Restaurant yatunguye benshi nyuma yo gutangira kwakira abakiliya basangira bambaye ubusa

Restaurant Class Soiree Steakhouse iherereye mu mujyi wa Hollywood, muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda idasanzwe yemerera abakiliya kuyisohokeramo bagasangira bambaye ubusa. Ni igikorwa ubuyobozi bw’iyi restaurant buvuga ko kigamije guha abakiliya uburambe budasanzwe no kubafasha kwisanzura igihe bari gusangira. Iyi gahunda yatangiye gukurikizwa aho buri wa Mbere wa…

Soma inkuru yose

FAA Yatangiye Iperereza Nyuma y’Ikibazo cy’Umutekano cyabaye kuri Kajugujugu ya Perezida Trump

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’indege (FAA) cyatangaje ko cyatangiye gukora iperereza ku kibazo cy’umutekano cyabaye mu kirere cy’Umujyi wa Washington, nyuma y’uko kajugujugu ya Perezida Donald Trump izwi nka Marine One ivuzweho kutubahiriza intera y’umutekano yagombaga kuyitandukanya n’indege y’ubucuruzi. Nubwo iki kibazo cyateje impungenge, FAA yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko…

Soma inkuru yose

Wari uziko ushobora kwemerera undi kwitaba abahamagara telefone yawe? Dore uko bikorwa n’uko wabigenzura

Hari igihe umuntu akubwira ko yaguhamagaye ariko agasanga yitabwe n’undi muntu, ugahita ugira impungenge ukakeka ko telefone yawe yinjiwe cyangwa yibasiwe n’abajura b’ikoranabuhanga (hackers). Hari n’abahita bashinja ibigo by’itumanaho kuba ari byo byateye icyo kibazo. Nyamara, si ko biba bimeze buri gihe. Mu by’ukuri, telefoni nyinshi zifite uburyo bwemewe buzwi nka Call Forwarding cyangwa Call…

Soma inkuru yose

Abaturage bishimiye ikurwa ku isoko ry’‘ibyuma’, basaba ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwakomeza

Nk’uko IGIHE yabitangaje, abaturage bo hirya no hino mu Rwanda bakomeje kwakira neza icyemezo cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nka “ibyuma”, bavuga ko zari zimaze imyaka ziteza ibibazo bikomeye birimo uburwayi, gusenya imiryango no gushyira ubuzima bw’urubyiruko mu kaga. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gifunze…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16

Nk’uko Imvaho Nshya yabitangaje, umugabo w’imyaka 40 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 16, aho uyu mwana avuga ko iki cyaha cyamukorewe inshuro nyinshi. Uyu mugabo witwa Ntawucirubukire Jean de Dieu, wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Ruronde, Umurenge wa Rusebeya, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya…

Soma inkuru yose

Leta y’u Rwanda igiye gukaza igenzura ku nganda zubatse mu bice bituwemo n’abaturage

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye kongera imbaraga mu igenzura ry’inganda zubatse mu duce dutuwemo n’abaturage, hagamijwe kureba izishobora kuba zibangamiye ubuzima bw’abahatuye no kuzisaba kwimurira ibikorwa byazo mu byanya byabugenewe. Ibi byagarutsweho ubwo gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo mu byanya by’inganda yagezwaga ku basenateri. Muri icyo kiganiro, hagaragajwe impungenge zishingiye ku nganda zimwe…

Soma inkuru yose

Beterave: Ikiribwa gifasha umwijima, umutima n’ikorwa ry’amaraso mu mubiri

Beterave iri mu biribwa bikomeje kwitabwaho n’abahanga mu by’imirire kubera intungamubiri nyinshi iyifashamo kurinda indwara zitandukanye. Uretse kuba ikoreshwa mu mitobe n’amasalade, beterave ifasha umubiri kugumana ubuzima bwiza bw’umutima, umwijima ndetse ikagira uruhare mu ikorwa ry’amaraso. Beterave ni uruboga rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo potassium, fer, vitamin A, vitamin B-6 ndetse n’ibinyabutabire bizwi nka antioxydants….

Soma inkuru yose

Amagaju FC yongeye gukaza izamu, isinyisha Sebwato

Nicholas Sebwato yamaze kwerekeza mu Amagaju FC nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe, asoza urugendo rw’imyaka itanu yari amaze akinira Mukura Victory Sports. Uyu munyezamu wari umwe mu bakinnyi b’inararibonye ba Mukura VS, yasinye aya masezerano mu rwego rwo kongerera imbaraga Amagaju FC mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/2027. Biteganyijwe ko azazana ubunararibonye bwe mu…

Soma inkuru yose

Senateri Evode Ntiyiyumvisha uburyo inganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge zagiye zibona ibyangombwa

Senateri Evode Uwizeyimana yasabye ko hasobanurwa neza uburyo inganda zikora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga zagiye zibona ibyangombwa byo gukora, agaragaza ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati y’inzego zigenzura ibikorwa by’inganda. Uyu musenateri yabigarutseho ubwo hari ikiganiro cyari kigamije kureba uburyo ibikorwa remezo byashyirwa mu byanya by’inganda, aho yagaragaje ko ikibazo cy’inganda zakoze inzoga…

Soma inkuru yose

Impamvu 10 zikwiye gutuma mu mafunguro yawe hadakwiye kuburamo inyanya!

Inyanya ni kimwe mu biribwa bikoreshwa cyane mu gutegura amafunguro mu Rwanda no hirya no hino ku Isi. Uzisanga mu masosi, salade, isupu n’andi mafunguro menshi, ariko akenshi abantu bazifata nk’ibirungo gusa, ntibamenye ko ari isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza. Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko inyanya zikungahaye kuri vitamine A, vitamine C, vitamine…

Soma inkuru yose

Ubushakashatsi: Kurota Inzozi Mbi Buri Cyumweru Bishobora Kongera Ibyago byo Gupfa Imburagihe

Kurota inzozi ziteye ubwoba ni ibintu bisanzwe bibaho ku bantu benshi, ariko ubushakashatsi bushya bugaragaza ko iyo bibaye kenshi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima. Abashakashatsi bavuga ko abantu bakuru bakunda kurota inzozi mbi nibura buri cyumweru bashobora kugira ibyago byinshi byo gupfa imburagihe ugereranyije n’abazirota gake. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bune bwakorewe muri Leta Zunze…

Soma inkuru yose

Kayonza: Abakora uburaya bavuga ko baburambiwe, basaba ubufasha bwo gutangira ubuzima bushya.

Bamwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze kurambirwa ubu buzima kubera ingaruka nyinshi bubakururira zirimo ihohoterwa, indwara, gutwara inda zitateganyijwe n’ubukene bukomeje kubabera imbogamizi yo kubuvamo. Mu buhamya bwabo, bavuga ko nubwo hari abinjiye muri ubu buzima kubera impamvu zitandukanye, bose bahuriza ku kuba butakibaha umusaruro kandi bubashyira mu kaga. Umwe…

Soma inkuru yose

Rwanda FDA yongeye gufunga inganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha, itegeka ko ibinyobwa byazo bikurwa ku isoko

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze izindi nganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha ndetse gikuraho impushya zari zarahawe zo gukora ibyo binyobwa, nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko bitubahirije amabwiriza agenga ubuziranenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 3 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi ngamba zigamije kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage,…

Soma inkuru yose

Dr Sabin Nsanzimana yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge rugaharanira ejo hazaza heza

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko kubinywa cyangwa kubikoresha bikiri mu myaka y’ubuto bishobora gusenya ejo hazaza harwo no kububuza kugera ku nzozi rwifitiye. Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA cyagarukaga ku ngamba zo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Dr Sabin yagize ati: “Ntabwo watangira ‘ibiyuma’ ufite imyaka 18, 20 ngo uzagirire…

Soma inkuru yose

U Rwanda rugiye kwigisha AI mu mategeko, abanyeshuri bazatozwa kuburana mu Isi y’ikoranabuhanga

Mu gihe isi ikomeje kwinjira mu bihe bishya birangwa no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI), u Rwanda na rwo rukomeje gutera intambwe mu kurihuza n’inzego zitandukanye zirimo uburezi n’ubutabera. Kuri ubu, kaminuza zifite amashami yigisha amategeko zatangiye gutegura amasomo azafasha abanyeshuri kumenya no gukoresha AI mu mwuga wabo. Ni gahunda igamije gutegura…

Soma inkuru yose

Abaganga bakoze amateka babaga umwana akiri mu nda ya nyina

Mu ntambwe nshya yatewe mu buvuzi bw’abana bataravuka, abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babaze umwana akiri mu nda ya nyina kugira ngo bakosore ikibazo gikomeye cyari cyugarije ubuzima bwe mbere y’uko avuka. Uyu mwana witwa Theo, ubu ufite amezi atanu y’amavuko, ameze neza nyuma y’iki gikorwa cy’ubuvuzi cyakozwe nyina, Maisie Savage, ukomoka…

Soma inkuru yose

WHO Yaburiye Abanywa Inzoga: Ethanol Ishobora Guteza Indwara Zirenga 200

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) bugaragaza ko ethanol, ikinyabutabire gisindisha kiboneka mu nzoga, ari kimwe mu bitera indwara nyinshi zidakira ndetse kigira uruhare mu rupfu rw’abantu barenga miliyoni 2.6 buri mwaka. Ibi bituma inzoga zikomeza kuba ikibazo gikomeye ku buzima rusange ku Isi. Nubwo inzoga zinyobwa n’abantu benshi mu rwego rw’imyidagaduro cyangwa…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose

Umusifuzi wahize abandi muri Afurika azasifura umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) yatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Abdulkadir Artan, ari we uzayobora umukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera i Kigali. Artan ni umwe mu basifuzi bafite izina rikomeye ku Mugabane wa Afurika, aho mu 2025 yahawe igihembo cy’umusifuzi mwiza wa…

Soma inkuru yose

Ifungwa ry’inganda zenga inzoga ryakiriwe rite? Abanyamakuru n’abasesenguzi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye

Icyemezo cya Rwanda FDA cyo gufunga inganda zenga inzoga zitujuje ubuziranenge cyakomeje kuvugisha benshi, aho bamwe bagishyigikiye bavuga ko kirengera ubuzima bw’abaturage, mu gihe abandi bagaragaza ko cyagize ingaruka ku bakozi n’ubukungu. Mu kiganiro cyakozwe na Taarifa Rwanda, abanyamakuru, umukozi wa sosiyete sivile n’umwe mu bakozi b’uruganda rwafunzwe bagaragaje uko babibona. Umunyamakuru Alex Ngarambe, ukorera…

Soma inkuru yose

Perezida Tshisekedi yahaye ingabo za Uganda imodoka 10 z’intambara

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyikirije Ingabo za Uganda (UPDF) imodoka nshya 10 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Pickup mu rwego rwo gushimira uruhare zikomeje kugira mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), binyuze mu gikorwa cya gisirikare gihuriweho kizwi nka Operation Shujaa. Izi…

Soma inkuru yose

U Burundi bwagize impungenge nyuma y’uko umurwanyi wa RED Tabara ageze mu gihugu avuye muri Canada.

Kuwa 2 Kanama 2026, umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara washyize hanze amashusho y’abarwanyi babiri bawugiyemo, bavuga ko bishimira icyemezo bafashe cyo kwifatanya n’urugamba bavuga ko rugamije kubohora u Burundi. Muri ayo mashusho hagaragaramo Umurundikazi wavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu kazi yakoraga muri Canada kugira ngo yinjire muri RED Tabara, avuga ko ashaka…

Soma inkuru yose

Dr Sabin Nsanzimana: Dukwiye gufata inzoga zitujuje ubuziranenge nk’icyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abantu barenga 500 bagejejwe ku mavuriro atandukanye mu gihugu bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abagera kuri 50 bahasize ubuzima. Kuva kuwa 2 Kanama 2026, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ibikorwa by’inganda umunani zikora inzoga…

Soma inkuru yose

Nigeria: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye abantu 12, abagore n’abana barashimutwa.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku mudugudu wo muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, bica abantu 12 banashimuta abagore n’abana. Umwe mu baturage batuye mu gace kagabweho igitero yavuze ko abantu batandatu bo mu muryango umwe bahiriye mu nzu yabo nyuma yo gutwikirwa n’abagabye icyo gitero. Nk’uko…

Soma inkuru yose

FDA yafunze inganda 8 zirimo n’urwa Nguvu Gin zengaga inzoga zitujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyafunze inganda umunani zengaga inzoga ndetse kizambura uburenganzira bwo gukora, nyuma yo gusanga ibikorwa byazo bitujuje ibisabwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 2 Kanama 2026, Rwanda FDA yavuze ko izi nganda zitagifite uburenganzira bwo gukomeza gukora cyangwa gushyira…

Soma inkuru yose

Diamond Platnumz yongeye kuba umubyeyi ku nshuro ya gatanu

Byamaze kuba impamo! Diamond na Zuchu bibarutse, Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, n’umugore we Zuchu, bibarutse umwana wabo wa mbere, inkuru yakiriwe n’ibyishimo n’abakunzi babo bo hirya no hino muri Afurika. Amakuru y’ivuka ry’uyu mwana yaje nyuma y’iminsi havugwa ko Zuchu atwite, nubwo bombi batigeze bagira byinshi babivugaho mu ruhame. Kuri ubu, abakunzi babo…

Soma inkuru yose

Abanyarwandakazi bibukijwe kugaragaza ubushobozi, bakamagana abakeka ko imyanya bahabwa bayihabwa gusa.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye Abanyarwandakazi gukomeza gukoresha amahirwe bahawe mu kwiteza imbere, ariko ibibutsa ko batagomba kuyitwaza ngo bagaragaze imyitwarire inyuranyije n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi. Ubu butumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, kuwa 31 Nyakanga 2026, ubwo hasozwaga umushinga Gendana Konti wa Banki Nkuru y’u Rwanda mu Karere ka Nyabihu. Uyu mushinga wari…

Soma inkuru yose

Abasetsi bahinduye amagambo ya Zelenskyy urwenya.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko kuva igihugu cye cyatangira intambara n’u Burusiya mu 2022, kimaze gutakaza abasirikare bagera ku 50.000 bishwe, mu gihe abarenga 400.000 bakomerekeye ku rugamba. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Fox News ubwo yari mu ruzinduko i Washington muri iki cyumweru. Abajijwe ku mubare nyakuri w’abasirikare igihugu cye cyatakaje, Zelenskyy…

Soma inkuru yose

Inkangu zibasiye u Bushinwa zisiga abantu 25 bahasize ubuzima.

Ibiro Ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, byatangaje kuri iki Cyumweru ko umubare w’abahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi mu Ntara ya Gansu ugeze ku bantu 25. Uyu mubare urenze kure uwari watangajwe mbere, aho amakuru ya mbere yavugaga ko abantu 10 ari bo bari bamaze gupfa nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Weiyuan, mu Mujyi wa…

Soma inkuru yose

Abazatangira muri TTC baziga imyaka itanu basohoke bafite A1

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2026/2027, hazatangira gushyirwa mu bikorwa impinduka mu mashuri atoza abarimu bigisha mu mashuri abanza (TTC), aho abanyeshuri bazajya bamara imyaka itanu biga, barangize bahabwe impamyabumenyi ya A1. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu cyagarutse ku ishusho…

Soma inkuru yose
Impinduka m'uburezi

Impinduka z’ingenzi zitezwe mu burezi bw’u Rwanda: Ibyatangajwe na Minisitiri

Urwego rw’uburezi mu Rwanda ruri gutera imbere cyane kugira ngo ruhuzwe n’ibikenewe mu bukungu bugezweho kandi bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na RwandaTV imbonankubone, Minisitiri w’Uburezi yagaragaje impinduka z’ishingiro zigamije kuzamura ireme ry’imyigishirize n’umusaruro w’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ku barezi, abategura integanyanyigisho, ndetse n’abanyeshuri bigira ubwarimu bagira uruhare mu kubaka ejo…

Soma inkuru yose

Umwana wawe yamaze kubatwa na telefone? Dore uburyo 5 bwafasha umwana wawe kugabanya igihe amara kuri telefone

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi, abana benshi batangiye gukoresha telefone zigezweho, mudasobwa na tablets kuva bakiri bato. Nubwo ibi bikoresho bibafasha kwiga, kuvugana n’abandi no kwidagadura, bishobora no kubagiraho ingaruka iyo bidakoreshejwe neza. Abahanga mu mitekerereze y’abana no mu ikoranabuhanga bavuga ko igisubizo atari ukwambura abana ibyo bikoresho, ahubwo ari ukubigisha…

Soma inkuru yose

Ingabire Jolie Ange wamamaye muri Miss Rwanda 2020 yambitswe impeta n’umuvandimwe wa Kenny Sol.

Mu ijoro ryo kuwa 31 Nyakanga 2026, Ingabire Jolie Ange n’umukunzi we batangaje ko biyemeje kubana, basangiza ababakurikira amafoto agaragaza umuhango wo kwambikana impeta wabereye muri Canada. Uyu musore wamwambitse impeta ni umuvandimwe w’umuhanzi Kenny Sol, usanzwe atuye muri Canada, aho anakunda kumufasha mu bikorwa bitandukanye iyo ahagiriye urugendo. Ingabire Jolie Ange yamenyekanye cyane ubwo…

Soma inkuru yose

Ntabwo ikibazo kiri mu Burundi gusa” – Perezida Ndayishimiye ku ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kitakigarukira ku Burundi gusa, ahubwo ko cyibasiye n’ibindi bihugu bitewe n’ingaruka z’intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, ubwo yibutswaga ko mu 2022 yari yasezeranyije gukemura ikibazo cyari kimaze igihe cyugarije u Burundi. Ubwo…

Soma inkuru yose

Ese koko ubusirimu bukwiye kubuza umubyeyi konsa umwana we? Sobanukirwa!

Mu gihe isi ikomeje gushora imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abana, haracyari bamwe mu babyeyi batonsa abana babo uko bikwiye kubera imyumvire itandukanye. Muri yo harimo abumva ko konsa bishobora kwangiza isura nziza y’amabere cyangwa bikabatesha ubwiza, bityo bagahitamo kutonsa cyangwa bakonsa igihe gito cyane. Abahanga mu buzima bavuga ko iyo myumvire idafite ishingiro, kuko…

Soma inkuru yose

“Twigishwaga kwica no gufata ku ngufu” – Ubuhamya bwa Uwimana wajyanywe muri FDLR afite imyaka 14.

Uwimana David, kuri ubu ufite imyaka 17, ari mu bana 22 Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare yashyikirije imiryango yabo kuwa 29 Nyakanga 2026. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashwe n’abarwanyi ba FDLR mu gace ka Ironga, muri Teritwari ya Masisi, aho umuryango we wari utuye. Ati:…

Soma inkuru yose

Abimukira bava muri Maroc bakomeje kwinjira muri Espagne ari benshi, abahasiga ubuzima na bo bariyongera.

Ceuta ni agace ka Espagne gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, ku mupaka uhuza iki gihugu na Maroc. Aka gace ni imwe mu nzira zikoreshwa cyane n’abimukira bashaka kwinjira ku Mugabane w’u Burayi. Kuwa Kane, amagana y’abimukira, barimo abagabo benshi n’ingimbi, binjiye muri Ceuta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bamwe bambutse uruzitiro rugabanya Maroc na Ceuta, mu…

Soma inkuru yose

Abanyarwanda basuzumisha ubuzima biyongereye bava kuri 45% bagera kuri 73,9%

Kuwa 30 Nyakanga 2026, Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yiswe BK Wellness Festival 2026, igamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abakozi bayo n’Abanyarwanda muri rusange. Iyi gahunda igamije gushyigikira ingamba za Leta zo guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, by’umwihariko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda no ku Isi. Mu muhango wo kuyitangiza, Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose