Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Mu Bufaransa hagaragaye umurwayi wa mbere wanduye Ebola.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yatangaje ko umuganga wanduye Ebola yahise ajyanwa mu kigo cyihariye cyita ku ndwara zandura zikomeye, kandi ko kugeza ubu ubuzima bwe buhagaze neza. Uyu muganga bivugwa ko yari aherutse kugaruka mu Bufaransa nyuma y’igihe yari amaze mu butumwa bw’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyorezo cya Ebola cyongeye…

Soma inkuru yose

U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’ahantu hizewe ho gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo kuba igicumbi cy’ishoramari rirengera ibidukikije ubwo yitabiraga Ihuriro ryiga ku buryo bwo gutera inkunga ibikorwa by’iterambere no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (Climate and Development Finance Forum), ryahuje abayobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego mpuzamahanga. Muri iri huriro, ryitabiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Minisitiri Arakwiye…

Soma inkuru yose

Karongi igiye gutangiza ‘Car Free Zone’ mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo n’imyidagaduro

Akarere ka Karongi katangaje ko guhera ku wa 25 Kamena 2026 kazatangiza igice cyihariye kitanyurwamo n’imodoka kizwi nka ‘Car Free Zone’, mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro, ubusabane ndetse no kongera ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi muri uyu mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu. Iki gice kizatangirira kuri Rond-point yinjira mu mujyi wa Karongi kigere hafi…

Soma inkuru yose

Okkama yatangaje ko atazongera gukorana na Producer Element amushinja gutinza imishinga ye

Umuhanzi Okkama yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kutazongera gukorana na Producer Element, avuga ko yagiye atinda kumuha indirimbo ku buryo byagize ingaruka ku rugendo rwe rw’umuziki. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Okkama yavuze ko icyemezo yafashe kidafitanye isano n’amakimbirane yihariye hagati ye na Element, ahubwo ko gishingiye ku buryo imishinga ye yagiye itinda kurangira cyangwa…

Soma inkuru yose

Kirehe: RDF yasoje amahugurwa y’amezi 4 yo kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade ya 8

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasoje amahugurwa y’amezi ane yari agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo muri Brigade y’Ingabo zirwanira ku butaka Icyiciro cya 8, mu rwego rwo kurushaho kubategura guhangana n’inshingano z’umutekano z’iki gihe. Aya mahugurwa yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe, asoza ku wa 23 Kamena 2026 mu…

Soma inkuru yose

U Bushinwa Bwashimangiye Akamaro k’Umuhanda Prince House – Masaka Mu Iterambere ry’u Rwanda

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yatangaje ko umushinga wo kwagura no kuvugurura umuhanda uhuza Prince House na Masaka ari umwe mu mishinga ifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ibikorwa remezo no koroshya ubuhahirane hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba. Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu muhango wo gutangiza icyiciro cya mbere cya gahunda…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abasore bafashwe bamaze kwica ihene y’umuturage no kuyibaga

Abaturage bo mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko abasore babiri bafashwe bakekwaho kwiba ihene y’umuturage bakayibaga bagamije kugurisha inyama zayo. Amakuru abaturage bahaye TV na RADIO 01agaragaza ko aba basore bafatiwe mu bikorwa byo kwiba iyo hene nyuma yo…

Soma inkuru yose

Uko Imyitozo y’Imbaraga Ifasha Umubiri Kubaho Igihe Kirekire

Imyitozo ngororamubiri ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bwiza. Nubwo benshi bakunda kwibanda ku myitozo yo gutuma umutima ukora neza (cardio), abahanga mu buzima bagaragaza ko imyitozo yo kongerera umubiri imbaraga (strength training) ifite uruhare rukomeye mu gutuma umuntu abaho neza kandi igihe kirekire, cyane cyane uko asaza. Imyitozo itandukanye, inyungu zitandukanye Abantu benshi bakora…

Soma inkuru yose

Nyuma yo gutsindwa, Ingabo za Leta ya RDC zagaragayemo ibirego byo kwibasira abaturage b’abasivili.

Ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashinje Ingabo za Leta ya RDC kwirara mu basivili nyuma yo gutsindwa urugamba mu gace ka Minembwe. Mu cyumweru gishize, habaye imirwano ikomeye mu nkengero za Minembwe, aho ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo),…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwateye Intambwe Nshya Mu Rugendo rwo Kuba Igicumbi cy’Ikoranabuhanga muri Afurika

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano, u Rwanda na rwo rwafashe indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyubaka nk’igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwenge Buhangano, kizaba gifite inshingano zo guhuza, kuyobora no guteza imbere ibikorwa byose bifitanye isano n’ubu…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Abaganga bahuguwe mu buvuzi bwo kubaga no gusimbuza impyiko

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuvuzi, nyuma yo kurenga ibikorwa 100 byo gusimbuza impyiko (Kidney Transplant) bikorewe imbere mu gihugu kuva gahunda yo gusimbuza impyiko ziturutse ku baterankunga bazima itangiye muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe yagezweho mu cyumweru gishize mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bikomeje kwiyubaka nk’ikigo cy’ubuvuzi gitanga serivisi zifite ubuziranenge ku…

Soma inkuru yose

Mu gihe cy’icyumweru kimwe, abarwayi basaga 100 bahawe impyiko nshya mu Rwanda.

U Rwanda rukomeje kwandika amateka mu rwego rw’ubuzima, aho ibikorwa byo gusimbuza impyiko byarengeje 100 kuva gahunda ya Living Donor Kidney Transplant Program yatangizwa muri Gicurasi 2023. Iyi ntambwe ntabwo isobanurwa gusa n’umubare w’abarwayi basimburiwe impyiko, ahubwo ni ikimenyetso cy’iterambere ry’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’abaganga b’inzobere no gushimangira ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima….

Soma inkuru yose

Ese koko Gukururwa n’undi Muntu byaba ikimenyetso cy’uko utanyuzwe n’uwo Mukundana ? Sobanukirwa

Hari abantu benshi bemera ko urukundo nyarwo rudasiga umwanya wo gukururwa n’undi muntu. Batekereza ko iyo umuntu akunda by’ukuri, umutima we uba ufunze ku bandi bose. Nyamara, ubushakashatsi bwo muri siyansi y’imitekerereze ya muntu (Psychology) bugaragaza ko ibintu bitajya biba gutyo. Mu nyandiko yasohotse ku wa 20 Kamena 2026, umushakashatsi mu by’amarangamutima, Aaron Ben-Ze’ev, yasobanuye…

Soma inkuru yose

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo impanga zashyingiranwaga n’impanga mu bukwe bumwe.

Taiwo Oguntoye na Kehinde Oguntoye, impanga z’abasore zikomoka muri Nigeria, zashyingiranywe n’impanga z’abakobwa zitwa Taiwo Adediran na Kehinde Adediran, mu bukwe budasanzwe bwabereye icyarimwe mu Mujyi wa Ibadan, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Nubwo mu bwoko bw’Aba-Yoruba kubyara impanga ari ibintu bisanzwe kandi bifatwa nk’umugisha, ni gake cyane usanga impanga zishyingiranwa n’izindi mpanga. Ibi…

Soma inkuru yose

Umukecuru w’imyaka 65 yatunguye benshi kubera ubuhanga bwe mu kubuguza.

Mukandekezi Rozarie w’imyaka 65 ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mukino w’igisoro, aho amaze inshuro enye zikurikiranya ahagararira Intara y’Amajyepfo mu mikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup. Nubwo atabashije kugera ku musaruro yifuzaga mu mikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera kuwa 22 Kamena 2026, yavuze ko urukundo afitiye igisoro rwatangiye akiri…

