Ese gukoresha AI cyane biri kugabanya ubushobozi bwo gutekereza? Dore icyo Ubushakashatsi bugaragaza

Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) bukomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse banakemura ibibazo bya buri munsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kubwishingikirizaho cyane bushobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gushaka ibisubizo umuntu yishingikirijeho. Nubwo AI yatumye akazi koroha kandi kakihuta mu nzego zitandukanye, abahanga bavuga ko hakenewe kuyikoresha mu buryo buringaniye…

Soma inkuru yose

AI n’ingaruka zayo ku bushobozi bwo gutekereza no guhanga udushya ku banyeshuri

Mu gihe ubwenge buhangano (AI) bukomeje kwinjira mu nzego zitandukanye z’ubuzima, harimo n’uburezi, impuguke mu gutegura abanyeshuri bajya kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi ziraburira ko gukoresha AI mu kwandika inyandiko y’ubusabe (Personal Statement cyangwa College Essay) bishobora kugabanya amahirwe yo kwakirwa. Ibi bibaye mu gihe impaka ku ikoreshwa rya AI mu burezi zikomeje kwiyongera…

Soma inkuru yose

MINISANTE Yifashishije AI na Telemedicine Mu Kuzamura Ireme rya Serivisi z’Ubuvuzi

Urwego rwo kubungabunga ubuzima mu Rwanda rwongeye gutera intambwe ikomeye mu gukoresha ubuhanga n’ikoranabuhanga mu kurokora ubuzima bw’abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya ‘Telemedicine’ ryongerewe ubushobozi n’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), gahunda igamije kugabanya mu buryo bwimbitse imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka, no kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi haba mu…

Soma inkuru yose

COMESA iri gutegura Politiki ya AI ihuriweho n’ibihugu 21 biyigize

Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) watangiye ibiganiro ku rwego rw’ibihugu bigize uyu muryango bigamije gutegura Politiki ihuriweho y’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), mu rwego rwo gufasha ibihugu 21 biwugize gukoresha AI mu buryo bumwe kandi bujyanye n’amategeko ahuriweho. Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda ya Inclusive Digitalization in…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse imishinga itanu ihuza AI n’umuziki wa Afurika

Kaminuza ya University of the Witwatersrand (Wits University) yo muri Afurika y’Epfo yamuritse imishinga itanu ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu guteza imbere no kubungabunga umuziki wa Afurika, mu gikorwa cyagaragaje ko abanyafurika bashobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ejo hazaza h’ikoranabuhanga rikoreshwa mu muziki. Iki gikorwa cyateguwe na Wits Innovation Centre ku…

Soma inkuru yose

Inama 5 zafasha abanyeshuri gukoresha internet n’ubwenge buhangano (AI) mu buryo bwizewe

Google isaba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu gukorera hamwe mu guteza imbere umutekano kuri internet Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugenda burushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi, Google yavuze ko abantu benshi batangiye kubukoresha cyane cyane mu kwiga, aho kubukoresha nk’uburyo bwo kwidagadura gusa. Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Safer Internet Day, umunsi ugamije…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame Yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ya Loni Izayobora Iterambere rya AI Ku Isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye igamije guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) ku rwego rw’isi, mu rwego rwo gufasha ibihugu byose kungukira muri iri koranabuhanga no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Iyi komisiyo yiswe AI for Good…

Soma inkuru yose

Canyon Yamuritse Igare Rifite AI Rishobora Kuburira Uritwaye Mbere y’Impanuka

Uruganda rukora amagare rwa Canyon Bicycles rwamuritse umushinga w’igare rigezweho rikoresha ubwenge buhangano (AI), radar na sensors, rigamije kongera umutekano w’abatwara amagare no kugabanya impanuka zo mu muhanda. Nubwo iri gare ritaratangira kugurishwa ku isoko, ryamuritswe nk’icyerekezo cy’uko amagare yo mu bihe biri imbere ashobora kuba ameze, aho ikoranabuhanga rizajya rifasha umukinnyi gufata ibyemezo byihuse…

Soma inkuru yose

Ntibikiri Ngombwa Kwandikirana n’Umuntu Ugombye kuba Ufitiye Numero – Watsapp

WhatsApp yatangaje uburyo bushya bwo gukoresha Username, bugamije kongera umutekano n’ibanga ry’abakoresha uru rubuga, aho abantu bazajya bashobora kuvugana batabanje guhana nimero za telefoni nk’uko byari bisanzwe. Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo ku wa 29 Kamena 2026, iyi porogaramu ya Meta yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu kuvugana n’abo bahuye bwa mbere cyangwa abo…

Soma inkuru yose

Banki y’Isi n’Umuryango wa Gates Foundation batangije umushinga wo kwinjiza ururimi rw’Igishichewa muri AI muri Malawi

Malawi igiye gutera intambwe ikomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI), nyuma y’uko Banki y’Isi ku bufatanye na Gates Foundation batangije umushinga ugamije kubaka AI ishobora kumva no gukoresha ururimi rw’Igishichewa. Uyu mushinga utegerejweho guhindura uburyo miliyoni z’abaturage zibona amakuru na serivisi za Leta, cyane cyane abatuye mu byaro bakoresha Igishichewa kurusha Icyongereza….

