Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa.
Yashimye urugendo rw’imyaka 20 rwa gahunda y’Inkubito z’icyeza, yerekana ko yatanze umusaruro mu buryo bwo kubakira abana b’abakobwa ubushobozi no guteza imbere uburezi bwabo.
Yabasabye ko ubumenyi bahawe babukoresha neza bakabubyaza umusaruro uko bikwiye ariko yemeza ko bakeneye guherekezwa no kubakirwa ubushobozi kurushaho.
Ati “Ni koko muri ishema ry’abakobwa mukaba n’ishema ryacu ababyeyi n’abarezi banyu. Abenshi muri mwe bamaze kuba bakuru mu mirimo itandukanye ndetse hari na byinshi mwatangiye gukora no gukomeza gufatanya hagati yanyu. Iyi sabukuru y’imyaka 20 tuyizihize tunatekereza aho itaha ikwiye kuzadusanga.”
Yerekanye ko abakobwa bonyine badashobora kugera ku iterambere igihugu cyifuza bityo ko bigomba kujyana no kubakira ubushobozi abana b’abahungu.
Yakomeje ati “Ikwiye gusanga dufite abakobwa n’abahungu ari na bo babyeyi b’ejo, ari Abanyarwanda bashoboye, basobanutse kuko twasobanukiwe ko kurera abato bacu neza atari bo gusa bigirira akamaro ahubwo ari inyungu z’umuryango. Ni yo mpamvu n’abana b’abahungu bakeneye guherekezwa no kugirwa inama kugira ngo batere imbere mu bumenyi, mu mico no mu myifatire.”
Yemeje ko gutanga ishimwe bizakomeza gutera imbaraga abana b’abakobwa abasaba gukomeza kwitwara neza no kugira amakenga.
Ati “Mugire amakenga mwirinde igihe cyose mwumvise hari ubereka ko hari ubundi buzima n’iterambere yabagezaho mu buryo bworoshye cyane cyane iyo ari amakuru atizewe. Mukomeze mukorane umurava mutsinde neza mugamije kugera kure hashoboka.”
Yagaragaje kandi ko gutsinda gusa bidahagije, abasaba guharanira ko amasomo biga akwiye kujyana n’aho Isi igana ndetse n’imirimo ikenewe ku isoko nk’amasomo ya siyanse, aya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye intambwe imaze guterwa n’uburyo Imbuto Foundation yagize uruhare mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Yerekanye kandi ko mu banyeshuri barenga miliyoni eshatu biga mu mashuri abanza, abakobwa bangana na 50.5%, abahungu bakaba 49.5% mu gihe abiga mu yisumbuye abakobwa ari 60% abahungu bakaba 40% ariko abitabira amashuri ya Kaminuza abakobwa ni 36% na ho abahungu bakaba 67%.
Yasabye abakobwa gukomeza kwitabira amasomo ajyanye na siyanse, ikoranabuhanga, tekinike, imyuga n’ubumenyingiro kuko utaragera ku kigero cyifuzwa.
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko urugendo rw’imyaka 20 ya gahunda y’Inkubito z’Icyeza rwabaye urw’intsinzi no gushyigikira iterambere ry’uburezi bw’abana b’abakobwa.
Yakomeje ati “Kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ni umusingi w’iterambere ry’igihugu ni yo mpamvu natwe nk’umuryango Imbuto Foundation twahagurutse dufatanya n’ababyeyi, abarimu n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo buri mwana w’umukobwa abashe kwiga, gukura no kugera kure hashoboka.”
Dr. Kayesu Janet yagaragaje ko yakuranye inzozi zo kuba umuganga kuva kera kandi kuri ubu yabigezeho aherekejwe na Imbuto Foundation yamuhembye ku nshuro ya mbere mu 2010.
Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Michelle Murungi, yashimye ko yavutse mu gihugu giha amahirwe abana b’abakobwa.
Ati “Kwigirira icyizere, ntimukagire ubwoba bw’inzozi zanyu, ntimukemere ko hari umuntu n’umwe ubabuza kugira icyerekezo mwumva mwifuza. Rimwe na rimwe kugira ukwemera gukabije bishobora kukugeza kure.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasangije abitabiriye icyo gikorwa urugendo rwe guhera mu mashuri yisumbuye anashima uruhare rukomeye Imbuto Foundation yagize mu iterambere ry’uburezi bw’umukobwa.
Yabasabye gukomeza kuba indashyikirwa mu mico no mu myifatire.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yasabye Inkubito z’Icyeza, kurangwa n’indangagaciro nzima, amahitamo meza no gushyira ingufu mu byo bakora.
Shema Blessing Gianna wavuze ahagarariye abandi yijeje ko bazakomeza kuba abakobwa beza, bazigirira akamaro, bakanakagirira igihugu n’umuryango muri rusange.