Habimana Djuma w’imyaka 49 na Ntirenganya Felecien ufite imyaka 51 batawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 93 tw’urumogi, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Gahonzayire, yagize ati:
“Uyu yafashwe afite urumogi udupfunyika 89 naho Uwitwa Ntirenganya Félicien w’imyaka 51 yafatanywe udupfunyika 4. Ifatwa ry’aba bagabo ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.”
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bafungiye kuri Sitasiyo ya Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo bakorerwe dosiye bityo ngo na yo iregerwe Urukiko.
CIP Gahonzire akomeza avuga ati:
“Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazi ko bacuruza urumogi cyangwa n’ibindi biyobyabwenge bityo bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturarwanda.”
Ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu irenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.