Pariki ya Nyandungu igiye kwakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubugeni n’Ibidukikije

Pariki ya Nyandungu, imwe mu hantu nyaburanga hakomeje gukurura abakerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali, igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi n’abanyabugeni bo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu bugeni. Iri serukiramuco riteganyijwe kuba hagati ya Kanama 2026 na Werurwe 2027, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye…

Soma inkuru yose

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye ingendo zo kugenzura umusaruro w’ubuhinzi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye kohereza Abadepite mu ngendo z’akazi mu gihugu hose hagamijwe gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko kongera umusaruro w’ibiribwa n’ibihingwa ngengabukungu. Izi ngendo zizatangira ku itariki ya 28 Gicurasi 2026 kugeza ku ya 4 Kamena 2026 mu turere twose tw’igihugu, hanyuma zikomereze…

Soma inkuru yose

Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gutangira gukoresha ingufu za Nikeleyeri

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwarangije neza icyiciro cya mbere cy’isuzuma ry’ikorwa ry’ingufu za Nikeleyeri ryakozwe na International Atomic Energy Agency, anagaragaza ko igihugu giteganya gutangira gukoresha izi ngufu mu ntangiriro za 2030. Mu gufungura inama mpuzamahanga ya Nuclear Energy Innovation Summit iri kubera i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko isuzuma rya IAEA…

Soma inkuru yose

Lynda Priya yahishuye amayeri umugabo we yakoresheje kugira ngo amutsindire umutima

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa filime w’icyatwa mu Rwanda, Lynda Priya, yanyuze mu nyanja y’urukundo maze ahishura amayeri n’uburyo umugabo we, Christian Irenge, yakoresheje ikoranabuhanga rishingiye ku kazi kugira ngo amwiyegereze kugeza bemeranije kurushinga. Mu kiganiro cyuje amarangamutima menshi cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, Lynda yagaragaje ko urugendo rwabo rw’urukundo rutatangiye nk’uburyo busanzwe bw’abasore b’iki gihe,…

Soma inkuru yose

Hatangijwe ikoranabuhanga rizafasha kubika no kwibuka amazina y’abazize Jenoside

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha agaciro abazize ayo mahano, Aegis Trust yatangaje umushinga mushya w’ikoranabuhanga uzajya ugaragaza amazina y’abazize Jenoside mu buryo bwa 3D. Uyu mushinga wiswe: “Inkingi z’Amazina y’Abacu” wamuritswe ku wa 14 Gicurasi 2026, ukaba ugamije gufasha Abanyarwanda ndetse n’Isi yose gukomeza kwibuka abazize…

Soma inkuru yose

Ubwishingizi nk’ishingiro ry’ubukungu bwa Afurika: Ibiganiro bya Africa CEO Forum 2026

Mu gihe Afurika ikomeje gushaka uburyo bwo kongera ubudahangarwa bw’ubukungu bwayo, inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali kuva tariki ya 14 na 15 Gicuransi, yahindutse urubuga rukomeye rwo kuganiriraho uko urwego rw’ubwishingizi rwashyirwa ku rwego rw’ibikorwaremezo by’ingenzi nk’imihanda, amashanyarazi n’ikoranabuhanga. Abayobozi mu nzego z’imari, ubwishingizi n’ubuyobozi bwa za banki nkuru z’ibihugu…

Soma inkuru yose

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha byatumye Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka itanu

Ndahiro Valens Papy yahakanye ibyaha aregwa birimo gutangaza amakuru y’ibihuha no gutukana mu ruhame, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bumusabiye igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1,2 Frw. Uru rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 14 Gicurasi 2026, aho areganwa n’umushoramari Ndayisenga Materne umushinja kumwangiriza izina binyuze mu nkuru yatambutse kuri BTN TV mu…

Soma inkuru yose

Umunyarwenya Nyaxo yaguriye ibikorwa bye mu bucuruzi

Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda, yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi nyuma y’igihe kinini akora umwuga wo gusetsa no gukina filime. Uyu munyarwenya ukunzwe cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga, yinjiye mu rwego rw’ubucuruzi bwo kwakira abantu aho yatangije serivisi zirimo akabari, restaurant, amacumbi, sauna ndetse na massage mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko sinema…

Soma inkuru yose

U Rwanda ruri mu mushinga mugari wo kuvugurura uburyo bwo gutunganya amazi yanduye

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore, yatangaje ko umushinga wo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye ava mu bwiherero bwo mu Mujyi wa Kigali wadindiye nyuma y’uko rwiyemezamirimo wari warawutsindiye ananiwe kuwushyira mu bikorwa nk’uko byari biteganyijwe. Uyu mushinga wari ugamije kubaka uruganda runini ku Giticyinyoni ndetse n’imiyoboro ireshya na kilometero 92 izajya inyuzwa munsi y’ubutaka mu bice…

Soma inkuru yose

Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bagiye kujya batorwa mu buryo buziguye

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite yatoye itegeko ngenga rishya rigenga amatora, rizanye impinduka mu buryo Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali bazajya batorwa. Muri iri tegeko rishya, hateganyijwe ko abo bajyanama bazajya batorwa mu buryo buziguye, aho kuba mu buryo butaziguye nk’uko byari bisanzwe bikorwa. Iri tegeko ryatowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi…

Soma inkuru yose

Leta ihangayikishijwe n’akazi, urubyiruko rwo ruhugiye mu buzima bwo kwinezeza mu mibonano mpuzabitsina

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guhanga imirimo mishya no kugabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, gusa haracyari impungenge z’uko bamwe mu rubyiruko bo basa n’abamaze kwitakariza icyizere cy’ejo hazaza ahubwo bakaba bari mu buzima bwo kwishora mu ngeso zibangiriza ubuzima n’iterambere. SnapChat yahindutse ahantu ho gusangiza ibibazo by’urukundo n’imibonano Raporo y’Ikigo cy’Igihugu…

Soma inkuru yose

Agashya: Mu Rwanda hageze imodoka ikorapa ikanakubura imihanda

Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha imodoka idasanzwe ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gukubura no gukoropa imihanda ya kaburimbo. Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yavuze ko iyo modoka yifashisha ibiroso n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga mu gusukura, kandi ikaba idateza ivumbi cyangwa indi myanda mu gihe iri mu kazi. Ati: “Iyi modoka ifite ikigega gikusanyirizwamo umwanda, ikawujyana aho…

Soma inkuru yose

Kigali: Ibiribwa birikugura umugabo bigasiba undi

Abaturage bavuga ko kubona ibiribwa by’ibanze bisaba amafaranga menshi, ibintu bitari bisanzwe, cyane cyane ku bantu binjiza amafaranga make. Abacuruzi nabo bavuga ko bahanganye n’ibiciro biri hejuru ku masoko batumizaho ibicuruzwa, biterwa ahanini n’umusaruro muke w’ihinga uheruka. Pascal Vuningoma yagize ati: “Ubu kugira ngo uhahire urugo bisaba amafaranga menshi. Ikilo cy’ibirayi, umuceri, ibishyimbo byose byarahenze….

Soma inkuru yose