Soma inkuru yose

Paystack yatangije Uburyo bwo Kwishyura hifashishijwe ChatGPT na Claude muri Nigeria

Sosiyete ya Paystack, itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyurana kandi ikaba ifitwe na The Stack Group, yatangaje ko yatangije igerageza ry’ikoranabuhanga rishya ryiswe Paystack Index, rifasha abakoresha bayo muri Nigeria kwishyura ibicuruzwa na serivisi bifashishije AI agents nka: Claude, ChatGPT na OpenClaw. Paystack yavuze ko Index yakozwe ku bufatanye na TSG Labs, ishami ryihariye mu guteza…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwateye Intambwe Nshya Mu Rugendo rwo Kuba Igicumbi cy’Ikoranabuhanga muri Afurika

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, u Rwanda na rwo rwafashe indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwenge Buhangano, kizaba gifite inshingano zo guhuza, kuyobora no guteza imbere ibikorwa byose bifitanye isano n’ubu…

Soma inkuru yose

Anguilla: Igihugu kimwe rukumbi cyakijijwe na AI

Tekereza ikirwa gito gituwe n’abantu bagera ku 16,000 gusa, ariko kikaba cyinjiza buri mwaka miliyoni nyinshi z’amadolari kubera indanga rubuga izwi nka (domain name) igizwe n’inyuguti ebyiri gusa (.ai). Ibi bisa nk’ibidashoboka ariko ni byo byabaye muri Anguilla, akarwa gato kayoborwa n’u Bwongereza kari mu nyanja ya Karayibe (Caribbean). Domain ya .AI ni iki? .ai…

Soma inkuru yose

Ivugururwa rishya rya mudasobwa rigiye koroshya akazi no kongera umutekano w’abayikoresha.

Sosiyete zikomeye zikora porogaramu za mudasobwa zikomeje gushyira hanze amavugurura mashya agamije korohereza abakoresha mudasobwa no kongera umutekano w’amakuru yabo. Mu mavugurura aheruka gushyirwa hanze harimo ayakozwe na Microsoft kuri sisiteme ya Windows 11 ndetse n’ikorwa na Apple kuri macOS. Aya mavugurura mashya azanye uburyo bwihuse bwo gukoresha mudasobwa, kunoza imikorere ya internet, gukemura ibibazo…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga rya AI Riri Guha Icyizere Abagabo Babwirwaga ko Batabyara

Ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (AI) rikomeje kuzana impinduka zikomeye mu buvuzi, aho ubu ryanatangiye gufasha abagabo bafite ikibazo cy’ubugumba kubona amahirwe yo kubyara. Ubwo buryo bushya bwafashije umugore witwa Penelope n’umugabo we Samuel, bari bamaze imyaka irenga ibiri bagerageza kubona umwana nta ntsinzi. Indwara yari yarababujije kubyara Nyuma y’ibizamini byinshi, Samuel yaje gusanganwa indwara…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara mu Bwikorezi: Ikoranabuhanga Ririguhindura Ubukungu bw’Isi.

Uko Ubwikorezi Bwinjiye mu Gihe Gishya Dushingiye ku kirangano turimo. Mu myaka mike ishize, urwego rw’ubwikorezi rwabaye kimwe mu byihuta guhinduka ku Isi. Iterambere ry’ikoranabuhanga, izamuka ry’imijyi, ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’ihindagurika ry’ikirere biri gutuma ibihugu n’ibigo bikora ubwikorezi bishaka uburyo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bwangiza ibidukikije ku rugero ruto….

