman yahise amusubiza ati:
“Ntushobora kubimenya, ni ibinyacumi by’amafaranga”

Nubwo bisa nk’ibitari ngombwa kubaha ubwengebukorano (AI) ariko abandi bavuga ko ari byiza. Urugero: umukozi wa Microsoft Kurtis Beavers yavuze ko iyo uyubashye bituma mwubaka umubano mwiza bityo ikaguha ibisubizo bijyanye n’ibyo ushaka, ati “iyo uyubashye na yo irakubaha”

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko abanyamerika 67% bashimira Chatbot bakoresha. 50% batangaje ko gushimira Chatbot ari ingenzi, mu gihe 12% bo babikora mu rwego rwo kwikundisha kuri Chatbot (Gushaka umubano mwiza na Chatbot)

Abashakashatsi bavuze ko bashaka kubaka ubwenge bukorano bwa Large Language Models (LLMs) ariko bukaba buzagira ingaruka zikomeye ku bidukikije, ku bw’amahirwe make ingaruka zo kwagiza ibidukikije zigenda ziyongera iyo wanditse amagambo nka: “Thank you” na “Please”.

Ibiro by’iperereza bya Washington Post Investigation ku bufatanye na kaminuza ya California bagaragaje ko iyo wanditse ubutumwa bw’amagambo 100 bitwara umuriro ungana na kilowate 14, bivuze ko iyo wandikiye ChatGPT ubutumwa bumwe ikoresha umuriro wagakoreshejwe n’ingo 9 zo muri Washington DC mu gihe kingana n’icyumweru.

Ngaho nawe tekereza za “thanks” cyangwa “Please” wandikira ChatGPT cyangwa indi Chatbot uhite utekereza umuriro ikoresha maze uhite uhitamo kuzajya uyibaza iby’ingenzi gusa.

Nukora ibi Isi, ibidukikije n’abantu bizagushimira!


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *