Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abahinzi kumenya indwara n’ibyonnyi by’ibihingwa hakiri kare

Umunyarwanda witwa Nkundimana Augustin yashyizeho ikoranabuhanga rishingiye ku Bwenge Buhangano (AI) rifasha abahinzi kumenya ibibazo byibasira ibihingwa no kubona amakuru yabafasha gufata ingamba hakiri kare. Nkundimana ni we washinze ikigo Nyarwanda cyitwa Agric AI, cyibanda ku gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga ibisubizo bishobora gufasha guteza imbere ubuhinzi. Iri koranabuhanga amaze imyaka ibiri arikorera, aho yatangiye kuritekerezaho…

Soma inkuru yose

Instagram yatangaje AI nshya izajya isesengurira abakora amashusho uko bayateza imbere

Urubuga rwa Instagram rwatangaje ikoranabuhanga rishya rishingiye ku bwenge buhangano (AI) rizafasha abakora amashusho gusobanukirwa neza imikorere y’ibyo bakora no kumenya ibyo abakurikira babo bashobora gukunda. Iri koranabuhanga rizakoreshwa muri porogaramu ya Instagram itunganya amashusho yitwa Edits, aho aho gutunganyiriza amashusho umukoresha, rizajya rimufasha kuyasesengura no kumuha inama zishingiye ku makuru ajyanye n’imikorere ya konti…

Soma inkuru yose

Apple yaciwe miliyari 5,7$ kubera ikoranabuhanga rya ‘vibration’ yakoresheje

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse sosiyete Apple kwishyura miliyari 5,7 z’amadolari ya Amerika nyuma y’uko inteko iburanisha isanze yarakoresheje ikoranabuhanga rya ‘vibration’ ryari rifitwe na Taction Technology. Taction Technology, sosiyete ikora ibikoresho by’amajwi birimo na ecouteur, yari yarareze Apple mu 2021, iyishinja gukoresha mu bikoresho byayo ikoranabuhanga ryari ririnzwe n’uburenganzira ku…

Soma inkuru yose

Dr. Murangira yakebuye urubyiruko ku byo rusiga ku mbuga nkoranyambaga

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, rukirinda gushyiraho amakuru cyangwa ibikorwa bishobora kuzabatera ipfunwe cyangwa bikagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kizaza. Dr. Murangira yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko rw’i Musanze nyuma y’Umuganda wihariye wari ugamije ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga z’ibyuma. Yasabye urubyiruko kurinda…

Soma inkuru yose

Abagore barenga 600,000 batangiye gukoresha serivisi z’imari kuri telefoni nyuma yo kumenya ibanga ryayo

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko abagore bagera kuri 615,000 bamaze kwinjizwa muri serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugabanya icyuho cyagaragaraga hagati y’abagore n’abagabo mu gukoresha serivisi z’imari. Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Gendana Konti’, bwari bugamije gufasha abagore kumenya no gukoresha serivisi zirimo kwishyurana no kwizigamira…

Soma inkuru yose

Menya byinshi kuri Gemini izajya iguhamagirira, igukorere n’imirimo kuri telefone mu cyimbo cyawe

Ikigo Google kiri kugerageza uburyo bushya bushobora guhindura imikoreshereze ya telefone, aho ubwenge buhangano bwa Gemini bushobora guhamagara abantu cyangwa ibigo mu cyimbo cy’umukoresha. Ubu buryo bwiswe Call for Me, bugamije gufasha umuntu kubona serivisi cyangwa amakuru atiriwe ahamagara ubwe cyangwa ngo amare umwanya munini ategereje ku murongo. Gemini ishobora guhamagara ikigo mu cyimbo cy’umukoresha…

Soma inkuru yose

U Rwanda na Jordanie bigiye guhuza imbaraga mu ikoranabuhanga na AI

U Rwanda na Jordanie byiyemeje kurushaho gukorana mu guteza imbere ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, guhanahana ubumenyi no guteza imbere udushya. Ibi byagaragajwe nyuma y’uko ibihugu byombi bishyize umukono ku masezerano mashya agamije gukomeza ubufatanye mu ikoranabuhanga. Amasezerano mashya agamije guhuza ubumenyi n’ubunararibonye Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 23 Nzeri…

Soma inkuru yose

Meta yatangije amadarubindi ya AI adafite camera, akora n’ibirenze kumva umuziki

Ikigo cya Meta cyashyize ahagaragara amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga ya Ray-Ban Meta Audio, afite umwihariko wo kutagira camera, mu gihe ikoranabuhanga ry’amadarubindi rifite camera rikomeje guteza impaka ku bijyanye no kurinda ubuzima bwite. Aya madarubindi yatangijwe muri Connect 2026, aho Meta yagaragaje ko yibanze ku ikoranabuhanga ry’amajwi n’ubushobozi bwa AI. Nta camera ariko afite AI Nk’uko…

Soma inkuru yose

TikTok yinjiye mu mugambi udasanzwe wo guhiga abashyira abana mu kaga kuri internet

TikTok yinjiye muri gahunda mpuzabikorwa izwi nka Lantern, igamije gufasha ibigo by’ikoranabuhanga gukumira no kurwanya ibikorwa bishobora gushyira abana mu kaga ku mbuga nkoranyambaga. Iyi gahunda yatangijwe mu 2023, ihuza ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga kugira ngo bisangire amakuru n’ibimenyetso bishobora gufasha kumenya abantu bakora ibikorwa bibi ku mbuga zitandukanye. Kugeza mu 2025, ibigo byari bisanzwe muri…

Soma inkuru yose

Min. Ingabire yasabye Afurika gukoresha neza ubwenge buhangano

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira imbaraga mu gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu buryo bufatika, kugira ngo bufashe gukemura ibibazo by’umugabane no kwihutisha iterambere. Ibi Minisitiri Ingabire yabivugiye mu kiganiro cyabereye muri Anthropic Global Development Briefing, cyari kigamije kurebera hamwe uburyo AI yakwifashishwa mu guteza imbere inzego zitandukanye, cyane cyane…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwinjiye mu rugendo rushya rwo guteza imbere ikoranabuhanga rikorwa n’Abanyarwanda

U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga, aho rwagiranye amasezerano n’ikigo ChipMango agamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora imiterere ya za chip zikoreshwa mu bikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga. Aya masezerano yashyizweho umukono n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya (MINICT) hamwe na ChipMango, mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’Abanyarwanda mu bijyanye…

Soma inkuru yose

Trump agiye guhindura inyito ya ‘AI’

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashaka ko inyito Artificial Intelligence (AI) ihindurwa ikitwa “Super Intelligence”, avuga ko iri zina risobanura neza ubushobozi bw’iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere. Nk’uko IGIHE ibitangaza, Trump yabivugiye mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye, aho yagarutse ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’uruhare ryaryo…

Soma inkuru yose

U Bufaransa bwatangiye iperereza ku madarubindi y’ikoranabuhanga akekwaho gukoreshwa mu ihohotera rishingiye ku gitsina

Abashinjacyaha bo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa batangiye iperereza ku birego bivuga ko amadarubindi y’ikoranabuhanga afite kamera ashobora kuba yarakoreshejwe mu bikorwa byo gufata amashusho cyangwa amajwi y’abantu batabizi, birimo n’ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Iri perereza ryatangiye nyuma y’uko inzego z’ubutabera zakiriye ibirego bitandukanye byatanzwe n’abantu ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Bufaransa….

Soma inkuru yose

U Bufaransa bwatangiye iperereza ku madarubindi y’ikoranabuhanga akekwaho gukoreshwa mu ihohotera rishingiye ku gitsina

Abashinjacyaha b’i Paris mu Bufaransa batangiye iperereza ku birego bivuga ko amadarubindi y’ikoranabuhanga yakozwe ku bufatanye bwa EssilorLuxottica na Meta ashobora kuba yarakoreshejwe mu bikorwa byo guhungabanya ubuzima bwite no mu ihohotera rishingiye ku gitsina. Iri perereza ryatangiye nyuma y’ibirego byatanzwe n’abantu batandukanye, barimo abahagarariye uburenganzira bw’abaguzi, bagaragaza impungenge ku buryo ayo madarubindi ashobora gukoreshwa…

Soma inkuru yose

Amajyepfo: Polisi yakanguriye abaturage gukoresha “eKash”

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego barakangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga mu kubika, kwakira no kwishyura amafaranga, kuko bifasha kugabanya ibyago birimo kwibwa cyangwa kwamburwa. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Nzeri 2026, mu bukangurambaga bwakorewe mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, avuga ko…

Soma inkuru yose

TikTok yahinduye uburyo bwo gutanga ibitekerezo: Amajwi, amatora n’amafoto menshi byongeweho

TikTok iri kongera uburyo abakoresha bashobora gutanga ibitekerezo kuri video, aho ubu bashobora gukoresha amajwi, amafoto menshi ndetse n’amatora kugira ngo barusheho kugira uruhare mu biganiro. Urubuga rwa TikTok rwashyizeho impinduka nshya mu gice cy’ibitekerezo, mu rwego rwo gutuma abakoresha barwo babona uburyo bwinshi bwo kuvugana no gutanga ibitekerezo ku mashusho bareba. Izi mpinduka zongerera…

Soma inkuru yose

Menya igihe gukoresha WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga bishobora kuvamo icyaha

Gutukana, gusebanya, gukwirakwiza amakuru y’ibanga, kwiyitirira undi muntu cyangwa kohereza ubutumwa bw’ibikangisho kuri internet si buri gihe bifatwa nk’urwenya. Mu Rwanda, ibikorwa nk’ibi bishobora kugira ingaruka mu rwego rw’amategeko bitewe n’uburyo byakozwemo n’ingaruka byateje. Muri iki gihe, telefoni n’imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram, TikTok na X bimaze kuba igikoresho gikomeye mu itumanaho. Umuntu ashobora…

Soma inkuru yose

Ukoresha YouTube? Dore uburyo bushya bushobora gutuma utangira kwinjiza amafaranga kuri Amazon

Urubuga rwa YouTube rwatangaje uburyo bushya bugamije gufasha abakora amashusho kuri uru rubuga kubona amafaranga binyuze mu kwamamaza no gucuruza ibicuruzwa bya Amazon. Ubu buryo buzafasha abanyuza amashusho bujuje ibisabwa gushyira ibirango by’ibicuruzwa bya Amazon ku mashusho yabo, maze bakajya babona amafaranga igihe abarebye amashusho yabo baguze ibyo bicuruzwa. Uburyo bushya buzafasha abakora amashusho Mbere,…

Soma inkuru yose

Instagram yashyizeho uburyo bushya bwa ‘First Draft’ bugiye koroshya gutunganya Reels

Instagram yatangaje uburyo bushya yise ‘First Draft’, bugamije koroshya no kwihutisha itunganywa ry’amashusho magufi ya Reels, cyane cyane ku bantu bakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga. Ubu buryo buzafasha abakoresha Instagram gutunganya amashusho bafashe batiriwe bamara igihe kinini bayakata cyangwa ngo bakoreshe izindi porogaramu zikomeye zo gutunganya amashusho. First Draft ikora ite? ‘First Draft’ yateguwe ku…

Soma inkuru yose

WhatsApp yazanye amavugurura mashya y’umutekano, Dore uko konti yawe izarindwa

WhatsApp yatangaje amavugurura mashya agamije kurushaho gukaza umutekano wa konti z’abayikoresha no kugabanya ibyago byo kwibwa cyangwa kwigarurirwa na ba rushimusi bo kuri internet. Aya mavugurura aje mu gihe abantu benshi bakoresha WhatsApp mu gutumanaho, kohereza amakuru ndetse no gukora ibikorwa bitandukanye, bigatuma konti zabo ziba ingenzi kandi zikaba zishobora kwibasirwa n’abatekamutwe. Muri izi mpinduka…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga rigeze kure: Robot yerekanye ubushobozi butangaje

Ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko udasanzwe, aho robot zimeze nk’abantu ziri gutangira gukora ibintu byari bisanzwe bifatwa nk’ubushobozi bwihariye bw’abantu. Mu Bushinwa, robot yitwa Tiangong Ultra yagaragaje ubushobozi butangaje ubwo yirukaga metero 100 mu gihe cy’amasegonda 9.39, mu marushanwa yitabiriwe na robot nyinshi zimeze nk’abantu. Uyu muvuduko watangaje benshi kuko uruta rekodi y’isi y’umuntu…

Soma inkuru yose

Umunyarwanda yashyizeho uburyo bwo gukatisha itike ya bisi utiriwe ujya kuri gare

Abantu barenga 2.000 bamaze gukoresha urubuga rwa Tega Bus, ikoranabuhanga ryashyizweho mu gufasha abagenzi bakora ingendo zo mu ntara gukata amatike batiriwe batonda imirongo miremire aho bategera imodoka. Urubuga rwa Tega Bus rwashyizweho hagamijwe gukemura imwe mu mbogamizi abagenzi bakunze guhura na zo, cyane cyane igihe cyo gushaka imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu. Bruno…

Soma inkuru yose

Muri Afurika y’Epfo: Ibigo Byasabwe Kwitegura Ihindagurika rya AI

Ibigo byo muri Afurika y’Epfo byasabwe gushyiraho uburyo burambye bwo gukoresha ubwenge buhangano (AI), mu gihe iri koranabuhanga rikomeje guhindagurika ku muvuduko uri hejuru ku buryo ibyubatswe mu isi y’ikoranabuhanga uyu munsi nyuma y’iminsi mike bishobora kuba bitagihagije. Nk’uko IAfrica yabitangaje, Andrew Rushworth, uyobora ishami rya Microsoft Power Platform muri Braintree, avuga ko ibigo bitagomba…

Soma inkuru yose

Kumara umwanya munini kuri telefone bishobora kongera ibyago by’umubyibuho ukabije

Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Nk’uko IGIHE yabitangaje, urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima…

Soma inkuru yose

Afurika Ishaka Gukoresha AI mu Kubaka Ubukungu no Gukemura Ibibazo Byayo

Ikiganiro cya Afurika kibanda kuri AI Kigiye mu Cyiciro Gishya Ikibazo ntikikiri ukumenya niba Afurika yiteguye gukoresha ubwenge buhangano (AI), ahubwo ni ukumenya icyo izakora na bwo. Mu bijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo, ubucuruzi na politiki, Afurika iri gushyiraho imfatiro z’ubukungu bushingiye kuri AI, ariko bukazashingira ku byihutirwa n’ibyihariye ku mugabane. Abideen Sobanke ari kubaka ikoranabuhanga…

Soma inkuru yose

OpenAI yaguze NextSlide, ikoranabuhanga rishobora guhindura uburyo dutegura ibiganiro n’ibyerekanwa (presentation)

Ikigo OpenAI gikomeje kwagura ubushobozi bwa serivisi zacyo zishingiye ku bwenge buhangano, aho cyaguze NextSlide, ikigo cyari cyaribanze ku gukora porogaramu zifasha abantu gutegura ibyerekanwa (presentation) mu nama, mu kazi no mu zindi gahunda. NextSlide yari yarubatse ikoranabuhanga rishobora gufata amabwiriza umuntu aha mudasobwa, inyandiko ngufi, inyandiko ndende cyangwa ubushakashatsi, rukabihinduramo ibyerekanwa byateguwe neza. Amakuru…

Soma inkuru yose

AI iri kugoragoza ubundi buryo bushya bwa Virusi imira izindi

Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze ubushakashatsi budasanzwe bakoresheje ubwenge buhangano (AI), bubafasha gukora virusi nshya zitigeze ziboneka mu bidukikije. Ni intambwe idasanzwe mu bumenyi n’ikoranabuhanga, kuko igaragaza ko AI ishobora gukoreshwa mu guhanga ibinyabuzima bishya bishobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo by’ubuzima, ariko nanone igatera impungenge ku mutekano w’ibinyabuzima….