Soma inkuru yose

OpenAI yazanye Codex muri ChatGPT ya telefoni, igiye korohereza abandika porogaramu za mudasobwa

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya OpenAI yatangaje ko yamaze gushyira porogaramu yayo yifashishwa mu gufasha abandika code, izwi nka Codex, muri ChatGPT ikoreshwa kuri telefoni za Android na iPhone. Ni intambwe nshya igamije gutuma abakora porogaramu za mudasobwa bashobora kubona ubufasha bw’ubwenge buhangano aho bari hose, badategereje kugera kuri mudasobwa zabo. Codex ni iki? Codex ni ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Googlebook: Ikoranabuhanga rishya rigiye koroshya ubuzima bw’abakoresha mudasobwa

Mu gihe isi y’ikoranabuhanga ikomeje gutera imbere cyane, Sosiyete ya Google iri gutegura mudasobwa nshya yiswe “Googlebook”, izaba ifite ubushobozi bwo gukoresha cyane ubwenge buhangano buzwi nka Gemini AI. Iyi mudasobwa ni icyiciro gishya cya mudasobwa zitezweho gukora ibintu byinshi mu buryo bworoshye kandi bwihuse, aho umuntu azajya akoresha amagambo cyangwa amabwiriza make gusa mudasobwa…

Soma inkuru yose

Kaminuza zo muri Afurika zikomeje kuyoboka AI, iza Leta ziri imbere mu kuyikoresha

Ubushakashatsi bwakozwe ku ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI) muri kaminuza zo muri Afurika bwagaragaje ko kaminuza za Leta ari zo zikomeje gukoresha iri koranabuhanga ku rwego rwo hejuru kurusha iza private, cyane cyane mu bikorwa byo kwigisha no kuyobora ibigo. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe mu nama ya ELITE Africa Workshop, yahuje ibigo bitandukanye by’amashuri makuru…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara ya AI muri Meta: Isura nshya y’akazi n’iherezo ry’imirimo

Ikirere cy’ikoranabuhanga ku isi kiri mu mpinduka zikomeye nyuma y’aho ibigo by’ibihangange, biyobowe na Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp), byemeje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ari bwo nkingi ya mwamba mu mikorere yabyo y’ejo hazaza. Izi mpinduka ziri gusiga bamwe mu bakozi b’abantu mu gihirahiro, mu gihe ibigo byo bivuga ko bije…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rya AI mu muziki wa Afurika

Ku itariki ya 16 Mata, muri Kaminuza ya Witwatersrand (Wits) i Johannesburg, habereye ibirori bidasanzwe byahuje abanyamuziki n’abahanga mu by’ikoranabuhanga (AI). Intego yari imwe: kwerekana uko ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa mu kubungabunga no guteza imbere umuziki gakondo wa Afurika. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’amakipe atano aturutse mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo, Ghana, Cameroon, Kenya, n’Isi yopiya….

Soma inkuru yose

Banki Nkuru ya Namibia Yegukanye Igihembo Mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga rya AI

Banki Nkuru ya Namibia (Bank of Namibia) yahawe igihembo gikomeye cyitwa Artificial Intelligence Initiative Award, gitangwa mu marushanwa ya Central Banking Awards. Iki gihembo gihabwa amabanki makuru cyangwa inzego zigenzura ubukungu zagaragaje udushya n’iterambere mu gukoresha ikoranabuhanga rya AI (ubwenge buhangano). Iki gihembo si icy’icyubahiro gusa, ahubwo kigaragaza ko Banki Nkuru ya Namibia iri mu…

Soma inkuru yose

Meta irimo gukoresha AI mu kunoza umutekano n’isuzuma ry’ibicuruzwa byayo

Isosiyete mpuzamahanga y’ikoranabuhanga (Meta) irimo kwifashisha ubwenge buhangano (AI) mu rwego rwo gufasha bimwe mu bikorwa bigamije kubaka ibicuruzwa na serivisi bifite umutekano mwinshi, nk’uko iyi sosiyete yabivuze mu nyandiko yasohotse ku wa Kabiri (31 Werurwe 2026). Porogaramu yabo yitwa Risk Review ikoresha AI ibasha kubafasha kumenya ibyago bishobora kubaho hakiri kare, gushyiraho ingamba zo…

Soma inkuru yose

Ubwenge buhangano AI, bugiye kwigishwa mu mashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi bufite ireme, mu mashuri yisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, hagiye gutangizwa kwiga amasomo ajyanye no gukoresha ubwenge buhangano (AI). Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana, yabitangarije mu kiganiro kigamije gusobanura uko uburezi bw’amashuri yisumbuye mu byiciro byombi buhagaze, n’icyakorwa ngo burusheho gutezwa imbere, aho yagaragaje ko ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

Gushimira cg Kwisegura kuri ChatGPT bihombya amamiliyari menshi banyirayo (OpenAI)”Sam Altoman”

Umuyobozi wa OpenAI akaba n’umumiliyoneri Sam Altoman yatangaje ko kwandikira ChatGPT “Please cg Thank you” bihombya kampani (Company) ye ya OpenAI amamiliyoni atangira ingano. Ibi byabaye nyuma ya Post yashyizwe kuri X yahoze yitwa Twitter. Aho uwabajije iki kibazo yagize ati: “Ni amafaranga angahe muhomba iyo umuntu yandikiye Robot ngo ‘Thank you and please’?” Altman…

Soma inkuru yose