Haragirimana Jean Claude w’imyaka 29 yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako mu Mujyi wa Kigali, afite udupfunyika 207 tw’urumogi yari akuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aruzanye mu Mujyi wa Kigali kuruhacururiza.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yahamirije Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ukekwaho icyaha yafatiwe mu Karere ka Kicukiro ahagana Saa Cyenda n’igice zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025.
Yavuze ko amakuru polisi yayamenye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bityo polisi ikorera mu Karere ka Kicukiro igahita imuta muri yombi, aho kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Masaka kugira ngo akorerwe dosiye imujyana mu bugenzacyaha.
CIP Gahonzire yavuze ko hakomeje gukorwa iperereza kugira hamenyekane abandi bakoranaga mu gucuruza urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire akomeza agira ati: “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo.”
Polisi ishishikariza Abanyarwanda gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi bagakumira ibyaha bitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).