Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yagaragaje ko rwiteze impinduka mu mikorere y’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) nyuma y’aho impande zombi zigiranye amasezerano y’amahoro ku wa 27 Kamena 2025.
Nk’uko bigaragara muri aya masezerano yasinyiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda na RDC byemeranyije gufasha MONUSCO no gushyigikira ibikorwa byayo byo kubungabunga umutekano w’abasivili.
Ibi bihugu kandi byemeye kubahiriza uburenganzira bwa MONUSCO bwo gukorera mu bice bitandukanye no gufata ingamba zose zikwiye, zigamije kubungabunga umutekano w’abari muri ubu butumwa mu burasirazuba bwa RDC.
Ambasaderi Ngoga ku wa 27 Kamena yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko mu gihe u Rwanda rwabonaga ko umutekano w’abaturage barwo ushobora guhungabanywa n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa RDC, rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi, ashimangira ko rubifitiye uburenganzira.
Ati “Ingamba z’ubwirinzi zijyanye n’ikibazo kizwi neza n’aka kanama, FDLR, umutwe ukomoka ku ngabo zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje umugambi wawo wa Jenoside ndetse n’ingengabitekerezo.”
Yasobanuye ko bitewe n’uko FDLR ari ikibazo ku mahoro n’umutekano w’u Rwanda n’amahanga, kuva 2003 kugeza mu 2025, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye imyanzuro 20 isaba ko isenywa ariko ntibyubahirizwa, ati “Yose yagaragazaga ko FDLR ari ikibazo ku mahoro, kandi yasabaga MONUSCO kugikemura.”
Ambasaderi Ngoga yibukije akanama ka Loni ko aho kugira ngo MONUSCO isenye FDLR nk’uko yabisabwe kenshi, yahisemo kujya yibasira cyangwa gusebya uruhande rwose ruyisabye kubahiriza ibiri mu myanzuro.
Yasabye MONUSCO gusubira ku murongo muzima byihuse, igashyira imbere inshingano ifite zo kurinda abasivili mu buryo butabogamye, ikagira uruhare rwubaka mu gushyigikira ibiganiro, ikanahagarika kwenyeyeza imvugo zisubiza inyuma icyizere mu gihe cy’ibiganiro.
Ati “Turahamagarira MONUSCO kugabanya amagambo no kwibasira mu ruhame, ahubwo ikita ku gufatanya no gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi biri mu nzira, bitarahama ariko bifite icyizere.”
Abona ho hari icyizere ko MONUSCO izahindura imikorere nyuma y’aho muri uku kwezi Umuyobozi Mukuru wayo, Bintou Keita, atangira kuganira n’abayobozi b’ihuriro AFC/M23 rigenzura Umujyi wa Goma mu buryo bwubaka.
Yagize ati “Ibiganiro bya Keita ni intambwe yubaka ijya mbere, igaragaza ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba: ibiganiro bitaziguye bishyira imbere ubwumvane, bikanakemura byeruye ibibazo.”
“MONUSCO ishobora gutanga umusaruro gusa mu gihe yabungabunga icyizere ifitiwe n’impande zose, kandi ibikorwa byayo bikwiye kwibanda ku gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro.”
Ambasaderi Ngoga yashimangiye u Rwanda rwizera ko ibiganiro ari igisubizo cya politiki gishobora gufasha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kubona amahoro.