Kora ibi bintu 7 mbere yo gukoresha laptop yawe nshya

Yisangize abandi

Congratulations, umaze kubona laptop nshya! Hakurikiye kuyifungura maze ugatangira kuyikoresha mu kazi kawe ka buri munsi. Ariko buretse gato! Mbere yo kuyifungura hari ibintu by’ingenzi ugomba gukora kugira ngo bizakurinde guhora urwaye umutwe wa buri gihe kubera ibibazo laptop yawe ihura na byo. Dore icyo ubanza gukorera laptop yawe:

1. Suzuma Ubuzima bwa laptop yawe.

Ikintu cya mbere ubanza gukora mbere yo gufungura laptop yawe ni ukureba ko ibice by’inyuma (hardware parts) bitangiritse igihe Wenda bayikuzaniraga. Dore ibice ugomba kwitaho mbere na mbere, Suzuma witonze “Ports” za laptop yawe, Suzuma ko ushobora kuyizinga mu buryo bworoshye, Kandi ntiwibagirwe kugenzura amatushe ya laptop yawe (Keyboard). Nubwo ibi bidakunze kubaho ariko igihe cyose ubonye ikibazo kuri laptop yawe, ba uretse kuyikoresha ahubwo fata amafoto uyoherereza abaguhaye iyo laptop, bityo baguhe Indi.

Computer

2. Siba laptop yawe.

Hari program cyagwa se software zizana na laptop yawe kandi izo program ukaba utazazikenera habe namba, izo program zishibora gutuma laptop yawe ikora gake Kandi ikagenda buhoro, uyu ni wo mwanya wa nyawo wo gusiba izo program.

Formating PC/Laptop

Dore uko bikorwa:

  • Intambwe 1: kanda Win+R (Ubikandira rimwe), harafunguka akadirishya.
  • Intambwe 2: Muri ako kadirishya andikamo appwiz.cpl
  • Intambwe 3: Hitamo ahanditse ngo “Installed on“.
    Intambwe.
  • 4: Hitamo ibyo uziko utazakenera na rimwe. Dore ibyo ushobora gusiba:

1. Nortion cyangwa McAfee trial version
2. WildTangent Games
3. In-house manufacturer tools you’ll never use.
4. Program zashyizwemo n’abafatanyabikorwa

Wibuke:

Ushobora kuzakenera Program zimwe na zimwe, mbere yo kuzisiba banza ukore ubushakashatsi bwimbitse cyangwa ubaze ababizobereyemo.

3. Tegura laptop yawe (setting), emezemo ibikunyuze.

Uyu ni umwanya wo gushyiramo program ushaka. Nge iyo mfashe laptop yange mpita nshyiramo urumuri rwijimye, kubera iki? Ibi ni ukubera ko ubushakashatsi bagaragaje ko urumuri rwijimye rugabanya ibyago byo kurwara amaso. Dore uko washyiramo urumuri rwijimye:

  • Intambwe 1: Fungura setting .
  • Intambwe 2: Kanda ahanditse ngo personalization.
  • Intambwe 3: Hitamo ahanditse ngo “colors
  • Intambwe 4: Hitamo ahanditse ngo “dark” [Urayisanga munsi ya ‘choose your mode’].

Wibuke:

Gushyiramo dark mode muri laptop si itegeko ahubwo ni ukugira ngo turinde amaso yacu.

4. Shyira ku gihe gahunda zose ( Update all windows)

Updating software/ gukora update

Ikintu cya Kane utegetswe gukora na None ni ugukora update ya window ndetse na drivers bya laptop yawe. Dore uko ushobora gukora update:

  • Intambwe 1: Fungura setting cyangwa ushakishe update muri “start menu” Kanda update.
  • Intambwe 2: Shaka agatebe n’amazi ube unywa kubera ko bishobora gufata umwanya muremure!
  • Intambwe 3: Genzura ko wakoze update kuri program zose, igihe byakunze urabona ubutumwa buvuga buti ” You’re up to date”.

5. Rinda battery yawe kwangirika.

Kugira ngo battery ahamane umwimerere kandi ntishiremo umiriro mu kanya nkako guhumbya ugomba kwizera ko umuriro utazajya munsi ya 50 % cyangwa hejuru ya 80 %.

Battery irambya umuriro

6. Gabanya ububiko bwa laptop yawe ( Partition SSD).

Ndakwinginga ngo ukore ibi, kuko ari iby’ingenzi cyane, SSD igomba kugabanywamo ibice 2 bikurikira:

  1. System drive (C): Ubu bubiko uzajya ubushyiraho softwares/ program ndetse ni n’ububiko bwa window.
  2. Data drive (D): Ubikore uzajya ushyiraho amakuru yawe, ex: Films, Songs, Word docs, PDF, n’ibindi.

bi ni ingenzi cyane kuri laptop yawe.

Dore uko Disk yawe uzakuramo ibice 2

  • Intambwe 1: Right click kuri start menu.
  • Intambwe 2: Kanda Disk management.
  • Intambwe 3: Kanda Right click kuri system disk (C).
  • Intambwe 5: Kanda ahanditse ngo “Shrink volume”
  • Intambwe 6: Shyiramo umubare wa GB ushaka gukura kuri disk C [ ibuka ko ugomba gusiga GB 60-100 za window].
  • Intambwe 5: Kanda Right click ahanditse ngo “Unallocated” space ubundi akande “New simple Volume”.
  • Intambwe 6: Ububiko bwawe bushya/Disk yawe nshya yite (D) bivuga “data”.
  • Intambwe 6: Tangira ukoresheje ububiko bwawe bushya.

7. Kora backup na recovery by’amakuru yawe.

8. Shyira program wishimira muri laptop yawe.

Izi program zizagufasha kunoza akazi kawe Kandi laptop yawe uyibyaze umusaruro. Dore zimwe muri program z’ibanze ushobora gushyira muri laptop yawe:

1. Chrome: Iyi ni imwe muri web browser Nkunda cyane kubera ukuntu yoroshya ubushakashatsi.

Download Google chrome now

2. Visual code studio: Niba uri developer, Shyira iyi program muri laptop yawe.

Download Visual code Studio now

3. VLC: Ni nziza kubakunda imiziki na films.

Download VLC now

4. Flameshot: Igufasha gukora screen shot.

Download flameshot now

5. Notepad++: Niba uri umu IT iyi nayo ntikabure muri laptop yawe.

Download notepad++ now

Wow! Ubu umaze gutunganya laptop yawe, ngaho tangira wibire mu Isi yikoranabuhanga.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *