Kenya: Abaturage biraye mu mihanda mu kwibuka bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo

Yisangize abandi

Abaturage b’i Nairobi, mu Murwa Mukuru wa Kenya, bongeye kwirara mu mihanda mu myigaragambyo yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, aho bari kwibuka bagenzi babo bishwe mu myigaragambyo yabaye mu mwaka ushize ndetse batishimiye uburyo ubuzima bukomeje guhenda, ari nako amahirwe y’iterambere ku rubyiruko arushaho kuyoyoka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, abaturage ibihumbi babyukiye mu mihanda mu rwego rwo kwibuka umwaka ushize abarenga 60 bishwe, icyo gihe bari mu myigaragambyo karundura yo kwamagana umushinga w’itegeko wari ugamije kongera imisoro mu gihugu.

Abaturage bavuze ko uwo mushinga ugamije gutuma ubuzima buhenda, bityo bajya mu mihanda barawamagana. Icyo gihe ariko Inteko Ishinga Amategeko yatoye iwemeza, hari ku itariki ya 25 Kamena.

Mu myigaragambyo yabaye icyo gihe, abaturage binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko, batwika umuryango waho ndetse batuma abadepite bahunga mbere y’uko inzego z’umutekano zihagoboka.

Byaje kurangira Perezida w’icyo gihugu, William Ruto ahagaritse uwo mushinga w’itegeko, gusa abaturage bakomeza gusaba ko abagize uruhare mu rupfu rw’abigaragambije bagomba kubiryozwa, uretse bitakozwe ku kigero abaturage bifuzaga.

Basabaga kandi ko abafunzwe n’abashimuswe barekurwa, ingingo Polisi ya Kenya yakunze gutera utwatsi, ikavuga ko nta baturage yishe ndetse nta n’abo yashimuse.

Mbere y’uko iyi myigaragambyo iba, hari haherutse kuba indi myigaragambyo yabaye mu cyumweru gishize, yamagana ubugizi bwa nabi bukorwa na Polisi. Iyi myigaragambyo yafashe umurego nyuma y’urupfu rwa Albert Ojwang wapfiriye aho yari afungiwe na Polisi.

Ibi byatumye abaturage bamagana ubwo bugizi bwa nabi, gusa ngo mu gihe bari muri ibyo bikorwa, Polisi n’ubundi yakoresheje imbaraga z’umurengera mu guhangana nabo. Bivugwa ko hari abantu bari bambaye imyenda ya gisivile ariko bitwaje intwaro, bari barimo gukurikirana uburyo Polisi ya Kenya ihangana n’abigaragambya.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Ruto yari yatanze integuza, aburira abashobora guhangana n’inzego z’umutekano. Ati “Ntiwahangana na Polisi. Ntabwo wakoresha imbaraga uhangana na Polisi, uyituka cyangwa uyitera ubwoba. Iyo ubikoze, uba uri gushyira mu byago igihugu cyacu.”

Bamwe mu baturage bagaragaye bahanganye n’inzego z’umutekano, bakazitera amabuye nazo zibakubita. Abaturage bari bafite ibyapa byanditseho amagambo arimo ngo “Ruto agomba kugenda.”

Amakuru avuga ko abagera kuri 10 bamaze kujyanwa kwa muganga nyuma yo kugira ibikomere byaturutse ku masasu barashwe. Polisi yafunze imihanda myinshi y’i Nairobi irimo ijya ku Nteko Ishinga Amategeko, ijya mu gace gakorerwamo ubucuruzi n’indi y’ingenzi.

Guverinoma ya Kenya kandi yabujije ibinyamakuru birimo radiyo na televiziyo kugaragaza amashusho yerekana uko iyo myigaragambyo iri kugenda, ibyo bamwe bavuze ko bitandukanye n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *