Amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze mu Rwanda yikubye inshuro ebyiri, agera kuri miliyari 100 Frw
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko mu mwaka ushize, amafaranga yinjizwa n’inzego z’ibanze yiyongereye cyane, agera kuri miliyari 107,5 Frw, avuye kuri miliyari 49,7 Frw mu 2006. Uyu ni umwe mu mihigo igaragaza umusaruro ukomeye wagezweho mu myaka 25 ishize mu rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi. Raporo ya MINALOC isesengura urugendo rw’imyaka 25 yo…