Soma inkuru yose

Messi yafashije Argentine kubona itike ya 1/16 cy’Igikombe cy’Isi

Lionel Messi yafashije Ikipe y’Igihugu ya Argentine gutsinda Autriche ibitego 2-0 mu mukino w’Igikombe cy’Isi cya 2026. Messi yagize uruhare rukomeye muri uyu mukino, aho yafashije ikipe ye kubona intsinzi y’ingenzi yayihesheje gukomeza mu kindi cyiciro cy’irushanwa. Iyi ntsinzi yahesheje Argentine amanota atandatu mu Itsinda J, bituma ikomeza kuyobora iri tsinda ndetse ihita ibona itike…

Soma inkuru yose

FERWABA Yahagaritse Ntore Habimana na Axel Mpoyo Nyuma yo Kwanga Kwitaba Ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo abakinnyi Ntore Habimana na Axel Mpoyo nyuma yo kutitaba ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya FIBA 2027. Nk’uko FERWABA yabitangaje, aba bakinnyi bari barahamagawe ngo bifatanye na bagenzi babo mu mwiherero wo kwitegura iri rushanwa, ndetse amakipe bakinira yari yamaze…

Soma inkuru yose

NYAMAGABE: Ababyeyi barataka kubuzwa ifu ya ‘Shisha Kibondo’ kubera kubura amafaranga ya Mituweli

Mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe, haravugwa ikibazo cy’ababyeyi bafite abana bari mu kaga k’imirire mibi n’igwingira, bataka kwakwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) nk’itegeko n’urwaho rwo guhabwa ifu yongerera abana ubuzimu ya Shisha Kibondo. Ibi ngo bituma bamwe batayihabwa cyangwa bakajya gufata amadeni ngo bayifate, bigateza ikibazo ku rugamba rwo…

Soma inkuru yose

Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 22, Kamena 2026, Keir Starmer yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ndetse no ku buyobozi bw’ishyaka ry’abakozi (Labour Party) nyuma y’igihe kitageze ku myaka ibiri ageze ku butegetsi. Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri uyu wa Mbere, Starmer yagize ati: “Nafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko…

Soma inkuru yose

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye, ku mugoroba wo ku wa 18 Kamena 2026. Amakuru yatangajwe n’abaturage bavuga ko uwo mwana yabonetse afite ikibazo cy’uburwayi…

Soma inkuru yose

Amasaha asigaye ya Keir Starmer ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza arabarirwa ku ntoki.

Ibintu bikomeje guhinduka mu Bwongereza, aho igitutu gikomeje kwiyongera kuri Minisitiri w’Intebe Keir Starmer. Hari abari muri Guverinoma ndetse no mu Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) batangiye kuvuga ko ashobora gutangaza icyemezo cyo kwegura mu gihe gito cyane kiri imbere, hashobora kuba mu masaha cyangwa iminsi iri hafi. Nubwo kugeza ubu Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ataratangaza…

Soma inkuru yose

Abakozi ba Trinity Metals biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abakozi b’isosiyete Trinity Metals icukura amabuye y’agaciro mu kirombe cya Rutongo, kuwa 19 Kamena 2026 bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaha icyubahiro abahoze ari abakozi b’iki kirombe bakoreraga REDEMI bazize Jenoside. Muri iki gikorwa, abitabiriye bibukijwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uruhare rwo kuyasigasira no kurwanya abayagoreka. Biyemeje gukomeza…

Soma inkuru yose

Umwana w’imyaka 11 wo mu karere ka Rwamagana yasanzwe mu mugozi yapfuye, hakekwa ko yiyahuye.

Umwana w’umuhungu wari ufite imyaka 11 wo mu Mudugudu wa Bishangara, Akagari ka Sovu, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye ku mugoroba wo kuwa 21 Kamena 2026, bikekwa ko yaba yiyahuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yatangaje ko uwo mwana yabonwe n’umuvandimwe we amanitse mu mugozi mu…

Soma inkuru yose

Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa mu gihe imirwano ikomeje gufata indi ntera mu gace ka Minembwe, muri RDC.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa muri RDC mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kuganira na Perezida Félix Tshisekedi ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane intambara ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko aba bayobozi bombi baganira ku bibazo bihangayikishije ibihugu byombi,…

Soma inkuru yose

Amerika na Iran byagiranye amasezerano ku buryo bwo korohereza ubwato kunyura muri Hormuz.

Ibiganiro byahuje Amerika na Iran byabereye mu Busuwisi byarangiye impande zombi zemeranyije ku ngingo z’ingenzi zigamije kugera ku masezerano ya nyuma mu minsi 60 iri imbere. Nubwo ibiganiro byatangiranye umwuka mubi, aho Iran yavugaga ko inzira ya Hormuz yongeye gufungwa mu gihe Perezida Donald Trump yaburiraga Iran ko ishobora kongera kugabwaho ibitero, abahuza ari bo…

Soma inkuru yose

Musa Fazil yanenze icyifuzo cya Tshisekedi cyo gushaka ko u Rwanda ruyoborwa n’Interahamwe.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, yavuze ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kugaragaza ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko icyifuzo cyo kubona u Rwanda ruyoborwa n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kidashoboka. Yabigarutseho kuwa 21 Kamena 2026, mu…

Soma inkuru yose

Kuryama mu nzu irimo imbabura yaka: Ingeso ishobora gushyira ubuzima mu kaga

Mu gihe bamwe bakoresha imbabura mu rwego rwo kwirinda imbeho cyangwa gushaka ubushyuhe nijoro, abahanga mu buzima bakomeje kuburira abaturage ko kuryama mu nzu irimo imbabura yaka bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye, rimwe na rimwe bikavamo urupfu. Mu ngo zitandukanye, cyane cyane mu bihe by’imbeho, usanga hari abashyira imbabura mu cyumba baryamamo kugira…

Soma inkuru yose

Gloria Mukamabano yongeye kwinjira mu itangazamakuru, agiye gukorana na Jean Pierre Kagabo

Nyuma y’igihe kitari gito atagaragara mu bikorwa by’itangazamakuru, umunyamakuru Gloria Mukamabano yatangaje ko yiteguye kongera kugaruka muri uyu mwuga wamumenyekanishije, aho azajya akorana ibiganiro na mugenzi we Jean Pierre Kagabo. Mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa KP Media24, Gloria yavuze ko kuva yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abe hafi y’umuryango we,…

Soma inkuru yose

RIB Yihanangirije Ababyeyi n’Abarimu Bahana Abana Mu Buryo Bukabije

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa ababyeyi, abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera no kurinda abana ko guhana umwana mu buryo bukabije cyangwa bumuhutaza binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda kandi bishobora gukurura ibihano bikomeye birimo igifungo n’ihazabu. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ku wa 19 Kamena 2026, ubwo uru rwego…

Soma inkuru yose

Akarere ka Bugesera karishimira kurangiza kubaka ”Arena”.

Akarere ka Bugesera kagaragaza ko gakomeje gutera intambwe ishimishije mu iterambere, binyuze mu mishinga karimo kwishyurira ku ngengo y’imari yako ndetse n’indi mishinga minini ya Leta izafasha guhindura isura y’aka karere no kukageza ku rwego rushya rw’iterambere. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa 18 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko imirimo yo…

Soma inkuru yose

Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga wizihizwa tariki 21 Kamena buri mwaka.

Ku itariki 21 Kamena, buri mwaka isi yose yizihije Umunsi Mpuzamahanga wa Yoga, umunsi washyizweho n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014 hagamijwe gushishikariza abantu kumenya no gukoresha yoga nk’uburyo bwo guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubiri n’ubwenge. Yoga ni imyitozo ikomoka mu Buhinde, ikaba ihuza imyitozo ngororamubiri, uburyo bwo guhumeka neza n’imitekerereze ituma umuntu agira…

Soma inkuru yose

Amanegeka yo muri Gasabo ashobora guhindurwamo imidugudu ya ‘Ntuye Neza’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwagaragarije Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano ko guhora bwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa abasenyewe n’ibiza bidashobora kuba igisubizo kirambye, busaba ubuvugizi kugira ngo imisozi ituweho itunganywe neza abaturage bayitureho mu buryo burambye. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yavuze ko imiterere y’Umujyi wa…

Soma inkuru yose

Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu cyo mukarere ka Rwamagana kigiye kwagurwa ku ngengo y’imari irenga miliyoni 700 Frw.

