HE Paul KAGAME ati: ” Ntabwo dufite byinshi byatuma duteta”

Share this post

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri biga muri ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasobanurira ko uko Abanyarwanda babayeho, badashobora guteta kuko badafite byinshi byatuma bitwara batyo.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Nko mu kindi gihugu cyangwa indi sosiyete, Abanyarwanda bafite uburyo bwabo, bafite ibibazo byabo, bafite uko bahangana na byo. Duhuza uburyo bwacu na sosiyete, tugakemura ibibazo byacu hashingiwe ku gusobanukirwa abo turi bo, abo dushaka kuba bo, aho tuva, aho dushaka kugera.”

Yasobanuriye aba banyeshuri ko kugira ngo Abanyarwanda bashake ibisubizo by’ibibazo bafite, babanza kuganira hagati yabo, bagashakisha bitonze aho bipfira kugira ngo babikemure, aho gukekeranya.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe zikomeye mu iterambere ariko ko ko rutateye imbere muri byose.

Ati “Turabizi ko hatewe intambwe nyinshi, ariko ntabwo twateye imbere muri byose. Nta nubwo tugomba gutera imbere muri byose. Ariko tugerageza gutera imbere ni byo bituraje ishinga cyane.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Abanyarwanda atari abatesi kuko badafite byinshi byatuma bateta, asobanura ko bafite amasomo bakuye ku mateka mabi yaranze u Rwanda kugira ngo biyubake.

Ati “Ntabwo duteta. Nta byinshi dufite byatuma duteta. Dufite amasomo twakuye mu mateka mabi yacu. Ubwo rero, utora ibyawe, ugakomeza cyangwa ukarimbuka. Dukorera hagati y’iyi mirongo.”

Abanyeshuri b’ishami ry’ubucuruzi rya Kaminuza ya Havard baherukaga mu Rwanda muri Gicurasi 2024, ubwo bari mu rugendoshuri. Icyo gihe Perezida Kagame yabasobanuriye urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 yari ishize n’ibijyanye n’imiyoborere.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *