Ingabo 461 zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatashye kuri iki Cyumweru, tariki 22 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda
Izi ngabo zatashye uyu munsi ni izo mu bihugu bibiri gusa. Zigizwe n’abasirikare 317 bo muri Afurika y’Epfo na 144 bakomoka muri Malawi. Batashye muri bisi za RITCO 11, zaherekejwe n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda.
Saa Tatu z’igitondo zibura iminota mike nibwo izi ngabo zasohotse mu mupaka munini wa ‘Grande Barrière’ zerekeza i Kigali, aho bava bakomereza muri Tanzania.
Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha, ku wa 12 Kamena 2025, zinyuze mu Rwanda.
Ingabo za SADC zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.
Inama idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.
Bashingiye ku myanzuro y’iyi nama, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.
Ibikorwa byo gutangira gucyura izi ngabo byaratinze bitewe n’uko SADC yashakaga ko zakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. AFC/M23 yasubije ko ibyo bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma.
Nyuma y’aho imishyikirano na AFC/M23 isaba gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma inaniranye, SADC yemeye ko izi ngabo zikoresha inzira yo kubutaka, isaba u Rwanda inzira.