U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox. Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow. Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma…

Soma inkuru yose

Diamond yatangaje ko yishimiye igitaramo The Ben yakoreye Kampala

Umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragarije mugenzi we The Ben basanzwe ari inshuti ko yabonye igitaramo aherutse gukorera i Kampala atangarira inkumi zari zakitabiriye. Ni bimwe mu bigaragara mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abo bahanzi wabonaga bafitanye urugwiro n’urukumbuzi mu biganiro, bagiranye mbere y’uko berekeza ku kibuga cy’indege berekeza Ntungamo aho bari butaramire. The Ben na…

Soma inkuru yose

Madamu Jeannette Kagame yasabye Inkubito z’Icyeza kwirinda ababagusha mu bishuko bagamije kubayobya

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 ishize gahunda y’Inkubito z’Icyeza itangiye, Madamu Jeannette Kagame yasabye abahembwe muri yo kwirinda abashobora kubagusha mu bishuko bagamije kubayobya ahubwo bagaharanira kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 ubwo yatangaga ibihembo ku Nkubito z’Icyeza icyiciro cya 20 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize iyi gahunda…

Soma inkuru yose

Jose Chameleon yashyize aravuga nyuma yo kwanga kuvugisha itangazamakuru

Umuhanzi Jose Chameleon yageze mu gihugu cy’u Rwanda muri iki Cyumweru aho itangazamakuru ryinubiye imyitwarire ye yo kwanga kuvugana n’abanyamakuru no gusuzugura abakobwa.   Abanyamakuru bagiye batandukanye bagiye basobanura ko uku kurya karungu kwa Jose Chameleon byatewe n’uko indege yagombaga kumuzana yakerewe bikaba aribyo byatumye arakara. Uretse uwo munsi agera ku kibuga k’indege ntawongeye kumenya…

Soma inkuru yose

Humana right watch yagaragaje uruhare rwa Wazalendo mu bwicanyi bwibasiye abaturage ba Congo

Ishami mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ryasohoye raporo ikubiyemo ibirego bikomeye by’ihohoterwa ryakorewe abaturage b’abasivile muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), byakozwe n’abarwanyi bazwi ku izina rya Wazalendo bashyigikiwe n’ingabo za Leta Nk’uko iyi raporo ibivuga, muri aya mezi ashize, aba Wazalendo bakoze ibikorwa bitandukanye by’ihohotera birimo gukubita, kwica abaturage, no kubambura ibyabo…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Umukecuru yagerageje kwiyahuza supaneti ayikurwamo n’uwari uje kurahura

Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu mugozi wa supaneti na Mukamurenzi Jeannette wari uje kuharahura umuriro, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru mu Murenge wa Kanjongo, aho arwariye. Umuturanyi wabo wavuganye na Imvaho Nshya bikimara kuba, yavuze ko uyu mukecuru…

Soma inkuru yose

Uwahoze ari meya wa Musanze nyuma yo kwirukanwa kuri ubu yishatsemo ibisubizo aho yafunguye Youtube Channel

Kamanzi Axelle wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage , kuri ubu nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanywe mu mirimo ya Leta nkuko itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku itariki 08 Kanama 2023, rivuye mu ibiro bya Minisitiri w’Intebe risinywe mu izina rya Perezida Paul Kagame, ryirukanaga mu mirimo abayobozi batandukanye mu…

Soma inkuru yose

Ubucuruzi bwa Cryptocurrency buremewe?

Umunsi umwe urirenze Rwanda investigation Bureau (RIB) itangaje ko yataye muri yombi Abagabo 3 b’abanyamahanga bakekwaho icyaha cy’ubucuruzi bw’amafaranga yo kuri murandasi buzwi nka Cryptocurrency.   Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe ivuga ko ubu bucuruzi bwakorerwaga ku rubuga rwa Binance rusanzwe ari urwa mbere ku Isi yose muri ubu bucuruzi. Aya ni amakuru yashyize mu rujijo…

Soma inkuru yose

Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara wa ServiceNow baganira ku iterambere ry’ubwenge bukorano mu Rwanda

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Cheick Camara, Visi Perezida akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Afurika mu kigo cy’ikoranabuhanga cy’Abanyamerika kitwa ServiceNow, cyibanda ku gutanga serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga. Ibi biganiro byabereye muri BK Arena, ku wa Gatandatu, ubwo bombi bari bitabiriye umukino wa Basketball Africa League (BAL) wahuje APR BBC yo mu Rwanda…

Soma inkuru yose

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ni ingingo yaganiriweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Jean-Patrick Nduhungirehe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot. Aba bombi bari i Buruseli mu Bubiligi mu nama bahuriyemo, yahuje Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU)…

Soma inkuru yose

Minisitiri yeguye nyuma yo gutangaza ko ataragura umuceri na rimwe mu buzima bwe

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto yeguye ku mirimo ye nyuma yo kuvugira mu ruhame ko atigeze na rimwe agura umuceri, mu gihe igihugu cye kiri guhangana n’ibura ryawo n’izamuka rikabije ry’ibiciro byawo. Mu ijambo yavuze ku cyumweru mu nama y’ishyaka, Bwana Eto yavuze ko “inkunga ahabwa n’abamushyigikiye yamuteye kudakenera kugura umuceri.” Aya magambo yakurikiwe…

Soma inkuru yose

Donald Trump yeretse amashusho ateye ubwoba Perezida wa Africa y’epfo

Perezida wa Amerika Donald Trump yatamaje mugenzi we Cyril Ramaphosa wari waje mu ruzinduko i Washington maze imbere y’abanyamakuru ati “abantu bahunga Afurika y’Epfo kubera umutekano wabo … ubutaka bwabo burafatwa kandi akenshi baricwa”. Ariko Cyril Ramaphosa ntiyemeranya niyi mvugo ya Donald Trump nubwo yeretswe Videwo igaragaza ibimenyetso simusiga. Donald Trump ntaguca kuruhande yashyize hanze…

Soma inkuru yose

Mu Minembwe abaturage bakomeje guhunga ku bwinshi kubera imirwano

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi, urugamba rwambikanye mu gace ka Rugezi gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imirwano yari ikaze cyane kandi iremereye aho yari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23. Iyo mirwano…

Soma inkuru yose

Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’igihe kirekire n’iyi kipe. Amakuru atangazwa n’urubuga Memorabilia1899.co aravuga ko Yamal, ufite imyaka 17, azashyira umukono ku masezerano mashya azamara igihe kirekire muri Nyakanga ubwo azaba yujuje imyaka 18. Ayo masezerano azaba arimo ingingo yo…

Soma inkuru yose

Tanzania: Polisi ya Tanzania yabitse Perezida Samia Suluhu Hassan

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye za Leta ya Tanzania, tariki ya 20 Gicurasi zagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, zitambutswaho ubutumwa burimo ububika Perezida Samia Suluhu Hassan. Ubu butumwa bwatambukijwe ku mbuga zirimo urwa X rwahoze rwitwa Twitter rukoreshwa na Polisi ya Tanzania, umuyoboro wa YouTube w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi ndetse no ku rubuga rwa X…

Soma inkuru yose

Musanze: Umusaza yituye mu cyobo bacukuramo umucanga arapfa

Sebaganda Denis w’imyaka 60 wari utuye mu Mudugudu wa Kirerema, Akagari Rwambogo, Umurenge Musanze, Akarere ka Musanze, yaguye mu cyobo bacukuramo umucanga ahagana saa tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 19 Gicurasi 2025 ahita yitaba Imana. Uwo musaza yaguye muri icyo cyobo asubiye mu isanteri kuko hari ibyo yari yibagiwe agiye kubishaka ku isanteri y’ubucuruzi….

Soma inkuru yose

Abanyeshuri 16 birukanywe mu kigo burundu

Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu ku ishuri rya Sainte Trinite Nyanza TSS, birukanwe burundu umunsi umwe bashinjwa imyitwarire mibi. Iri shuri riri mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo. Ubuyobozi bw’Ikigo burega aba banyeshuri gusohoka ikigo banyuze ahatemewe, kunywa inzoga bagasinda no kuba batambara imyambaro yishuri. Abirukanywe burundu ni…

Soma inkuru yose

Uwiyitaga umuhanuzi yatawe muri yombi

NIBISHAKA Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukoresha ibikangisho. Nibishaka yari aherutse gutabwa muri yombi mu 2023 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyakora mu 2024 Urukiko rwategetse ko akurikiranwa ari hanze. Mu gihe yagombaga kuburana mu mizi…

Soma inkuru yose

Kigali: Umugabo akurikiranyweho udupfunyika turenga 200 yari avanye Nyagatare

Haragirimana Jean Claude w’imyaka 29 yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Gako mu Mujyi wa Kigali, afite udupfunyika 207 tw’urumogi yari akuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba aruzanye mu Mujyi wa Kigali kuruhacururiza. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yahamirije Imvaho Nshya aya…

Soma inkuru yose