Soma inkuru yose

Minisitiri Uwimana yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge bikarwangiriza ahazaza harwo

Mu nama y’Igihugu y’Abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zibangamira ejo hazaza habo. Izi mpanuro yazihaye abana 567 bitabiriye iyi nama, abasaba gukomeza kugira inzozi no gukora cyane kugira ngo bazazigereho. Minisitiri Uwimana yavuze ko abana ari…

Soma inkuru yose

Ese koko AI izasimbura abantu? Dore ukuri ku bihuha bikomeje kuyivugwaho

Mu myaka mike ishize, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) ryabaye kimwe mu bintu bivugwa cyane ku Isi. Rikoreshwa mu burezi, ubuvuzi, ubuhinzi, ubucuruzi, itangazamakuru no mu zindi nzego nyinshi, ndetse rikomeje guhindura uburyo abantu bakora imirimo yabo ya buri munsi. Nubwo AI ikomeje gutanga ibisubizo byihuse no koroshya akazi, hari abantu benshi bakiyifiteho imyumvire itari…

Soma inkuru yose

Afurika y’Epfo yakuwe ku rutonde rwa Banki y’Isi rw’ibihugu bifite ingamba za AI

Nk’uko iAfrica yabitangaje, Afurika y’Epfo ntiri ku ikarita ya Banki y’Isi (World Bank) igaragaza ibihugu bifite ingamba z’igihugu zigenga ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), nyuma y’uko muri Mata 2026 Guverinoma ikuyeho umushinga wayo wa politiki yari yarateguye kubera amakosa akomeye yari yawugaragayemo. Ibi byatangajwe muri raporo ya World Development Report 2026: The Promise…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kwigisha AI mu mategeko, abanyeshuri bazatozwa kuburana mu Isi y’ikoranabuhanga

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya birangwa no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), u Rwanda na rwo rukomeje gutera intambwe mu kurihuza n’inzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubutabera. Kuri ubu, kaminuza zifite amashami yigisha amategeko zatangiye gutegura amasomo azafasha abanyeshuri kumenya no gukoresha AI mu mwuga wabo. Ni gahunda igamije gutegura…

Soma inkuru yose

Umwana wawe yamaze kubatwa na telefone? Dore uburyo 5 bwafasha umwana wawe kugabanya igihe amara kuri telefone

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, abana benshi batangiye gukoresha telefone zigezweho, mudasobwa na tablets kuva bakiri bato. Nubwo ibi bikoresho bibafasha kwiga, kuvugana n’abandi no kwidagadura, bishobora no kubagiraho ingaruka iyo bidakoreshejwe neza. Abahanga mu mitekerereze y’abana no mu ikoranabuhanga bavuga ko igisubizo atari ukwambura abana ibyo bikoresho, ahubwo ari ukubigisha…

Soma inkuru yose

Leta n’abikorera barimo guhuza imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera burimo gufatwa nk’inkingi y’ingenzi izafasha kuzamura ireme ry’uburezi. Inzobere zivuga ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho gifasha abarimu n’abanyeshuri, aho kuba ikibasimbura, kandi rigashyirwa mu mashuri nyuma yo gusuzumwa neza. Ibi byagarutsweho mu kiganiro Ed Tech Mondays gitambuka…

Soma inkuru yose

Ese gukoresha AI cyane biri kugabanya ubushobozi bwo gutekereza? Dore icyo Ubushakashatsi bugaragaza

Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence-AI) bukomeje guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse banakemura ibibazo bya buri munsi, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kubwishingikirizaho cyane bushobora kugira ingaruka ku bushobozi bwo gutekereza, kwibuka no gushaka ibisubizo umuntu yishingikirijeho. Nubwo AI yatumye akazi koroha kandi kakihuta mu nzego zitandukanye, abahanga bavuga ko hakenewe kuyikoresha mu buryo buringaniye…

Soma inkuru yose

Facebook igiye guhinduka nka TikTok? Dore impinduka nshya ziteganyijwe

Mu gihe TikTok ikomeje kwigarurira imitima ya miliyoni z’abayikoresha ku Isi binyuze mu mashusho magufi, Facebook nayo iri gutegura impinduka zikomeye zishobora guhindura uburyo abantu bayikoresha buri munsi. Amakuru mashya agaragaza ko Facebook iri kugerageza uburyo bushya buzatuma umuntu ufunguye porogaramu yayo kuri telefoni atazabanza kubona amakuru y’inshuti, amafoto cyangwa inyandiko nk’uko bisanzwe. Ahubwo azajya…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yatashye ‘Imbuto Hub’ i Bugesera

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Gatanu yitabiriye umuhango wo gutaha ikigo cyiswe Imbuto Hub giherereye mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation kugira ngo gitange serivisi zitandukanye ku baturage ku buntu. Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo ubujyanama ku buzima n’imibereho, amahugurwa y’imyuga, ikoranabuhanga, imikino n’imyidagaduro, irerero ry’abana…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwatangije ikoranabuhanga mu gutera intanga inka n’ingurube

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubworozi bukoresha ikoranabuhanga, Sosiyete KT Hub yamuritse uburyo bushya bwo gutera inka n’ingurube intanga hifashishijwe camera zifasha abaganga b’amatungo gusuzuma mbere y’uko intanga ziterwa, hagamijwe kugabanya ikibazo cy’intanga zidafata no kongera umusaruro mu bworozi. Iri koranabuhanga ryamuritswe ku wa 23 Nyakanga 2026, mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ritegurwa na Minisiteri…

Soma inkuru yose

Ubwenge Buhangano (AI) buradufasha ariko bushobora no kutubeshya

Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) bukomeje kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ku buryo bukomeye, aho ubu abantu benshi bayikoresha mu gukora inyandiko, amabaruwa ya email, ubushakashatsi ndetse no gufata ibyemezo bitandukanye mu kazi. Nubwo AI yihutisha imirimo kandi ikongera umusaruro, abahanga bagaragaza ko ishobora gutanga amakuru atari yo cyangwa guhimba ibisubizo bisa…

Soma inkuru yose

COMESA iri gutegura Politiki ya AI ihuriweho n’ibihugu 21 biyigize

Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) watangiye ibiganiro ku rwego rw’ibihugu bigize uyu muryango bigamije gutegura Politiki ihuriweho y’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI), mu rwego rwo gufasha ibihugu 21 biwugize gukoresha AI mu buryo bumwe kandi bujyanye n’amategeko ahuriweho. Iki gikorwa ni kimwe mu bigize gahunda ya Inclusive Digitalization in…

Soma inkuru yose

Kaminuza ya Wits yamuritse imishinga itanu ihuza AI n’umuziki wa Afurika

Kaminuza ya University of the Witwatersrand (Wits University) yo muri Afurika y’Epfo yamuritse imishinga itanu ikoresha Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu guteza imbere no kubungabunga umuziki wa Afurika, mu gikorwa cyagaragaje ko abanyafurika bashobora kugira uruhare rukomeye mu kugena ejo hazaza h’ikoranabuhanga rikoreshwa mu muziki. Iki gikorwa cyateguwe na Wits Innovation Centre ku…

Soma inkuru yose

Inama 5 zafasha abanyeshuri gukoresha internet n’ubwenge buhangano (AI) mu buryo bwizewe

Google isaba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu gukorera hamwe mu guteza imbere umutekano kuri internet Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugenda burushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi, Google yavuze ko abantu benshi batangiye kubukoresha cyane cyane mu kwiga, aho kubukoresha nk’uburyo bwo kwidagadura gusa. Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Safer Internet Day, umunsi ugamije…

Soma inkuru yose

BNR Yatangije eKash, Uburyo Bushya Buzoroshya Kohereza Amafaranga Hagati ya Banki na Mobile Money

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ku mugaragaro itangizwa rya Rwanda National Digital Payment System (RNDPS/eKash), uburyo bushya bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abakiliya kohereza no kwakira amafaranga hagati ya banki zitandukanye n’abatanga serivisi za Mobile Money mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse. Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri 14 Nyakanga 2026, ikaba ari…

Soma inkuru yose