Impinduka Donald Trump yakoze zo kugabanya hafi yose inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaga ku bikorwa by’ubutabazi mpuzamahanga, zishobora gutuma abantu barenga miliyoni 14 bapfa mbere y’umwaka wa 2030, nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cy’ubuvuzi cya The Lancet bubigaragaza.
Ubushakashatsi buvuga ko kimwe cya gatatu cy’abari mu kaga ko gupfa imburagihe ari abana.
Mu kwezi kwa Werurwe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida Trump bwahagaritse ibikorwa birenga 80% bya gahunda zose za USAID, Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga.
Ati “Ku bihugu byinshi bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse, ingaruka z’izi mpinduka zingana n’izamuka ry’icyorezo ku Isi cyangwa intambara ikomeye,” nk’uko byatangajwe na Davide Rasella, umwe mu banditse raporo ya Lancet.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko izi ngamba zo kugabanya inkunga zishobora guhagarika ako kanya ndetse zigasubiza inyuma intambwe zatewe mu myaka 20 ishize mu rwego rw’ubuzima bw’abaturage bugarijwe n’ibibazo.
Iyi raporo yasohotse mu gihe abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi benshi bateraniye mu Mujyi wa Seville muri Espagne muri iki Cyumweru, mu nama iteguwe n’Umuryango w’Abibumbye igamije kungurana ibitekerezo ku nkunga mpuzamahanga.
Iyo raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 133, aho abashakashatsi bemeza ko inkunga za USAID zagize uruhare mu gukumira impfu zigera kuri miliyoni 91 mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere hagati ya 2001 na 2021.
Abashakashatsi banagerageje kumenya uko kugabanya inkunga kugera kuri 83% nk’uko byatangajwe na Leta ya Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka – bishobora kuzagira ingaruka ku kigero cy’impfu.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byerekanye ko izo ngamba zishobora gutuma habaho impfu zirenga miliyoni 14 zishobora kwirindwa mbere y’umwaka wa 2030. Muri izo, harimo abana barenga miliyoni 4,5 bafite munsi y’imyaka itanu, ni ukuvuga hafi abana ibihumbi 700 bapfa buri mwaka.