Umuryango Health Builders, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Akarere ka Rwamagana, watangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura no kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Muyumbu mu mushinga uzatwara amadolari ya Amerika 485.000, asaga miliyoni 709 Frw. Uyu mushinga watangijwe kuwa 19 Kamena 2026, ugamije kongerera ubushobozi iki kigo nderabuzima mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko izijyanye no…

Soma inkuru yose

Murika App ikomeje korohereza abahinzi b’ibirayi kubona isoko n’ibiciro biboneye

Mu gihe urwego rw’ubuhinzi rukomeje kuba inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda, ikoranabuhanga rikomeje kuzana ibisubizo bishya bigamije gukemura ibibazo byari bimaze igihe bibangamiye abahinzi. Muri ibyo bisubizo harimo: Murika App, urubuga rw’ikoranabuhanga rwahinduye uburyo ibirayi bigurishwa, aho ruhuza abahinzi n’abaguzi mu buryo butaziguye, rukagabanya abahuza kandi rugafasha impande zombi kubona ibiciro biboneye hifashishijwe apulikasiyo y’ikoranabuhanga iboneka…

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

ChatGPT Yamanutse Munsi ya 50% by’Abakoresha AI

Mu gihe imyaka mike ishize ChatGPT yari yarigaruriye isoko rya porogaramu z’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence AI) ku rwego rw’Isi, imibare mishya igaragaza ko ubu iri guhura n’ihangana rikomeye riturutse ku zindi porogaramu zirimo Gemini ya Google na Claude ya Anthropic. Raporo nshya yashyizwe hanze n’ikigo Sensor Tower mu mwaka wa 2026 yerekana ko ku nshuro…

Soma inkuru yose

“RYAF” yatoye ubuyobozi bushya, Sakina Usengimana yongera kugirirwa icyizere

I Kigali, kuri uyu wa 20 Kamena 2026, Ihuriro ry’Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi n’ibibushamikiyeho kinyamwuga (RYAF) ryatoye inzego nshya z’ubuyobozi zizariyobora mu gihe kiri imbere, mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Aya matora yasize Usengimana Sakina yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora RYAF nka Perezida w’Inama y’Ubuyobozi, nyuma yo…

Soma inkuru yose

Ruhango: Abagabo batatu bafatanywe inka zirindwi bakekwaho kwiba muri Nyanza

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bw’amatungo, nyuma yo gufatanwa inka zirindwi bari bazanye ku Isoko rya Ruhango bagamije kuzigurisha. Ibi byabaye nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati ya Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha. Amakuru y’ibanze atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko izo nka zari…

Soma inkuru yose

Ese Kuba Ingaragu Bishobora Kugira Ingaruka ku Buzima Bwo mu Mutwe? Dore Icyo Abahanga Babivugaho

Mu gihe hari abantu bavuga ko kubaho badafite uwo bakundana bibaha amahoro n’ubwisanzure, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kwigunga cyangwa kubura umubano wa hafi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Icyakora, impuguke zishimangira ko kugira umukunzi cyangwa gushaka atari byo byonyine bituma umuntu agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu bitandukanye…

Soma inkuru yose

Kubura umurego kw’igitsinagabo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara zikomeye

Kutabasha gushyukwa neza cyangwa kugumana ubushakwe n’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina (erectile dysfunction) si ikibazo kireba ubuzima bw’imyororokere gusa. Abashakashatsi bavuga ko gishobora kuba kimwe mu bimenyetso bya mbere by’indwara zikomeye zirimo iz’umutima, diyabete, stroke ndetse n’izifata ubwonko. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iki kibazo gikunze kugaragara ku bagabo benshi bafite imyaka 40 kuzamura. Nubwo bimeze…

Soma inkuru yose