Kigali: Ibiribwa birikugura umugabo bigasiba undi

Yisangize abandi

Abaturage bavuga ko kubona ibiribwa by’ibanze bisaba amafaranga menshi, ibintu bitari bisanzwe, cyane cyane ku bantu binjiza amafaranga make. Abacuruzi nabo bavuga ko bahanganye n’ibiciro biri hejuru ku masoko batumizaho ibicuruzwa, biterwa ahanini n’umusaruro muke w’ihinga uheruka.

Pascal Vuningoma yagize ati: “Ubu kugira ngo uhahire urugo bisaba amafaranga menshi. Ikilo cy’ibirayi, umuceri, ibishyimbo byose byarahenze. Umwaka ushize narahahaga neza, ariko ubu ndahitamo kugura bike.”
Ku isoko rya Kimironko, rimwe mu masoko akomeye mu Mujyi wa Kigali, hagaragara igabanuka ry’umubare w’abaguzi ugereranyije n’imyaka yashize. Abacuruzi baho bavuga ko ubucuruzi bugenda bugabanuka uko ibiciro bikomeza kuzamuka. URAHINEZA Speciose n’umucuruzi ukorera mu isoko rya Kimironko

Yagize ati : “Natwe twarangura duhendwa. Hari imyaka byibura twakuragamo inyungu, ariko ubu turacuruza turengera igihombo. Umusaruro w’ibiribwa wabaye muke, ibyinshi biza bivuye hanze y’igihugu nabyo bihenze.”

Mu itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyagaragaje ko mu kwezi kwa Werurwe 2025, ibiciro by’ibicuruzwa byazamutseho 6.5% ugereranyije n’ukwezi kwa Werurwe 2024. By’umwihariko, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bisindisha byazamutseho 6.4%.

Ibi biciro biri hejuru bikomeje kugira ingaruka ku miryango myinshi itunzwe n’ubucuruzi buto n’abakozi binjiza amafaranga make, aho benshi basigaye bagura ibyo kurya bike cyangwa bagahitamo iby’igiciro gito, kabone n’ubwo bitujuje intungamubiri.

Abasesenguzi mu by’ubukungu basaba ko hashyirwaho ingamba zihamye zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kugabanya ibiciro by’imisoro ku bicuruzwa by’ibanze, no koroshya itumizwa ry’ibiribwa mu gihugu.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *