Umukecuru w’imyaka 70 uvuga ko yavuye ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arifuza kubonana na bo.

Kasese, Uganda – Umukecuru witwa Deborah Maate w’imyaka 70, utuye mu gace ka Kasese mu burengerazuba bwa Uganda, arifuza guhura n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Avuga ko yigeze kubamenya mu myaka ya 1980 mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda. Deborah Maate, atangaza ko mu mwaka…

Soma inkuru yose

Uburyo telefoni igutera umuhangayiko n’uko wawugabanya

Mu buzima bwa buri munsi, telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cy’ingenzi ku bantu benshi. Kuko zibafasha mu itumanaho, mu kazi, mu myigire, my myidagaduro n’ahandi hatandukanye henshi hatuma ikomeza kubabera iy’ingenzi cyane. Icyakora, uko ikoreshwa ryazo rikomeza kwiyongera, ninako hagenda hagaragara ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, zirimo umuhangayiko uterwa n’ubutumwa buhora bwinjira muri telefoni…

Soma inkuru yose

Pakistan: Ihuriro rishya rya Dipolomasi mu gukemura amakimbirane ya Amerika na Iran

Mu gihe amaso y’isi yose ahanzwe uburasirazuba bwo hagati, umujyi wa Islamabad muri Pakistan wamaze kuba ihuriro rikomeye rishobora guhindura amateka y’intambara yatangiye muri Gashyantare 2026. Nyuma y’itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, hari andi makuru akomeye ari kuvugwa: Ingingo zifatika ziri kwibandwa ho mu biganiro Nubwo ingingo nyirizina zagizwe ibanga, amakuru ava mu…

Soma inkuru yose

Uganda: Umugore yafunzwe azira guhatiriza umwana kumira inshinge 46

Mu gihugu cya Uganda, umugore w’imyaka 45 witwa Juliet Tushabeomwe yafunzwe akurikiranyweho guhatiriza umwana w’imyaka umunani, abereye mukase, kumira inshinge 46 zifashishwa mu kudoda. Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa 1 Gicurasi 2026, nyuma y’uko abaganga bavumbuye izi nshinge mu nda y’uwo mwana. Byaje kumenyekana nyuma y’igihe umwana amaranye ububabare bukomeye mu nda, ibintu…

Soma inkuru yose

Kanseri Ntikiri Indwara y’Abakuze Gusa: Uko Iri Kwibasira Urubyiruko

Mu gihe kanseri yari isanzwe ifatwa nk’indwara yibasira cyane abantu bakuze, ubushakashatsi bushya burerekana ko iri no kwiyongera mu rubyiruko, ibintu bikomeje gutera impungenge ku rwego mpuzamahanga. Ubwiyongere bwa kanseri zitandukanye Abashakashatsi bagaragaje ko hari ubwoko bwinshi bwa kanseri bukomeje kwiyongera, burimo: Ndetse n’iyibasira imyanya myibarukiro Muri izo, kanseri yo mu mara n’iy’ibere ni zo…

Soma inkuru yose

Arsenal k’umukino wa nyuma wa UEFA Champions League nyuma y’imyaka 20.

Mu ijoro rya tariki 5 Gicurasi 2026, Arsenal F.C yatsinze Atlético Madrid igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo k’umugabane w’Uburayi(UEFAChampionsLeague) mu mukino wabereye mu Bwongereza. Ni Mu gihe umukino ubanza wabereye muri Esipanye wari warangiye ari igitego 1-1. Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana, Arsenal igaragaza imbaraga mu…

Soma inkuru yose

U Burayi bukomeje urugamba rwo kwigenga ku ikoranabuhanga rya Amerika

Mu gihe isi ikomeje kugendera cyane ku ikoranabuhanga rituruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byinshi byo ku Mugabane w’u Burayi birimo gushyira imbaraga mu gushaka uburyo byakwihaza mu rwego rw’ikoranabuhanga no kugabanya kwishingikiriza kuri sosiyete zikomeye zo muri Amerika zirimo Google, Microsoft na Amazon. Ibi biri guterwa ahanini n’impungenge zimaze imyaka zigaragazwa ku…

Soma inkuru yose

Ikigega ‘Aguka Youth Fund’ kimaze kugeramo miliyari 1,5 Frw, cyitezweho gufasha urubyiruko kwiteza imbere

Ikigega cy’Ingwate cy’Urubyiruko kizwi nka Aguka Youth Fund kimaze kugeramo miliyari 1,5 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye zo guteza imbere imishinga yarwo. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Jean Népo Abdallah Utumatwishima, mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’itangazamakuru cya Rwanda Broadcasting Agency kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5…

Soma inkuru yose

Minisitiri Sebahizi yasobanuye impamvu itumizwa ry’isukari mu mahanga ryagabanutseho 36%

Imibare mishya ituruka muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ingano y’isukari u Rwanda rwatumiza mu mahanga yamanutse cyane ugereranyije n’umwaka wabanjirije. Ibi byajyaniranye n’igabanuka ry’agaciro k’amafaranga igihugu cyasohoraga kuri iki gicuruzwa. Raporo nshya ya MINICOM igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 195,610 z’isukari zifite…

Soma inkuru yose

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushaka

Senateri Dr Uwamariya yasabye urubyiruko kwitondera icyemezo cyo gushakaValentine Uwamariya yavuze ko urubyiruko rugiye gushinga ingo rukwiye kubanza gufata umwanya uhagije wo kumenyana no kuganira ku buzima ruzabamo, aho kwinjira mu rushako rwihuse rudafite imitegurire ihamye. Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Rwanda Broadcasting Agency ku wa 4 Gicurasi 2026, aho yagaragazaga ko ikibazo cy’itandukana ry’abashakanye…

Soma inkuru yose

OpenAI Yahagaritse Sora Mu buryo Butunguranye Nyuma y’Amezi Atandatu Gusa Itangijwe

Mu minsi ishize, ikigo cya OpenAI cyatangaje icyemezo cyo guhagarika Sora, porogaramu yacyo yari izwiho gukora amashusho hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), nyuma y’igihe gito cyane imaze ishyizwe ku isoko. Mu ntangiriro, benshi bakekaga ko guhagarikwa kwa Sora byari bifitanye isano no gukusanya amakuru bwite y’abakoresha ChatGPT, ariko amakuru mashya yaje kugaragaza ko ikibazo nyamukuru cyari…

Soma inkuru yose

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku Idini rya “Baha’i” rikorera mu Rwanda

Mu mfuruka zitandukanye z’u Rwanda, hari amadini n’amatorero menshi afite imyemerere yihariye, ariko iry’aba-Baha’i riracyari mu ngero zigarukwaho cyane kubera amahame yaryo anyuranye n’ay’andi madini menshi asanzwe amenyerewe. Ni idini rimaze imyaka irenga 70 rishinze imizi ku butaka bw’u Rwanda, aho ryatangiye kuhakorera mu buryo bwemewe mu mwaka wa 1953, rikaba riyoborwa n’inyigisho z’Intumwa Bahá’u’lláh….

Soma inkuru yose

U Rwanda ruri mushinga Mugari wo Guhindura Imodoka zikoresha Lisansi zikajya zikoresha Amashanyarazi na Gaz

Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kandi gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zayo zitandukanye, yatangaje ko iri gutegura gahunda y’ingirakamaro yo guhindura imodoka zisanzwe zikoresha lisansi cyangwa mazutu (Internal Combustion Engines), zikajya zikoresha ingufu z’amashanyarazi cyangwa gaz….

Soma inkuru yose
Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Ntibisanzwe: Yabyaye abana 2 badahuje ba se

Mu mwaka 2018, hari umugore wagannye kaminuza nkuru ya Colombia agiye gusuzumisha uturemangingo ndangasano tw’abana babiri b’impanga yabyaye. Kubera ko ibipimo byagaragazaga ko abana bahuje nyina ariko badahuje se, byatumye iyi kaminuza isubiramo ibi bipimo kugira ngo bizere ko ibisubizo bari kubona ari ukuri. Byabaye ibitangaza kubera ko ibipimo byose byagaragaje ko izi mpanga zidahuje…

Soma inkuru yose

Kuki Twambikana Impeta? Amateka n’Ibisobanuro Byihishe Inyuma Yayo

Mu buzima bwa buri munsi, impeta ni ikintu gifite igisobanuro kinini mu bijyanye n’urukundo n’ishyingiranwa, n’umwanya wihariye cyane. Impeta ni igikoresho cy’ubukwe cyangwa ikimenyetso cy’ubusabane bw’umubano, kikaba gikoreshwa cyane mu mibanire hagati y’abashakanye cyangwa abifuza kubana mu buryo bwemewe n’amategeko. Kwambikana impeta si umuhango uje mu myaka micye ishize, ahubwo ni umuco umaze ibinyejana byinshi…

Soma inkuru yose

Ese AI yaba iri guhindura Gen-Z “Abanyabwenge b’abanebwe”?

Ikinyacumi cya gatatu cy’ikinyejana cya 21 gikomeje gutungurana. Urubyiruko rw’uyu munsi ruri mu biganza by’ikoranabuhanga. Nubwo isi ibona ko AI ari yo nkingi y’iterambere, hari abatabaza bavuga ko ubu bwenge bushobora kuba buri kugabanya ku kigero cyo hejuru ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza, gusesengura, n’ibindi budasize kugabanya imibanire y’abantu. Mu biro by’ibitangazamakuru bitandukanye, mu nzu zitunganya…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga mu Rwanda: Ingamba nshya zo kurinda abana ihohotera n’imikoreshereze mibi ya murandasi

Mu gihe u Rwanda ruri kwihuta mu rugendo rw’ikoranabuhanga, aho rw’ubakiweho inkingi za mwamba mu burezi, mu bukungu n’imibereho y’abaturage, haje imbogamizi nshya zishingiye ku mutekano w’abana bakoresha murandasi. Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye, yafashe icyemezo cyo gushyiraho amategeko n’amabwiriza akaze azatuma ikoranabuhanga riba umuyoboro w’iterambere, aho kuba uwo guhungabanya ubusugire bw’umwana. Gukaza…

Soma inkuru yose

Netflix izanye “Clips”: uburyo bushya bwo kureba amashusho magufi bugiye guhindura uko dusanzwe duhitamo filime

Mu myaka micye ishize, uburyo abantu barebagamo amashusho kuri internet bwarahindutse ku buryo bugaragara. Niba mbere abantu bicaraga amasaha bareba filime cyangwa ibiganiro birebire kuri televiziyo, ubu benshi bahitamo amashusho magufi ashobora kurebwa mu minota mike cyangwa amasegonda make gusa. Ni muri urwo rwego urubuga Netflix rwatangaje ko rugiye kuzana uburyo bushya muri porogaramu yarwo…

Soma inkuru yose

Umurimo Unoze” ni rwo rufunguzo u Rwanda rukeneye ngo rwinjire mu bukungu bushingiye ku bumenyi

Tariki ya 1 Gicurasi 2026, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo. Mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura amarembo y’ishoramari no kwihutisha impinduramatwara mu bukungu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Umurimo unoze, umusingi w’iterambere rirambye.” Iyi ntego ntabwo ari intero isanzwe, ahubwo ni umukoro ukomeye ku bakozi, abakoresha, n’inzego zifata ibyemezo mu rugendo…

Soma inkuru yose

Impinduramatwara ya AI muri Meta: Isura nshya y’akazi n’iherezo ry’imirimo

Ikirere cy’ikoranabuhanga ku isi kiri mu mpinduka zikomeye nyuma y’aho ibigo by’ibihangange, biyobowe na Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp), byemeje ko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence – AI) ari bwo nkingi ya mwamba mu mikorere yabyo y’ejo hazaza. Izi mpinduka ziri gusiga bamwe mu bakozi b’abantu mu gihirahiro, mu gihe ibigo byo bivuga ko bije…

Soma inkuru yose

ESE KUBANA N’UMUNTU BIPIMIRWA MURI SEX Gusa😱? KUKI ABASORE N’INKUMI BATINYA KUBAKA URUGO 🧐?

Muri iyi episode , Sandra Ishimwe na Clement Mutabazi baganira ku buryo urubyiruko rw’iki gihe rureba urukundo, imibanire n’ishingwa ry’urugo. Ese koko urukundo rushingira ku mubano w’umubiri gusa? Cyangwa hari ibirenzeho nko kwizera, inshingano, n’imyumvire ihamye? Turasesengura: ✨ Impamvu benshi batinya gushaka ✨ Imitekerereze mishya ku rukundo n’imibanire ✨ Ibitera gutandukana no gutinya gufata inshingano…

Soma inkuru yose
abanyeshuri

Abanyeshuri icumi bagiye guhagararira u Rwanda muri Amerika mu irushanwa ry’ikoranabuhanga

Abanyeshuri 10 bo mu ishuri rya Hope Haven Christian Secondary School berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye guhagararira u Rwanda mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya Siyansi, kizabera muri George R. Brown Convention Center. Aba bana ni abatsinze irushanwa rya First Lego League mu mwaka wa 2025-2026 ku rwego rw’igihugu. Amarushanwa ya…

Soma inkuru yose
kubeshya

Byagenda bite abantu bose baretse kubeshya?

Ejo bundi nagiye kurya muri restaurant, maze umuseriveri ambwira ko ibyo nari ntumije biri butware iminota 20. Nubwo nari nshonje cyane ariko numvaga gutegereza iminota 20 nta cyo bitwaye. Byarangiye ntegereje koko, ndategereza isaha irashira. Byatumye nibaza nti byagenda bite abantu bose baramutse babyutse kubeshya babyibagiwe? Mbese kubeshya bitakibaho. Birumvikana ko byagira ingaruka nziza hamwe…

Soma inkuru yose
Uwishema

Uwishema yahembwe n’umuryango ukomeye wo muri Amerika wita ku ndwara zifata ubwonko

Umushakashatsi w’Umunyarwanda mu bijyanye n’indwara z’ubwonko n’imyakura, Dr. Olivier Uwishema, yegukanye igihembo gikomeye cy’ubushakashatsi cyatanzwe n’Umuryango wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uteza imbere ubuvuzi bw’ubwonko n’imyakura uzwi nka ‘American Academy of Neurology: AAN’. AAN yashinzwe mu 1948. Ni umuryango ukomeye mu bijyanye no guteza imbere ubuvuzi bw’imyakura n’ubwonko ku Isi. Mu 2023 AAN…

Soma inkuru yose
inama

Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko abantu 1874 bari bafunzwe bazafungurwa by’agateganyo. Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama,rigaragaza imyanzuro y’iyo nama, havugwamo ko hashyizweho iteka rya Minisitiri riteganya ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 1874 bari barakatiwe n’inkiko. Gusa kugeza ubu, ntiharashyirwa ahagaragara urutonde rw’abazarekurwa kandi n’impamvu z’iki cyemezo ntizatangajwe. Iki cyemezo…

Soma inkuru yose
ubusitani

Nyagatare: Huzuye ubusitani bugezweho bwa miliyoni 465 Frw burimo internet y’ubuntu

I Nyagatare huzuye ubusitani bugezweho bwatwaye miliyoni 465 Frw, buzafasha abagenda uyu mujyi kubona ahantu heza ho kuruhukira. Ubu busitani bwiswe Nyagatare Urban Eco Park, bwujujwe hafi y’ibitaro bya Nyagatare mu gishanga gihari. Bwubatswe ku buso bungana na hegitari eshatu, aho bwatwaye miliyoni 465 Frw. Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko…

Soma inkuru yose
Abacuruzi

Abacuruzi basabwe kutazamura ibiciro bitwaje izamuka ry’igiciro cya lisansi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abacuruzi bo mu Rwanda kutazamura ibiciro by’ibicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bitwaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Tariki ya 16 Mata, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwazamuye igiciro cya litiro ya lisansi, kigera ku 2938 Frw kivuye ku 2303 Frw, icya mazutu cyo kiguma ku 2205 Frw yari asanzweho kuva tariki ya…

Soma inkuru yose
ikawa

Burundi: Polisi yarashe abakekwaho kwinjiza ikawa mu Rwanda

Ku wa 29 Mata 2026, Polisi y’u Burundi yarashe Abarundi babiri bashinjwaga kugerageza kwinjiza ikawa mu Rwanda binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, bombi bahita bapfa. Mu gitondo cy’uwo munsi ni bwo abapolisi bakorera mu gace ka Mparamirundi, Komini Kayanza mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, bataye muri yombi abantu bane babashinja…

Soma inkuru yose
amafunguro

Ubushakashatsi: Kurya amafunguro amwe buri munsi bishobora kugufasha kugabanya ibiro

Kurya amafunguro amwe buri munsi kandi ayo mafunguro akaba arimo ‘Carlories’ zingana , bishobora gufasha abantu kugabanya ibiro byabo ndetse n’umubyibuho ukabije nk’uko ubushakashatsi bubivuga. Bamwe mu bakoreweho ubwo bushakashatsi , batangiye gutakaza ibiro byabo nyuma y’ibyumweru 12 ,uhereye umunsi batangiriyeho gukurikiza  izo nama nk’uko byanditswe muri ‘Health Psychology ahashyizwe ubwo bushakashatsi. “Hari ibimenyetso byinshi…

Soma inkuru yose
Imirimo idahemberwa

Abagabo basabwe gufatanya n’abagore mu gukora imirimo idahemberwa

Abagabo basabwe gutinyuka bagafatanya n’abagore mu gukora imirimo idahemberwa abashakanye bakora mu ngo z’abo kuko bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange. Mu biganiro byahuje UN Women mu Rwanda n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, hagaragajwe ko imirimo idahemberwa igira uruhare mu iterambere ry’umuryango nubwo hari abo usanga batabiha agaciro. Itegeko rigenga…

Soma inkuru yose
imishinga

Imishinga itanu iri gukoreshwamo miliyari 735 Frw habungwabungwa ibidukikije

Ibidukikije ni ingingo abantu bamwe na bamwe bakerensa, cyangwa ntibayihe agaciro ariko ikaba inkingi mwikorezi mu buzima bwa buri munsi bwa muntu kuko iyo bititaweho biteza ingaruka zikomeye ubuzima bw’abantu n’ibyabo bigatikira. Tekereza mu cyi hamwe abantu baba biteze izuba ryinshi hakagwa imvura y’amahindu, byinshi bikangirika, cya gihe hitezwe imvura abantu barahinze bikomeye hakava izuba…

Soma inkuru yose
Ubwizigame

Ubwizigame bw’u Rwanda bwitezwe kugera kuri miliyari 2,2$ mu 2026: Icyo bivuze ku muturage

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko byitezwe ko mu 2026 ubwizigame bw’u Rwanda buzazamuka bukagera kuri miliyari 2,2$ bivuze ko bushobora kwifashishwa mu gutumiza ibicuruzwa hanze mu gihe cy’amezi 4,3. Ikigereranyo cya Minisiteri y’Imari ni uko mu gihe kiri imbere, ni ukuvuga nyuma ya 2026 buzazamuka bukagera kuri miliyari 2,6$. Mu 2025, ikigereranyo cyari uko buzagabanuka…

Soma inkuru yose

Mu Buyapani: Hari kwigwa uburyo bwo gukumira abadafite icyemezo mu byo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga

Mu Buyapani hatangiye kuvugwa cyane umushinga w’amategeko mashya ugamije kugenzura no kugabanya ibikorwa by’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga biyita “influencers” badafite ubumenyi cyangwa ubunyamwuga mu byo bamamaza. Aya mategeko ari gutekerezwaho aje mu gihe icyo gihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’amakuru atizewe, kwamamaza kuyobya abantu, ndetse n’ibicuruzwa byamamazwa n’abantu badafite ubumenyi buhagije. Hari impungenge ko bamwe mu…

Soma inkuru yose

PSG yatsinze Bayern Munchen mu mukino w’amateka w’ibitego bishyushye muri ½ cya Champions League

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026, ryasize amateka mashya mu rugamba rwo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League). Mu mukino ubanza wa kimwe cya kabiri wabereye kuri Parc des Princes, ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yatsinze Bayern Munchen ibitego 5-4, mu mukino wari…

Soma inkuru yose

Uko wakoresha telefone neza utabangamiye umubano hagati yawe na mugenzi wawe

Mu buzima bwa none, telefone ngendanwa zabaye igikoresho cy’ingenzi mu itumanaho no mu mirimo ya buri munsi. Ariko nubwo zifite akamaro kanini, hari aho zishobora kugira ingaruka mbi ku mibanire y’abantu, cyane cyane ku bashakanye cyangwa abakundana. Iyo Telefone zitakoreshejwe neza, zishobora guhinduka inkomoko y’ibibazo aho kuba igikoresho cy’iterambere. Ikibazo cya mbere kigaragara ni uko…

Soma inkuru yose

Rwanda: Urubyiruko rwahagurukiye guhindura isura y’imiturire mu Mujyi wa Kigali binyuze mu mushinga ‘Sahara Residence’

Uko bwije n’uko bukeye, umuvuduko w’iterambere ry’u Mujyi wa Kigali ukomeza gutangaza benshi, cyane cyane binyuze mu nyubako z’imiturirwa zikomeza kuzamurwa mu bice bitandukanye. Gusa, nubwo kenshi imishinga nk’iyi yagiye iharirwa abashoramari bamaze igihe mu mupira w’ubucuruzi cyangwa abanyamahanga bafite imari itubutse, ubu isura yatangiye guhinduka. Mu buryo bugaragarira amaso, urubyiruko rw’u Rwanda rwatangiye gukura…

Soma inkuru yose

Botswana: Ubushakashatsi ku ikoranabuhanga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ryifashisha ubwenge buhangano burarimbanyije

Ikigo cy’ubucukuzi cyitwa Botswana Minerals cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ryitwa ubwenge buhangano (AI) rifatanyije n’uburyo busanzwe bwa siyansi y’ubutare, mu rwego rwo kwihutisha no kunoza ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro mu gace ka Ngamiland. Ibi bikorwa bigamije kugabanya igihe bisaba kumenya aho amabuye aherereye no kongera ukuri mu gufata ibyemezo byo gucukura. Ubushakashatsi buri gukorerwa mu…

Soma inkuru yose
Malariya

U Rwanda rwatangije uburyo bushya bwo guhangana na Malaria

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangije uburyo bushya bwo gukoresha imiti igamije guhangana n’indwara ya Malaria, mu rwego rwo kwirinda ko umuti umwe ukomeza gukoreshwa cyane bikagabanya ubushobozi bwawo bwo kuvura iyi ndwara. RBC ivuga ko gukoresha ubwoko bumwe bw’umuti usanzwe umenyerewe nka Coartem igihe kirekire bishobora gutuma agakoko gatera Malaria kagira ubudahangarwa kuri wo….

Soma inkuru yose

Uko uruganda rukora imodoka ‘Chery’ rwakuze rukagera ku rwego mpuzamahanga mu gukora imodoka

Uruganda Chery ni imwe mu nganda zikomeye zikora imodoka ku Isi, rwatangiye ibikorwa byarwo ku wa 8 Mutarama 1997. Rushingiye kuri Leta y’u Bushinwa, rukorera mu Mujyi wa Wuhu mu Ntara ya Anhui. Ubuyobozi bw’uru ruganda buyobowe na Yin Tongyue, mu gihe mu bayobozi bakuru harimo na Xu Hui wagize uruhare mu biganiro byerekeye gahunda…

Soma inkuru yose

Instant Payments: Impamvu Abaguzi Bagikangwa n’Ikoranabuhanga Ryihuta mu Kwishyura

Isi y’imari ikomeje guhinduka mu muvuduko ukabije bitewe n’ikoranabuhanga ryo kwishyura ako kanya, rizwi mu rurimi rw’icyongereza nka “Instant Payments”. Raporo nshya yakozwe n’ikigo PYMNTS (ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cyibanda ku bukungu n’uburyo bwo kwishyura) ku bufatanye na Ingo Payments (ikigo cy’ikoranabuhanga muri Amerika cyibanda ku kohereza amafaranga mu buryo bwihuse), igaragaza ko hari ikinyuranyo hagati…

Soma inkuru yose

Mu Rwanda: Havumbuwe Porogaramu isubiza neza ibibazo byose mu Kinyarwanda nyacyo

Mu gihe Isi ikomeje kuyogozwa n’impinduramatwara z’Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), Abanyarwanda akenshi basigaye inyuma kubera inzitizi z’ururimi. Iki ni cyo kigero cyateye itsinda ry’inzobere eshanu z’Abanyarwanda gukora ‘Ejochat’, urubuga rwa mbere rw’ubwenge buhangano rwashyiriweho korohereza abavuga Ikinyarwanda guhangana ku isoko ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Ubusanzwe, iyo ukoresheje imbuga nka ChatGPT, Gemini cyangwa Claude mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ubona…

Soma inkuru yose

Li-Fi: Ejo hazaza ha internet ikoreshwa n’urumuri

Mu gihe isi imaze kumenyera internet ya Wi-Fi ikoreshwa mu ngo, ku mashuri, mu biro, hari ikoranabuhanga rishya riri kuvugisha benshi amangambo: Li-Fi (Light Fidelity). Iri koranabuhanga rikoresha urumuri (light) aho gukoresha imiraba ya radio (radio waves) nka Wi-Fi, rikaba rishobora guhindura uburyo abantu bagerwaho na internet. Li-Fi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri…

Soma inkuru yose