Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Yisangize abandi

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Ishami rya LONI rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), yatangije umushinga witwa “Guha imbaraga Inganda ndangamuco mu Rwanda, hubakwa inzego zihamye”. Umushinga ufite intego nyamukuru yo guteza imbere uruganda ndangamuco n’ubuhanzi mu Rwanda binyuze mu:

  • Kongerera ubunyamwuga ubuhanzi nyarwanda
  • Kwerekana amahirwe mu ruganda rw’ubuhanzi nyarwanda
  • Gukusanya amakuru yimbitse ajyanye n’abahanzi n’ibikorwa byabo mu gihugu hose
  • Ibarura ry’abahanzi n’ibikorwa by’ubuhanzi

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigize uyu mushinga ni ugukora ibarura ry’abahanzi, ibikorwa by’ubuhanzi ndetse n’ahantu hazajya hakorerwa ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Ku wa Gatanu, 19 Nzeri 2025, hatangiye amahugurwa yitabiriwe n’abantu 70 batoranyijwe mu turere dutandukanye, bazaba bafite inshingano zo gukusanya aya makuru mu rwego rwo kubaka ishusho nyayo y’uruganda rw’ubuhanzi mu gihugu.

Ibyatangajwe n’abitabiriye amahugurwa:

Umwe mu bitabiriye amahugurwa yavuze ko iyi gahunda izafasha kumenyekanisha cyane cyane abahanzi bo mu byaro batagaragaraga ku rwego rw’igihugu, bityo kandi ikazatuma havumburwa impano nshya kandi zikitabwaho.

Rwagasani Umuyobozi mu Nama y’Igihugu y’Ubuhanzi, yashimangiye ko iyi ari intambwe ikomeye kuko Leta yibutse gushyiraho urwego rwihariye rubereye abahanzi, rubafasha kugira ubuvugizi bukomeye. Yavuze ko mu myaka yashize Inama y’Igihugu y’Abahanzi yakoreraga gusa ku rwego rw’igihugu, ariko ubu biteganyijwe ko izegerezwa abahanzi mu byiciro byose by’ubuhanzi.

Alice Kamasoni, Umusigire w’impuguke muri Minisiteri, yasobanuye ko amakuru azakusanywa azaba ishingiro mu gushyiraho urwego rubahagarariye, ruzaba rufite amategeko, amabwiriza ndetse n’inshingano zo kubakorera ubuvugizi.

Icyo bizamarira abahanzi nyarwanda:

Gushyiraho urwego rw’igihugu ruhagarariye abahanzi, ruzabafasha kubona amahirwe mu Nama y’Igihugu y’Ubuhanzi.

Kongera amahirwe yo kubona ubufasha mu iterambere ry’impano zitandukanye.

Korohereza Leta gukora igenamigambi ry’igihe kirekire mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi.

Gutuma abahanzi bose, yaba abo mu mijyi cyangwa mu byaro, bagira uburyo bwo kumenyekana no guhabwa ijambo.

Umwihariko w’iyi gahunda:

Iyi gahunda ireba ibyiciro byose by’ubuhanzi (umuziki, ikinamico, ubugeni, imyidagaduro n’ibindi) kandi izaba inzira nshya izatuma ijwi ry’abahanzi rirushaho kumvikana ku rwego rw’igihugu.


Yisangize abandi

2 thoughts on “Intambwe nshya mu ruganda rw’ubuhanzi: Ibarura rizagaragaza abahanzi n’impano nshya mu gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *